Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kicukiro: Abaturage ngo imibereho mibi ibageze ahabi

Abaturage bo mu kagali ka Kagina ,umurenge wa kicukiro,mu karere ka Kicukiro,barasaba ubuyobozi kubafasha kuva mu mibereho mibi bavuga ko iterwa n’imiterere yaho batuye.

Uyu mudugudu wa Kagina usanzwe utuyemo ingo zisaga 349, ni abaturage batuye muburyo bucucitse, ni ingo zizengurutswe nibizenga by’amazi aturuka mumpinga zibakikije ndetse nibisigazwa by’ibyo baba bakoresheje, iki ngo ni kimwe mu bituma abana ndetse n’abakuru bugarijwe nindwara zikomoka ku mwanda.

JPEG - 137 kb
Abaturage b’umudugudu wa Kagina abenshi batuye muri ubu buryo

Aba baturage bavuga ko ubusanzwe iyo imvura iguye , imivu yamazi iza ikuzura mu mazu yabo, ngo ariko bagerageje kwishakamo ibisubizo bacukura imiferege inyura hagati mungo zabo, ndetse no mu mirima ikikije izi ngo.

Bakomeza bavuga ko mu mwaka wa 2012 ubuyobozi bwari bwabasezeranyije kubimura bukabavana muri ubu buzima bo bita ko ari bubi, ngo ariko ntibamenye aho iyo gahunda yazimiriye, ari ho bahera bavugako nanubu batazi igihe ikibazo cyabo kizacyemukira.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Kicukiro, buvuga ko iki kibazo basanzwe bakizi, ko ndetse ari kimwe mu byo bafite byihutirwa mu mihigo y’umwaka utaha, aho ngo kigomba gukemuka bitarenze mu kwezi kwa gatandatu umwaka utaha.

Nubwo mu Rwanda hakigaragara abaturage bagituye mu buryo bw’amanegeka cg mu buryo bushobora kugira ingaruka ku buzima bwabo; mu guhangana niki kibazo, ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire mu Rwanda gitangazako bitarenze mu mwaka wa 2018, 70% by’abaturage bazaba baramaze gutuzwa mu midugudu ijyanye nigihe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RUTAVOGERWA - 25/10/2016 saa 10:54

muzarira nimugeraho muhore pe urwanda ubanza mutararusobanukirwa.ariko wasanga tuvuga ibyiza twagezeho we!uzi ko hari igihe numvishe bavuga urwanda aho rugeze mu iterambere nareba mu cyaro nkagira ho ngo si murwanda ahari!muve mu bitabo no mubiro mujye kuri terrain mubone muvuge ibyo mwagezeho.
Kanda hano umusubize

KANA - 25/10/2016 saa 07:51

NGWINO HANO MU MURENGE WA GITEGA UMAUNUKIYE KURI METHEO UREBE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

KANA - 25/10/2016 saa 07:51

NGWINO HANO MU MURENGE WA GITEGA UMAUNUKIYE KURI METHEO UREBE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

bitari - 25/10/2016 saa 06:20

Uvuze nkaho utaba kwisi ntibazi kwiha agaciro? Banza utekereze neza ufite ikibazo
Kanda hano umusubize

ruranga - 25/10/2016 saa 05:41

abenshi batuye muri ariya mazu ni abahutu, ibipinga nagwa abanzi ba leta y'urwaga. uwo yaze iramuca ikamubuza naho kwegeka umusaya. good luck!
Kanda hano umusubize

Kashaza Gashamura - 25/10/2016 saa 04:33

Kuzakiza ibibi byose Leta za cyera zasize my kana gato ntibyoroshye. Baliya bahatuye sinibwira ko Ali aba nyuma ya 94. Kanda igihe cya ba Kinani ziliya zari Villas. Ahubwo City Council nizisenye bidatinze, naho Ubuntu imbeba na cholera byagera my mujyi. Ntabwo Ali Leta yabatumye kuhatura.
Kanda hano umusubize

Kayisire - 25/10/2016 saa 09:18

Gusebanya byo mwarabitsindiye kabisa, ni wowe wibeshya ubwawe twese tuzi ukuri. Ese bariya bakennye sha wumva haricyo watanze kugirango ube ubayeho neza? Ubu wasanga uri muri bya bisambo bikenesheje abaturage warangiza ukabakina ku mubyimba, cholera uvuga ntuzi aho muzahurira kuko isi ni zunguruka.
Kanda hano umusubize

rut claude - 24/10/2016 saa 23:11

aha rwose ni mu gishanga kdi nibyo Leta ihor'ibuza abantu kubaka mu manegeka,tunongereho ko turimo kwiyubaka kdi tubyimire ko turimo guter'agatambwe keza tujy'imbere
Kanda hano umusubize

Natus - 24/10/2016 saa 19:42

Ibaze nawe iyi Photo y'inzu iri mumujyi wa Kigali ufatwa nka SINGAPOURE yo muri Africa.. Abatazi Kagina ni umudugudu uba munsi ya Gasharu Kicukiro niba ntibeshye ni Rwagati mumujyi ! Nukuri aka gafoto karasekeje..
Kanda hano umusubize

Natal - 24/10/2016 saa 19:02

Hahaaaaa, mundebere izo nzu z'i Kigali!!
Kanda hano umusubize

Muhamed vi - 24/10/2016 saa 18:38

yewe weee iyi nzu niyi Kigali ??? iri terambere twiratana , ngaho za Convention center niriya nzu mu mujyi umwe kweli,
Kanda hano umusubize

Muhamed vi - 24/10/2016 saa 18:37

yewe weee iyi nzu niyi Kigali ??? iri terambere twiratana , ngaho za Convention center niriya nzu mu mujyi umwe kweli,
Kanda hano umusubize

Kamana - 24/10/2016 saa 18:03

Abase nabo batuye i Kigali mumurwa mukuru wu Rwanda? Abantabwo bazi kwihesha agaciro kabisa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X