Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Ibishyimbo by’ibigande byatangiye kuvugisha benshi amangambure

Mu gihe ibiciro by’ibiribwa bikomeje kuzamuka hirya no hino mu gihugu, muri Kigali ho haravugwa izamuka ry’ibiciro ku bishyimbo bituruka muri Uganda, bikaba byateje ururondogoro haba ku bacuruzi ndetse n’abaguzi.

Uku kuzamuka ngo usanga biteza igihombo gikabije aho usanga bwira nta muntu ubibajije bitewe n’iryo zamuka rikabije.
Uretse ibishyimbo ,aba bacuruzi bavuga ko bigoranye gusobanurira umuguzi ko mu cyumweru kimwe ibiciro byaba bihindutse bene ako kageni, bikaba bituma habaho igihombo ku mpande zombi.

JPEG - 42.4 kb
ibishyimbo by’ibigande byazamuye ibiciro

Umwe mu bacuruza inyanya avuga ko igipimo cy’inyanya zaguraga amafaranga 300 ubu zigeze ku gihumbi naho izaguraga 200 zikaba zigeze kuri 600.
Yagize ati”ibintu byarahenze cyane ibiciro birikuba,iyo usobanuriye umukiriya , agirango urimo kumuhenda umwigirizaho nkana, nk’umuntu waje kugura izi nyanya mu cyumweru cyashize ku mafaranga runaka, yagaruka agasanga igiciro cyikubye inshuro eshatu, kubimwumvisha ntibyoroshye.”

Si ibi bicuruzwa byazamuye ibiciro gusa, kuko bimwe mu bicuruzwa byifashishwa cyane n’abaturage birimo isukari, umuceri, na kawunga usanga byarazamutse kandi ntibipfa no kumanuka.

Gusa ku rundi ruhande abacuruzi bavuga ko ibirayi aribyo bitangiye kumanuka ugereranyije no mu minsi ishize,ariko nabyo ngo birahindagurika.
Ahanini iri hindagurika ry’ibiciro usanga riterwa n’imihindagurikire y’ikirere aho izuba ngo ryacanye haba mu Rwanda ndetse no mu karere, bikaba inzitizi y’ibura rya bimwe mu bicuruzwa byinjiraga biturutse hanze ngo byunganire ibyo imbere mu gihugu.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

HARERA - 1/12/2016 saa 21:27

KO MUDASHYIRAHO UKO IBYO BIRIBWA BIRI KUGURA
Kanda hano umusubize

aline - 1/12/2016 saa 17:54

Ariko ULK yaragowe ko nta tangazamakuru rihigwa muyizanamo mute?????
Kanda hano umusubize

aline - 1/12/2016 saa 17:53

Ariko ULK yaragowe ko nta tangazamakuru rihigwa muyizanamo mute?????
Kanda hano umusubize

k.james - 1/12/2016 saa 08:09

biratangaje tuvuge ko mwibeshye nabyo ko bishobka ariko nawe umva ibishyimbo inzara narinziko ikinzara cyakemutse please mwikubite agashyi
Kanda hano umusubize

BN - 1/12/2016 saa 07:37

ABABABABA!!NIBYO KABISA IYI NKURU NTA CYOYUNGUYABASOMYI.UBU C HARIMO IKI KIZIMA?
Kanda hano umusubize

protegene - 30/11/2016 saa 21:22

ubu mubyukuri wanditse iki munkuru yawe
Kanda hano umusubize

kanuma fred - 30/11/2016 saa 21:04

Ubunyamwuga buke mu kazi k'ubu ni ingaruka ya promotion automatique mu burezi bwacu
Kanda hano umusubize

latifa - 30/11/2016 saa 10:39

hari inzara abaturage turarira ayo kwarika da
Kanda hano umusubize

fifi - 30/11/2016 saa 10:33

banyamakuru bavandimwe,ko mwize neza ibijyanye n'umwuga mukora,nk'ubu koko umutwe w'iyi nkuru uhuriye he n'ibiyivugwamo?nimwikubite agashyi tutarabakuraho icyizere.
Kanda hano umusubize

Meme - 30/11/2016 saa 15:05

Wibashinyagurira, bize iki se ? Wakwiga ikigoroba muri ULK cg muri izi boutiques zateye ngo ni universites ukabwira ko uzandika inkuru kinyamwuga ? Maze hari n'abagendana laptop mu gakapu akaba ariyo bureau yabo, yagera muri bus agatangira akandika inkuru akajugunya kuri website, ngo ubwo nawe ni umunyamakuru. Natwe twarumiwe.
Kanda hano umusubize

steven - 30/11/2016 saa 17:29

Wagirango twatekerezaga kimwe. Nanjye nibazaga aho inkuru ndigusoma ihuriye n'umutwe wayo nahabuze.
Kanda hano umusubize

fifi - 30/11/2016 saa 10:30

banyamakuru bavandimwe,ko mwize neza ibijyanye n'umwuga mukora,nk'ubu koko umutwe w'iyi nkuru uhuriye he n'ibiyivugwamo?nimwikubite agashyi tutarabakuraho icyizere.
Kanda hano umusubize

muvandimwe - 1/12/2016 saa 10:19

uyu munyamakuru ni uwo guca intege abasomyi!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X