Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kubera ibura ry’amazi, abaturage bo mu burasirazuba bakomeje gutakambira guverinoma

Abatuye mu burasirazuba bw’igihugu bakomeje gutakambira guverinoma ngo igire ikora ku kibazo cy’ibura ry’amazi kimaze imyaka n’imyaka kivugwa mu turere dutandukanye two muri iyi ntara.

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko bamaze kwakira ubuzima babaye nk’ubw’abatuye mu butayu ariko bakavuga ko hagize igikorwa na leta byabafasha kongera kubaho nkuko abandi banyarwanda babayeho bari mu bindi bice by’igihugu bidakunze kubura amazi.

Ni ikibazo kizwi n’inzego z’ubutegetsi mu gihugu ariko zikavuga ko zatangiye kugihagurukira nubwo kugeza ubu ntamuti wanyawo uraboneka.

PNG - 607.3 kb
Amazi akomeje kuba ingume mu ntara y’Uburasirazuba

Ikibazo cy’ibura ry’amazi mu burasirazuba bw’igihugu ntabwo ari ijambo rishya mu matwi ya benshi kuko hashize imyaka n’imyaka iki kibazo kivugwa ariko kugeza ubu ntagisubizo gihamye kiratagwa n’ababishinzwe.

Umwe mu baturage baganiriye na Imirasire.com ku murongo wa telefoni utuye mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare. Asobanura ko n’uburyo leta yari yarabashyiriyeho, bwo kubagoboka begerezwa amazi ngo nabwo ntibwamaze kabiri.

Aba baturage kandi banashyira mu majwi imicungire mibi ku mishinga yagiye ishyirwaho ngo ikemure ikibazo cy’amazi ariko bikarangira ntacyo icyemuye.

Ibi bibazo byose ngo bizwi neza n’inzego z’ubutegetsi ariko ntabwo bikemurwa nkuko bikwiye ukurikije ibyifuzo by’abaturage.

Muri iki gihe ngo hashyizweho istinda ryihariye rihuriweho n’inzego zitandukanye za leta zifite aho zihuriye n’iki kibazo ngo ku buryo iri tsinda ariryo ritegerejweho igisubizo.

Ibibazo by’ibura ry’amazi meza ntabwo ari umwihariko mu burasirazuba bw’igihugu nubwo ariho gisa nk’igifite ubukana kurusha ahandi, ariko ntabwo bikuraho ko no mu bindi bice by’igihugu hakunze kumvikana abijujutira iki kibazo by’umwahariko abatuye mu mijyi.

Ni mu gihe kandi guverinoma y’u Rwanda binyuze mu magambo ya Minisitiri w’intebe, Anastaze Murekezi aherutse kugeza imbere y’abashingamategeko avuga kuri gahunda y’imyaka irindwi ya guverinoma ku bibazo by’amazi, yavuze ko bizaba byakemutse mu 2018 kuko ngo abanyarwanda bose bazaba bafite amazi meza ku kigero cya 100%.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Hahahaha! - 19/08/2016 saa 07:34

yewe kirehe yo wagirango ntabuyozi tugira abana bacu bashiriye mukagera ariko ntamugayo bo binywera inyange kuko mbona babajyemurira burimusi ariko igiteye umujinya namafranga yacu bayabaguriramo,
Kanda hano umusubize

- 18/08/2016 saa 07:49

natwe mukarere kanyagatare murirwimiyaga dufite ikibazo cyamaza noneho Yamamadam twavomaga yarakamye ?mwatuvugiye koko murakoze.
Kanda hano umusubize

ntibyoroshye - 17/08/2016 saa 22:40

ko Leta yirirwa idukuramo amafaranga atagira impamvu itumariyiki?tubure amazi koko
Kanda hano umusubize

Leta imaziki? - 17/08/2016 saa 19:21

Ibihugu biragwira!!!!!
Kanda hano umusubize

Amajyambere - 17/08/2016 saa 19:20

Duhunge/twigaragambye?
Kanda hano umusubize

j.p - 17/08/2016 saa 13:45

ndabasuhuje.mwebwe.banyamakuru..muzanyarukire.Mukarere.kakirehe.Mumurenge.Wanyarubuye.Akagari.Kamareba.Kuberako.Akokagari.gakora.Kugisha.Urebe.Amazi.bavoma.Uzumirwa.Ahubwo.Abirabura.Turakomera.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X