Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kubera inyigisho ziganisha ku iterabwoba bahawe, abana nibura 70 b’abayisilamu bagiye kujyanwa mu mahugurwa

Mufti w’u Rwanda wungirije Sheikh Saleh Nshimiyimana aratangaza ko byibura abana 70 bashobora kujyanwa mu mahugurwa kubera inyigisho z’ubutagondwa aba bana bahawe.

Ibi yabitangaje mu kiganiro amaze kugirana nakuri Royal TV, aho yavuze ko umuryango w’abayisilamu mu Rwanda ubu nta kujenjeka ku kibazo cy’inyigisho ziteza imbere amahame y’iterabwaboba.

Mufti wa Isilamu wungirije Sheikh Saleh Nshimiyimana ati “usibye abakekwaga barashwa hari n’abafunzwe bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba.
Yagize ati: “Mu mpere z’uku kwezi turigutegura amahugurwa dufatanyije n’izindi za leta ku bana bafite ibisigisigi by’imitekerereze y’imitwe y’iterabwoba.”

Muri iki kiganiro cyanyuraga kuri RoyalTV, yavuze ko hari n’abanyamahanga bazaga bitwaje idini bakajya mu misigiti bakigisha inyigisho zitemewe.

Sheikh Rizinde Mohammed Shaffy impuguke mu idini ya Isilamu avuga ko abayisilamu barenga 20 bafunzwe bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba.
Yongeraho ko bane bamaze kwicwa na polisi.

“Babica kuko baba bashaka kurwanya inzego z’umutekano. Kandi ubundi ayo niyo mahame yabo”

Gusa iyi mpuguke ivuga ko abafite iyi myumvire bataragera aho kwiyahura biturikirizaho ibisasu ahubwo ko ari babandi bashaka kwitemeberera ngo bajye mu mahanga.

Agasaba abayisilamu n’abanyarwanda muri rusange guhumuka aho baketse imyumvire y’ubutagondwa bagatungira urutoki inzego za leta.

Mufti wa Isilamu wungirije Sheikh Saleh Nshimiyimana yavuze ko ubuyobozi bwa Isilamu butazigera buhishira abantu abo ari bose bazashaka gushyira ubuzima bw’abanyarwanda mu kaga.

“Ntabwo twashimishwa no kugira uruhare mu guhishira ushaka kwangiza umutekano w’igihugu.”

Yagize ati: “Hari nk’abana wumvaga bagenda babihaka ariko ubu baravuga abati uziko bya bintu ari ukuri.”

Yagize ati:“Ntabwo tuzigera twihanganira na gake umuyisilamu wakihisha muri iki kintu kugirango azane amacakubiri mu gihugu.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 22/11/2016 saa 21:41

Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X