Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kicukiro: Ikamyo yari itwaye abasirikare yiyubitse bamwe bitaba Imana abandi barakomereka

Imodoka yari itwaye abasiri yakoze impanuka mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2016. Iyi mpanuka ikomeye , yabereye mu metero maganatatu uvuye ku karere ka Kicukira ugana Gahanga ubwo iyi kamyo yiyubikaga benshi mu basirikare yari itwaye ubuzima bwabo bujya mu kaga, imibare y’ababa baguye muri iyi mpanuka cyangwa abakomeretse ikaba itaramenyekana.

Ubwo ikinyamakuru Imirasire.com cyageraga ahabereye iyi mpanuka, abantu bari benshi bahuruye bakikije aho yabereye, imodoka za gisirikare zari nyinshi zirimo iz’abasirikare bakuru n’izikora ubutabazi, kimwe n’imodoka z’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

JPEG - 73.2 kb
Abantu bari bashungereye ari benshi

Imodoka z’ubutabazi zambaye ibirango by’igisirikare zacicikanaga zitwara abantu kwa muganga ari nyinshi, bigaragaza ubukana bw’iyi mpanuka.

Hagati aho abasirikare n’abapolisi bari bakumiriye abantu kwegera ahabereye impanuka, n’umuhanda wari wafunzwe utakiri nyabagendwa, mu gihe hari hakirimo gukorwa ibikorwa by’ubutabazi.

Abo iyi mpanuka yabaye bareba, babwiye imirasire.com ko abasirikare benshi bashobora kuba bayiguyemo n’ubwo imibare y’ababa bahatakarije ubuzima cyangwa abakomeretse itaratangazwa.

Bavuga ko iyi modoka ishobora kuba yabuze feri, ikarenga umuhanda igahita yiyubika yuzuye abasirikare bari bagiye ku burinzi bwa nimugiroba.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col René Ngendahimana, yabwiye abanyamakuru ko nawe ari ahabereye iyi mpanuka ko aza kugira ibyo atangaza bamaze gutabara abantu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Muneza Theogene - 13/10/2016 saa 15:17

Imana ibahe iruhuko ridashira imiryango yabo yihangane
Kanda hano umusubize

turatsinze jean de Dieu - 12/10/2016 saa 15:17

Twifatanije nababuze ababo imana ihahe iruhuko ridashira
Kanda hano umusubize

BIZIMANA Etienne - 12/10/2016 saa 13:31

Pole kubapfushije ababo bihangane cyane. UWITEKA IMANA ibakomeze hamwe nigihugu cyose.
Kanda hano umusubize

MASENGESHO VEDASTE - 12/10/2016 saa 12:44

abitabye Imana ibahe iruhuko ridashira
Kanda hano umusubize

anastase - 12/10/2016 saa 10:55

Twifatanyije ningabo Zacu mukababaro nimiryango yababuze ababo
Kanda hano umusubize

NSHIMIYIMANA GLORIA - 12/10/2016 saa 09:54

imana ibakire mubayo kandi nabasigaye imana ibakize turabasengera dukunda intwari zacu
Kanda hano umusubize

Jean de Dieu - 12/10/2016 saa 08:59

Twifatanije Nababuriye Ababo Muriyompanuka.Imana Ibakire
Kanda hano umusubize

Shingiro Evergiste - 12/10/2016 saa 07:55

Baruhuke mu mahoro
Kanda hano umusubize

Bagarirayose Felex - 11/10/2016 saa 23:26

IMANA yakire aba banyakwigendera baburiye ubuzima bwabo muriyi mpantuka baruhukire mumahoro kandi twifatanyije nimiryongo yabuze ababo na RDF Murirusange tubihanganisha kandi tubafashe mumugongo
Kanda hano umusubize

Bagarirayose Felex - 11/10/2016 saa 22:34

iyinkuru nicamugongo pepepe arikonyine ntakundi gusa byatubabaje cyane kandi abitabye IMANA IMANA ibahe iruhuko ridashira twifatanyije nimiryango yabuze ababo na RDF murirusange IMANA ibahe kuruhukira mumahoro
Kanda hano umusubize

Nike - 11/10/2016 saa 21:21

Mana ishobora byose komeza imiryango y'ababuze ababo hamwe na leta y'urwanda igihugu cyose turababaye. Komera rwanda kandi humura.
Kanda hano umusubize

