Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kuba urubyiruko bikumariye iki ? “ Perezida Kagame”

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko kuba urubyiruko bidahagije ko igifite agaciro cyane ari umusaruro utangwa narwo. Ibi akaba yabitangaje kuri uyu mbere tariki ya 27 Kamena 2016 ubwo urubyiruko rugize itorero ry’igihugu Inkomezamihigo rwakiraga Perezida Kagame.

Ubwo yagezaga ijambo kuri uru rubyiruko, Perezida Kagame yagarutse ku kamaro k’itorero maze ashimangira ko rituma urubyiruko rumenya inshingano zarwo ku giti cy’umuntu ndetse n’inshingano abantu bahuriraho ku gihugu.

Yavuze ko kwitwa urubyiruko bidahagije gusa ahubwo bifite ikindi gisobanuro kuko urubyiruko rukwiye kumva inshingano n’aho rukwiye kuba rugana. Yakomeje kandi avuga ko uko umuntu agenda akura “ariko inshingano zirushaho kuremera.”

Yagize ati “Umuntu akubajije ati ‘so what’ uri muto, uri urubyiruko umusubiza iki, turabyumvise ko uri urubyiruko turanabishimye ariko se… Bikumariye iki?”

Perezida Kagame avuga icyo kuba urubyiruko bisobanuye ati “Iyo uri urubyiruko ni amahirwe, ariko amahirwe ashobora gutakara cyangwa agakoreshwa neza.

Hari igishoro mugomba gutanga ingufu, umuhate ,ubwenge n’ibindi mushobora gukoresha ngo muhangane n’ibibazo by’ubuzima bwanyu n’ubuzima bw’igihugu.”

Gusa avuga ko hari n’ibyo igihugu gikora kitagamije gukemura ibibazo by’umuntu runaka ahubwo biza bigamije gukemura ibibazo kuri buri wese ariko bigatanga amahirwe ku muntu witeguye.

Ati “Niba amashuri ashyirwaho ntituba dutekereza umwana wa kanaka. Niba ari ivuriro turatekereza ubuzima bw’abanyagihugu ntabwo ari umwana wa kanaka.

Buri muntu ku giti cye agomba kuba yitegura ndetse n’igihugu gifite ibyo gitegura hanyuma amahirwe abonetse ukayahuza n’ibyo igihugu cyaguteguriye”

Kagame asanga igihugu kimenya ejo hazaza hacyo bitewe n’uburyo igihugu gifite urubyiruko rwiteguye kuzuza inshingano.

Ati “Urubyiruko igihugu kigira kikavuga ngo dufite ejo hazaza heza ni urwiteguye neza kuzuza inshingano, niko igihugu gitera imbere ni nako abantu bizera ko ibyo bifuza bishobora kuramba”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko igisobanuro cy’urubyiruko atari ukuva ku myaka iyi n’iyi ujya ku yindi ahubwo ari ukureba icyo urwo rubyiruko rutanga mu kwiyubaka ubwabo n’icyo rutanga ku gihugu.

Yongeyeho ko Politiki irera abantu bagapfuba atariyo u Rwanda rushaka, asaba urubyiruko rw’u Rwanda kwigirira ikizere, gutekereza kure no guhitamo neza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sayuni marie grace - 29/06/2016 saa 07:45

Umubyeyi wacu turamukunda kandi turamwemera ibyiza atwifuriza Imana imukubire 7 Aragahora kungoma!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

- 28/06/2016 saa 12:00

Umbyi.W'Intwari.Numenya.Ejo.Hazaza.Habanabe
Kanda hano umusubize

Nsanikunze Alexis - 28/06/2016 saa 10:09

Ese Kagame Haricyo Twamurutisha Yewe Tumutege Amatwi Ubundi Tumwumvire.
Kanda hano umusubize

Butete - 27/06/2016 saa 22:19

Bituma tujya mu ngando turibenshi.
Kanda hano umusubize

Janvier - 27/06/2016 saa 21:49

Izo mpanuro buri wese(urubyiruko)azigize ize igihugu cyazaba cyiza kurusha aho kigeze.
Kanda hano umusubize

habanabashaka Thomas - 27/06/2016 saa 21:01

Ni mureke dutete kuko twifitiye umubyeyi udukunda!!!!!!! Muzehe wacu turakwemera!!!!!! %.
Kanda hano umusubize

Gasibo - 29/06/2016 saa 21:25

Itetere wowe utureke, twebwe tutagira bourse, wanagira icyubaza bakagufunga, twebwe amara asya twabuzepfo naruguru.
Kanda hano umusubize

habanabashaka Thomas - 27/06/2016 saa 21:01

Ni mureke dutete kuko twifitiye umubyeyi udukunda!!!!!!! Muzehe wacu turakwemera!!!!!! %.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X