Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Abaturage baheze hagati, ntibazi niba bazimurwa cyangwa batazimurwa

Umugi wa Kigali watangiye igikorwa cyo gushyira ibimenyetso ku mazu, ari mu duce tw’amanegeka, abahatuye bagasabwa gukiza amagara yabo bakimuka ahantu hatarabateza ibibazo. Gusa abaturage bavuga ko baheze mu keragati. Ngo ntibazi niba bazategekwa kwimuka cyangwa ari ukubarura gusa nkuko ubuyobozi bw’umugi bubitangaza.

JPEG - 50.1 kb
Inzu muri Kigali zashyizweho ikimenyetso cyo gukuba

Iki cyemezo cyaje nyuma mu minsi ishize, humvikanye hirya no hino imvura ikaze, yahitanye ubuzima bwabarenga 50 baguye mu gihugu hose no mu mugi wa Kigali barimo . Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 5, ni bwo hagiye hagaragara ikimenyetso cyo gukuba cyandikishijwe irangi ry’umutuku abaturage bise Towa.

Ubuyobozi bw’umugi wa Kigali bwemeza ko izo nyubako zashyizweho ikimenyetso ba nyirazo bagomba kuba bimutse mbere y’uko amazi abatwarira ubuzima. N’ubwo abaturage babimenyereye ko ahashyizwe icyo kimenyetso biba bisobanura ko basabwa kwimuka, bamwe mu batutage bavuga ko babonye abantu babandikira ku mazu yabo ariko ibizakurikiraho batabizi.

Ubuyobozi bw’u Rwanda busaba abaturage cyane cyane abo mu mujyi Kigali kudatekereza cyane ibyo bazahomba mu gihe bimutse, kuko ubuzima bwabo buri mu kaga. Imvugo z’abayobozi b’umugi wa Kigali, ntizeruye ngo zivuge uko iki gikorwa cyizashyirwa mu bikorwa. Hari ubwo humvikana abayobozi bavuga mu matangazo ashyirwa mu bitangazamakuru ko icyo kimenyetso kizwi nka Towa, kitagamije kwirukana abantu. Abandi bayobozi bakumvikana ko icyo kimenyetso gisaba abaturage cyane cyane abifite kwimuka badategereje ko bagerwaho n’ibiza.

Igisubizo cyatanzwe n’umuyobozi w’umugi wa Kigali w’ungirije ushinzwe ubukungu Busabizwa Parfait nticyatanze igisubizo gihamye abaturage bari bategereje. Umugi wa Kigali wemeza ko nta muturage uzahutazwa mu kwimuka, gusa na none uyu mugi utangaza ko kugeza ubu udafite ingengo y’imari yo kwishyura abaturage batuye mu manegeka. Umugi wa Kigali ubarura bangana na 30 ku ijana batuye mu manegeka

JPEG - 50.1 kb
Inzu muri Kigali zashyizweho ikimenyetso cyo gukuba

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

UKOMBIBONA - 23/06/2016 saa 07:48

hari aho bavugango abantu bashobora gufashwa kubon ahandi bajya ni abo bizagaragara ko batishoboye. Ese niba bigaragara ko wishoboye kubera wari utunze inzu kandi iyonzu igiye gusenywa, cyangwa kubera ko uhembwa umushahara kandi ufite inguzanyo yo wubatsemo cg waguzemo iyo nzu igiye gusenywa, urambwirako nyumayo kuvantwa muri iyo nzu uzaba ukishoboye?
Kanda hano umusubize

UKOMBIBONA - 22/06/2016 saa 17:44

hari aho bavugango abantu bashobora gufashwa ni abo bizagaragara ko bishoboye. ese niba bigaragara ko wishoboye kubera wari utunze inzu kandi iyonzu igiye gusenywa, cyangwa kubera ko uhembwa umushahara kandi ufite inguzanyo yo wubatsemo cg waguzemo iyo nzu igiye gusenywa, urambwirako nyumayo kuvantwa muri iyo nzu uzaba ukishoboye?
Kanda hano umusubize

