Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kuki abanyarwanda batitabira ubukerarugendo?

Benshi mu banyaranda bavuga ko babona ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda nkaho ari ibikorwa by’abanyamahanga cyane cyane abazungu bitewe n’amikoro make , gusa ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB gifite ubukerarugendo mu nshingano zacyo kivuga ko gifite gahunda yo gukangurira abantu gusura umutungo kamere wabo.

Imibare yasohowe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB igaragaza ko abanyamahanga ari bo bitabira gusura ibikorwa by’ubukerarugendo kurusha abanyagihugu.

Benshi muri abo bavuga ko impamvu nyamukuru ituma badasura amaparike n’utundi duce nyaburanga ari ikibazo cy’ubushobozi buke baba bafite, bakavuga ko udufaranga duke babona ku kwezi nta mugabane w’Ubukerarugendo wabonekamo.

Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru yagize ati “ ntago ndajyayo mba numva nta na gahunda mfite yo kujyayo. Mba numva ari iby’abazungu. Ubu se naba nakoreye igihumbi nkajya kugita ku gikoko kitaribugire icyo kimarira?”

Gusa nubwo benshi bavuga ku kibazo cy’amikoro, hari n’ababona ko abanyarwanda mu muco wabo badakunda gukora ubukerarugendo.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB nacyo kivuga ko umubare w’abanyarwanda basura ibikorwa by’ubukerarugendo ari bake gusa ngo ugenda uzamuka uko umwaka utashye.
Faustin Karasira ushinzwe ubukerarugendo muri RDB avuga ko bafite gahunda yo gukomeza gukangurira abanyarwanda, no kurushaho kumenyekanisha ibikorwa by’ubukerarugendo.

Mu mwaka ushize wa 2015 abanyarwanda basuye ibikorwa by’ubukerarugendo bari ibihumbi 22 mu gihe abanyamahanga bari ibihumbi 42 nkuko bitangazwa na RDB.

JPEG - 54.5 kb
Faustin Karasira ushinzwe ubukeraruendo muri RDB avuga ko batangiye ubukangurambaga


Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rona - 11/08/2016 saa 08:18

Hahahahahahahaha, ubukerarugendo ntawe utabukunda, ariko se waba utarabasha no kwihaza mu birirwa ngo ujyiye gukera urugendo?
Kanda hano umusubize

cyane - 11/08/2016 saa 07:13

Ubushobozi ni impamvu ya gatatu nyuma yo kutitekerereza (dependence) n'agahinda gasaze (depression). Abanyarwanda bamenyerejwe gufatirwa ibyemezo ku buryo bitabira ikiswe "itegeko". Ariko cyane cyane ni ukuba benshi bumva kwishimisha atari nko gukina ku mubyimba ababo babuze n'abatishoboye, cg bikitwa ibyangwa n'Uwiteka, ku buryo n'iyo byaba ubuntu batajyayo! Gusa numvise biri kuza da.
Kanda hano umusubize

Kiki - 11/08/2016 saa 06:17

Uyu mùgabo arabaza cyangwa arikwigizankana? Ese abamu Rwanda?
Kanda hano umusubize

jean - 10/08/2016 saa 13:27

Urebye ibiciro ukagereranya n'amikoro y'abanyarwanda birahanitse, ongeraho ayo gukodesha imodoka. Nta muhinzi wajyayo, nta mwalimu wajyayo, kandi nibo benshi. Ariko television n'ama video byaragikemuye.ibikoko n,ibyo bindi abantu babinera aho.
Kanda hano umusubize

zwa - 10/08/2016 saa 11:11

basura ibi kuko baba basaguye ku bibatunga bakidagadura mu Rwanda nta mwanya wo kuruhuka nabo ni abakimaze baba bahaze cg baherekeje abo ba rugigana naho umuntu kugiti cye ajya wapi inzara irishe. ibyo ni umurengwe. sindumva n'umuyobozi wagiyeyo atari akazi kamujyanye nkaswe nutugira na mba!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! uyu mugabo mumubaze niba abana be bakora ubukera rugendo. hhhhhhhhhh
Kanda hano umusubize

mugabanye ibuciro murebe kotutaza
Kanda hano umusubize

- - 10/08/2016 saa 09:03

Power Purchase Sir!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X