Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kuki Avoka yatumye Seyoboka ataburanishwa?

Seyoboka J.Claude ukurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2016 ,maze avuga ko adashobora kuburana nta mwunganizi afite(Avoka).

Seyoboka yaje ku rukiko nta mwuganizi arubwira ko yari azi neza ko aribuze bityo akaba atazi icyamubujije kuza kandi yari azi iby’uru rubanza.

Ibyo byatumye urukiko rufata umwanzuro wo guhamagara uyu mwunganizi kuri Telefoni,ariko rusanga nimero ye itariho,umushinjacyaha avuga ko bishoboka ko uwo avoka nta nyungu afite muri uru rubanza.

Kayiranga Kayihura umushinjacyaha, yavuze ko uregwa yakabaye azi impamvu Nkundabatware Albert umwunganira ataje, cyakora umucamanza Maj Gerard Muhigirwa avuga ko Seyoboka afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe.

Urukiko rukaba rwanzuye ko uregwa azaburanishwa ku wa 1 Ukuboza 2016.

Seyoboka J Claude umwirondoro we ugaragaza ko yinjiye mu gisirikare mu 1991,anyuze mu ishuri rya gisirikare rya ESM,akaba akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Seyoboka Jean Claude wagejejwe mu Rwanda mu ijroro ryo kuwa 17 Ugushyingo rishyira kuwa 18 Ugushyingo 2016. Ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yaba yarakoreye mu Kiyovu n’ahandi akekwa ko yayoboraga ibitero akanagenzura za bariyeri muri Kigali.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rupaca - 29/11/2016 saa 15:05

Mwakoze kuba noneho mutanditse ko ari inkuru icukumbuye. Ariko se, ikibazo mwabajije ku mutwe w'ino nkuru, mugihaye ikihe gisubizo? Abasomyi muduhaye ayahe makuru koko?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X