K - 2/06/2016 saa 12:53

MUHUMURE, HARI AMAZU AMARANYE BIRIYA BIMENYETSO IMYAKA N'IMYANIKO....
Kanda hano umusubize

Mugwiza - 2/06/2016 saa 09:04

Ariko nk'umuntu wikora akazana amarangi akayasiga ku gipangu cg inzu yanjye aba yumva nta burenganzira bwanjye abangamiye?! Ntitwabiganiriyeho ngo tubyumvikaneho, ntiyanyandikiye abimenyesha, ahubwo ukabona araje n'ibikopo by'amarangi agasiga inzu cg igipangu cyanjye. Biriya si ukwiyuhiza mu mutungo utari uwawe koko?! Nabyo muraje mubyite ibikorwa by'iterambere! Amazu menshi yashyizweho ibi bimenyetso afite ibyangombwa byatanzwe n'umugi wa Kigali simbona impamvu uhindukira ukaza gusiga amarangi ku mazu wo ubwawo wemeje ko yubakwa! Erega nabonye n'akarere ka Kamonyi karabikoze! Amashyaka ntacyo abivugaho, abadepite wapi, sosiyete sivile baraturamye! Eh, eh,eh!
Kanda hano umusubize

vava - 2/06/2016 saa 12:28

ihangane utegereze amabwiriza leta izaguha kuko ubutaka bwose bivugwako ari ubwayo kdi namwe izo nzu zanyu murazikosha yenda ubutaha muzajya muha agaciro abapangayi.kdi ni munyungu zanyu ngo mutazahitanwa n'ibiza.wibwirako se mubabifasheho umwanzuro hari inyungu kugiti cyabo bagamije?ariko kubera inshingano zo kureberera inyungu z'umuturage ni ngombwa babikore.reka rero dutegereze icyo bateganirije abazimurwa usibyeko niba wowe wari wifashije ushatse waba wimuka ahubwo waratinze.ubundi se umuntu ufite inzu mumujyi uba atifashije ninde? ahubwo abazikodeshaga nibo bambabaje! kuko ubwo izisigaye zigiye guhenda.
Kanda hano umusubize

Komera - 2/06/2016 saa 07:24

Ubuyobozi busobanurire neza abaturage kuko ibivugwa bidatomoye. Ikindi gikwiye gusobanurwa ni uko ahashyizwe kiriya kimenyetso atari ko hose ari mu manegeka cg se ijambo "amanegeka" ntiryumvwa kimwe. Umutungo w'umuntu ni ntavogerwa kereka aramutse yarawubonye mu buruo bunyuranyije n'amategeko. Hirindwe rero ikintu cyazashora Leta mu manza ka di ingaruka za kiriya kimenyetso zatangiye kuza ajo inzu iri muri credit, isoreshwa kandi hari amatangazo akangurira abantu kudakodesha amazu nk'ayo bene gushyiraho ibimenyetso bashyizeho. Muhumurize abaturage rero kandi hatangwe messages zimwe nta kuvuguruzanya cg gutera urujijo. Turabyizeye.
Kanda hano umusubize

Klaus von Otto - 1/06/2016 saa 15:38

Igihugu cyose ni imisozi kubuhaname butari munsi30% niba abayobozi bavuga ukuri bazasobanure aho umuntu yatura yatari ubwo buhaname nikifashishwa gupima ubwo buhaname guhora ujujubya umuturage utamuha gutuza nabyo niyica rubozo igihugu cyose se wakimura?!!! ko cyose aramanegeka
Kanda hano umusubize

aimeeb - 1/06/2016 saa 10:32

Bahemukiye abantu cg bak ninde uzishyura ahantu hatagurwa
Kanda hano umusubize

Umusomyi - 1/06/2016 saa 09:39

Kiriya kimenyetso gikwiye gushyirwa aho bigaragara ko koko abahatuye habashyira mukaga,kuko harinaho bagishyize ubona ko ntakibazo hateje banyiraho. kubwibyo bikwiye gusubirwamo.
Kanda hano umusubize

Komera - 2/06/2016 saa 07:36

Twizere ko hatazahira uteza Leta igihombo ayishora mu manza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X