Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Impanuka y’ikamyo yakomerekeje abantu 8

Abaturage 8 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa fuso ifite plaque RAC 151Q yaturukaga ku muhanda uva stade amahoro mu murenge wa Nyamirambo ubwo yaburaga feri igenda igonga ibyo isanze mu muhanda.

Imodoka yo mu bwoko bwa fuso yamanukaga umuhanda uva nyamirambo igana nyabugogo yagonze aba baturage ndetse n’izindi yahuraga nazo ikagenda isakuma na moto yasangagq mu muhanda.

JPEG - 163.5 kb
Imodoka yari itwaye umupadiri n’umubikira

Bamwe mu barokotse iyi mpanuka bavuga ko iyo mpanuka yatewe no kuba iyo nodoka yari yabuze Feri ikamanuka yirukanka cyane.

Iyo modoka yagonze abantu igonga n’imodoka yaririmo umupadiri n’umubikira umwe byavugwaga ko bari bagiye mu muhango wo kubatiza ahitwa I Musha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda SPT JMV Ndushabandi yemeje ko iyo modoka yakoze impanuka bitewe no kubura feri. Avuga ko umushoferi wayo atabashije kumenyekana, gusa ngo abakomeretse bagiye kuvurirwa mu bitaro bya CHUK.

Ndushabandi akomeza avuga ko nta muntu witabye Imana muri iyi mpanuka uretse 8 bakomeretse gusa.

Abaturage baturiye umuhanda Stade-Nyabugogo basaba Leta ko yabashyirira Dos d’Anne muri uyu muhanda bitewe n’ukuntu umanuka cyane ndetse bagasaba ko bishoboka imodoka zitwara imizigo zashakirwa ahandi zanyuzwa hatari muri uwo muhanda kuko ngo uramaunka cyane.

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

John - 25/07/2016 saa 17:34

Ariko ndasaba Polisi y'igihugu, kureba na za Coaster zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali cyane cyane iZIVA KU RYANYUMA-nYABUGOGIO CYANGWA ZIGANA MU mUJYI ET vice versa zigenda zihuta cyane, zihagarara nabi ndetse hari n'abagenzi bagwa mu modoka, kuko zihaguruka n'umugenzi ataricara. Police idufashe ishiremo abapolice ku manywa byafasha benshi.
Kanda hano umusubize

- 25/07/2016 saa 06:19

abakomeretse Imana ibafashe boroherwe
Kanda hano umusubize

Ahmed Mpole - 24/07/2016 saa 17:17

Muri ayo masaha nahuriye n'iyi fuso ahitwa kuri container yiruka cyane tandiboyi ari mu idirishya avuza induru ngo "muve mu nzira", kuri café yari ihagongeye coaster ivanamo abagenzi igenda ubwo abazamuka baza bavuga ko igonga icyo ihuye nacyo cyose. Imana ibyoroshye. Kandi abakomeretse ibahe gukira vuba. Inshallah.
Kanda hano umusubize

eva - 24/07/2016 saa 16:25

Ariko abantu musesengura mubona izi mpanuka zidakabije koko?hakorwe iki koko?
Kanda hano umusubize

Meme - 24/07/2016 saa 16:56

None se wowe impanuka zacika zite kdi imodoka ziri mu muhanda hakiyongeraho satani uteza abantu agahinda n'umubabaro, impanuka zavaho isi itakirangwamo icyaha ari paradizo.
Kanda hano umusubize

estha - 24/07/2016 saa 21:32

Ntugusenga cyane
Kanda hano umusubize

JEAN DE DIET - 25/07/2016 saa 08:51

NI UKWITONDERAGUTWARA IMODOKA IZITASUZUMWE U BUZIRANENGE BWAZO
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X