Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kiliziya Gatulika yemeye ko izasaba imbabazi ku isabukuru iteganyijwe umwaka utaha

Umushumba mukuru wa Diyoseze ya Kabwayi Smaragde Mbonyintege yamaze impungenge abari bafite impungenge ko mu muhango wo kwizihiza yubile y’imyaka 25 bazakorera abapadiri bo muri iyo diyoseze kuwa 16 Nyakanga 2017, Kiliziya yazashimira abapadiri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Ibi yabyemereye ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda nyuma yuko mu mwaka wa 2014 yabyemereye Umuhanzi Gasigwa Leopold muri filime mbarankuru yakoze ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

JPEG - 46.6 kb
Mgr Mbonyintege yari yaremereye Umuhanzi Leopold ko Kiliziya izasaba imbabazi

Ahishakiye Naphtali, Umunyamabaganga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Impuzamiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakomoje ku rutonde ruriho abapadiri batandatu bakomoka muri Diyoseze ya Kabgayi bazakorerwa yubile, harimo na babiri bahamwe n’ibyaha bya Jenoside.

Umushumba wa Dioseze ya Kabgayi Mgr Mbonyintege Smaragde na Musenyeri Ntihinyurwa Thadee Umushumba wa diyoseze ya Kigali, babajijwe niba bazasaba imbabazi muri filime mbarankuru ‘Ikibyimba cy’Ukuri (Abces de la Verite) yateguwe na Gasigwa Leopold bavuga ko bazasaba imbabazi kubyaha byakozwe n’abo bihaye Imana.

Mgr Mbonyintege avuga ko Yubile izakorerwa abakwiye kuyikorerwa kandi ko yiteguye kuzasaba imbabazi ku mugaragaro.

Abaharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakunze kuvuga ko Kiliziya gatulika yagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi. Ni nabyo Gasigwa Leopold yagarutseho muri Filime mbarankuru ye, gusa abashumba bakuru bayo bamwereye ko bazasaba imbabazi.

Dore Filime mbarankuru babimwemereyemo

Jean Pierre TUYISENGE-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kadhafiyi - 1/07/2016 saa 14:04

Segevibyavuga bifite shyingiro . nonese mbabaze murashaka kuvugako kiriziya yafanyije nareta gukora genocide? ESE kuki reta ishyira mumajwicyane kiriziya niyo Dini cyangwa itorero ryonyine harimo abakoze genocide? Ese haruwo kiriziya yashyishyikarije kujya kwica? Nonese abapadiri nabasenyeri bayo bishwe 1994 nindi uzayisaba imbazi? Abanyarwanda bitondere ikikibazo . kirimo poritique kurushya ukuri kwabaho.
Kanda hano umusubize

bery - 1/07/2016 saa 17:06

nangenda byibaza
Kanda hano umusubize

celestin mitabu - 1/07/2016 saa 08:39

Ni ikibazo.harya ngo izasaba imbabazi umwaka utaha,uyuse? iyo bareba insengero zabo zaguyemo abantu batagira umubare ndetse n'abapadiri babo babigizemo uruhari kukibo batibwirizako ivangiri yarimo gukorwanabi munsengero zabo.kandi nanone biragaragarako ivangiri ikorwa nabi kuberako ivanjiri ijyana/ifitanye isano ryabugufi no kwicuza ndetse no kwihana icyaha kuwo wahemukiye.nikibazo kinini cyane iyo mwigisha abantu ngo bihane ibyaha byabo kandimwe mudashobora gusaba imbabazi kubo mwahemukiye
Kanda hano umusubize

sage - 30/06/2016 saa 16:19

Ariko Kiliziya mwayihaye amahoro.Mbese abishe abasenyeri i kagbayi, abihayimana za Gakurazo, Rwesero (Byumba),...bo bazasaba imbabazi ryari!!!
Kanda hano umusubize

Kalisa - 1/07/2016 saa 07:03

@ uwiyise sage Reka kuvangavanga kuko abo uvuga bishe abasenyeri I Kabgayi aho kuba kagbayi baciriwe imanza. Niba utaranyuzwe birakureba naho abo bandi uvuga uzabiregere inkiko zirakora! Ibi bitandukanye n'aho iyo kiliziya uvugira yananiwe kwitandukanya n'abakozi bayo bamaze abantu ahubwo igahitamo kubakingira ikibaba none ikaba yari igeze n'aho kubikorera yubile iyo abantu badahaguruka ngo babyamagane. Aho gusabira kiliziya amahoro ahubwo niyahe Abanyarwanda muri rusange, by'umwihariko Abatutsi bazize Jenoside ndetse n'abayirokotse!!!
Kanda hano umusubize

NIYIBIZI ZABURONI - 1/07/2016 saa 12:17

ABO BASHUMBA BAKWIYE GUSABA IMBABAZI
Kanda hano umusubize

Kk - 1/07/2016 saa 12:30

Bishoboka bite ko "umuntu akingira ikibaba undi?!!!!". Kandi bivugwa ko " nta muntu uri hejuru y'amategeko!!!!!!" HARIMO CONTRADICTION.
Kanda hano umusubize

Kk - 1/07/2016 saa 12:30

Bishoboka bite ko "umuntu akingira ikibaba undi?!!!!". Kandi bivugwa ko " nta muntu uri hejuru y'amategeko!!!!!!" HARIMO CONTRADICTION.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X