Titus - 11/10/2016 saa 21:16

Mana yo mu ijuru, turagusaba kutita ku makosa abana bawe, baba barakoze, ahubwo wite kubyiza byose bakoze harimo n'inshingano zo kurinda ubuzima bw'abo wiremeye. Amen.
Kanda hano umusubize

Uwimana - 11/10/2016 saa 20:57

Birababaje,RDF,twifatanije namwe mukababaro
Kanda hano umusubize

daniel - 12/10/2016 saa 11:47

RDF tubafashe mumugongo mwihangane
Kanda hano umusubize

japh mirembe - 11/10/2016 saa 20:22

abavuye mumubiri imana ibakire,nabakomeretse ibakize
Kanda hano umusubize

japh mirembe - 11/10/2016 saa 20:19

twifatanyije nabo ,abavuye mumubiri imana ibakire,abakomeretse imana ibakize .imiryango yabo ikomeze kwihangana
Kanda hano umusubize

japh mirembe - 11/10/2016 saa 20:19

twifatanyije nabo ,abavuye mumubiri imana ibakire,abakomeretse imana ibakize .imiryango yabo ikomeze kwihangana
Kanda hano umusubize

japh mirembe - 11/10/2016 saa 20:19

twifatanyije nabo ,abavuye mumubiri imana ibakire,abakomeretse imana ibakize .imiryango yabo ikomeze kwihangana
Kanda hano umusubize

Mashuti jean Nepo - 11/10/2016 saa 20:19

mana ufashe bene data kand dufashe mumu gongo ababuze ababo
Kanda hano umusubize

japh mirembe - 11/10/2016 saa 20:17

twifatanyije nabo ,abavuye mumubiri imana ibakire,abakomeretse imana ibakize .imiryango yabo ikomeze kwihangana
Kanda hano umusubize

niyibizi emmanwuer - 11/10/2016 saa 20:09

yoooo imana yacyire bakurubacu batubaga hafi twihanganiche imiryango yabo
Kanda hano umusubize

joel gisagara - 11/10/2016 saa 20:07

INGABO ZACU ZURWANDA DUKOMEJE KUZIHANGANISHA MWIHANGANE CYANE KD IMANA IKOMEZE KUBARINDA. AMEN
Kanda hano umusubize

byiringiro - 11/10/2016 saa 20:02

ARDF yihangane gatsi bo tuyirinyuma twihanganisha ababuze ababo muriyimpanuka nurwanda murirusajye
Kanda hano umusubize

kantengwa - 11/10/2016 saa 19:52

Nyagasani abahe iruhuko ryiza, bapfuye bashakira igihugu umutekeno.Aliko higwe uburyo umuhanda Gatenga -Nyanza wakorwa vuba ukagabanya jump nini iba Kicukiro . umujyi wa Kigali ukwiye guha agaciro uriya muhana kabisa . RDF mwihangane nababuze abababo
Kanda hano umusubize

- 11/10/2016 saa 19:39

turabakunda abana bigihugu cyacu twihanganishije imiryango yabo turabasengera
Kanda hano umusubize

Nkubitoyimanzi - 11/10/2016 saa 18:49

Imana y'amahoro ibakire mubayo
Kanda hano umusubize

imanizabayo edimond - 11/10/2016 saa 18:32

mugire umutima wo kwihangana RDF nimiryango yababuze ababo muri iyimpanuka .
Kanda hano umusubize

- 11/10/2016 saa 17:59

imana ibakire
Kanda hano umusubize

bashayija emmanuel - 11/10/2016 saa 17:41

twifatanyije na RDF muri ibi bihe bikomeye
Kanda hano umusubize

bashayija emmanuel - 11/10/2016 saa 17:38

Imana yakire ababa bayiguyemo kandi twihanganishije imiryango yabo.
Kanda hano umusubize

imanizabayo edimond - 11/10/2016 saa 18:46

twebwe abanyarwanda twihanganishije ingabo zacu hamwe nimiryango yabuze ababo kdi imana ibakire mubayo.
Kanda hano umusubize

jehovayire - 11/10/2016 saa 19:18

nimwihangane bavandimwe gus abavuye mumubiri twifatanyije namwe nandi imana ibakire mubayo
Kanda hano umusubize

jehovayire - 11/10/2016 saa 19:19

nimwihangane bavandimwe gus abavuye mumubiri twifatanyije namwe nandi imana ibakire mubayo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X