Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kuva mukwa mbere abashoferi baratangira kugenzurwa hifashishijwe ikarita y’ ikoranabuhanga

Mugihe ikigo k’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe nimwe ifitiye igihugu akamaro, gikangurira abashoferi kwitabira ikoreshwa ryikarita y’umwuga igaragaza umwirondoro ndetse n’imyitwarire yabo mu kazi, kuko ngo izabafasha mu iterambere ry’umwuga bakora , bamwe mu bashoferi bavugako batazi uburyo iyi karita izabateza imbere ngo ariko kuko ari ibwiriza ngo bazayifata nkuko babisabwa.

Ni ikarita ikora akazi kayo muburyo bw’ikoranabuhanga, ishami rishinzwe ubwikorezi muri RURA, rivugako iyi karita yatekerejwe mu rwego rwo kunoza service zitangirwa mu gutwara abantu.

Iyi karita, izafasha umushoferi uyifite guhabwa uburenganzira bwe nk’umukozi, ndetse no gukurikirana ibyo agombwa mugihe byabaye ngombwa.

Iyi karita y’umwuga , ngo uzafasha no mu kungenzura imyitwarire y’abashoferi batwara abantu, aho amakosa yose umushoferi azajya akora , azajya abikwa kuriyi karita akagenda kurwaho amanota kuburyo bishobora no kuzamugiraho ingaruka mugihe amakosa akomeje kwiyongera.

Abagenerwa bikorwa b’iyikarita, aribo bashoferi, nubwo bamwe mumvugo yabo humvikanamo kudasobanukirwa ibyiyi karita, ariko bagaragaza ko bayitezemo byinshi mu mwuga wabo.

Kuri bamwe nubwo ngo batazi neza akamaro k’iyi karita, ariko kuko ari ibwiriza ngo bazayifata ubundi inyungu ningaruka zayo bazazibona nyuma.

Amwe mu makosa akunze kugaragara mu gutwara abantu, harimo umuvuduko ukabije, bamwe mubashoferi batwara abagenzi ntamatike bafite ndetse nibindi.

Uko umushoferi azajya akora ikosa rizajya ryandikwa kuri iyi karita mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo ashobora kugeza igihe akaba yakwamburwa uburenganzira bwo gutwara abagenzi bitewe nuko afite amakosa menshi.

Iyi karita ikaba izatangira gukoreshwa mu kwezi kwambere ku mwaka utaha, nkuko RURA ibitangaza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Piloti - 18/11/2016 saa 08:48

Enregistrement yose iba igamije umusoro
Kanda hano umusubize

Nkotanyi - 18/11/2016 saa 12:39

Haaaahaah niko piloti we!!!!!!!! Comment yawe ihatse iki ra??????? Gusora bitwaye iki?? Mujye mugabanya inda nini, no gukongeza umuriro mutazimya!!!!!! Hopeless.....@Cl
Kanda hano umusubize

PLL - 18/11/2016 saa 06:34

Nibyiza cyanepe ariko ntabwo aricyo kibazo urwanda rufite kuki abayobozi igihe cyose mwivuna murinde abaturage inzara nimpanuka zibatwara burimunsi kubera Sitirese zabamwe nibibazo byo mumiryango mutekereze neza icyafasha umuturage twihaze mubiribwa inzara tuyiheze ikoranabuhanga naryo tuzaryitabira cyane abaturage bahaze ariko ubuwakwemerako ibirayi kg cyaguraga10fanta20 muzane ikorana buhanga rituma twihaza mubiribwa kandi bigure make!
Kanda hano umusubize

lily - 17/11/2016 saa 21:28

Yeah, will be a good issue but shall be very well while the police also will be control so.
Kanda hano umusubize

capital - 17/11/2016 saa 18:44

Ibi nibyiza cyane rwose turabishyigikiye kuko bari abantu bafite imyitwarire itari myiza kandi ugasanga batagira ubakosora ngo bunve n ariya mahugurwa mwatangiye akomeze rwose kugera kur bose
Kanda hano umusubize

capital - 17/11/2016 saa 18:44

Ibi nibyiza cyane rwose turabishyigikiye kuko bari abantu bafite imyitwarire itari myiza kandi ugasanga batagira ubakosora ngo bunve n ariya mahugurwa mwatangiye akomeze rwose kugera kur bose
Kanda hano umusubize

kamanzi - 17/11/2016 saa 11:39

Ariko se ko no mubihugu byiburayi ntarinahabona ibyo bintu urwAnda niurwo rurusha ibindibihugu bikize kwisi iyo umuntu akoze ikosa ahabwa itike byabangombwa akiyambaza urukiko ko adafite ubushobozi akagabanyirizwa ibihano. Kubara amakosa nbibonye murwanda gusa ushobora kwamburwa uruhuhya kubera ubusinzi kanda bigira igihe bimara mujyane amakoranabuhanga yanyu mubanze mukemure ikibazo kinzara imeze nabi
Kanda hano umusubize

kamanzi - 17/11/2016 saa 11:06

Ariko se ko no mubihugu byiburayi ntarinahabona ibyo bintu urwAnda niurwo rurusha ibindibihugu bikize kwisi iyo umuntu akoze ikosa ahabwa itike byabangombwa akiyambaza urukiko ko adafite ubushobozi akagabanyirizwa ibihano. Kubara amakosa nbibonye murwanda gusa ushobora kwamburwa uruhuhya kubera ubusinzi kanda bigira igihe bimara mujyane amakoranabuhanga yanyu mubanze mukemure ikibazo kinzara imeze nabi
Kanda hano umusubize

M joseph - 17/11/2016 saa 09:21

eeee kobitoroshye?nonese ubwo nukuvugako amakosa amaze kuba meshi ko aruguhita tujya kuragira ink
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X