Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu murenge Sacco wa Shyara ni ingume

Abaturage bo muri Shyara mu Bugesera babangamiwe no kuba bahabwa service mbi n’umurenge SACCO kandi bari kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kuko kwishyura bisaba ingufu ndetse no kuzinduka.

Abaturage baje ari benshi kuri Koperative Umurenge SACCO aho ikorera; baje gusaba service zitandukanye zirimo no kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza n’izindi.

Bamwe muri bo baravuga ko bamaze iminsi itatu baza kuri SACCO, bakaba batarabona service, bagasaba ko iyi SACCO yakongera abakozi cyangwa ikabemerera kujya kwishyuririra mu yandi ma Banki nkuko bivugwa na Ntakaburimvano JMV.

JPEG - 102.2 kb
Ahakorera umurenge wa Sacco wa Shyara

Agira ati “ ubu nageze aha saa kumi n’imwe z’igitondo nje kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kandi maze iminsi itatu yose ariko bigenda kuko iyo amasaha yo gutaha ageze umukozi arigendera. Ubu imirimo yose twarayihagaritse kugirango tubashe kuza kwishyura aha”.

Mukamurigo Eve nawe avuga ko amaze iminsi igera kuri itanu azindukira aho aje gufata amafaranga yakoreye muri VUP ariko akaba atarayabona.

Ati “ nzagira umuruho nyakorera none ngire nundi wo kuza kuyatwara nyabure, ubukene buranyishe kandi narakoze kubera ko bafite umukozi umwe, nibashyireho abandi kuko birakabije”.

Umucungamutungo w’iyi SACCO Muragijimana Bonaventure, avuga ko kiri guterwa no kuba bafite umukozi umwe wakira amafaranga.

Ati “ kandi gahunda yo gushyiraho undi mukozi iri umwaka utaha, ndabasaba kwihangana kuko nta handi aya mafaranga agomba kwishyurirwa, bitewe n’amasezerano SACCO dufitanye n’ikigo cy’ubwishingizi RSSB”.

N’ubwo aba baturage bari gusabwa kwishyurira mu murenge SACCO gusa, umugenzuzi wa Mitiweli mu kigo nderabuzima cya Gihinga mu murenge wa Shyara Nzaba Vincent, avuga ko baramutse banishyuriye mu zindi Banki z’ubucuruzi ziherereye mu mujyi wa Ruhuha, ikigo RSSB gifitemo konti nta kibazo cyaba kirimo.

Iyi Koperative ya Sacco mu murenge wa Shyara, ngo ubusanzwe yakiraga abantu bari hagati ya 40 na 60 ku munsi , ubuyobozi bwayo buvuga ko muri iyi minsi barimo kwakira ababarirwa mu hagati y’150 na 200.

imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ntezalo - 3/08/2016 saa 21:54

hahahaaaa,abanenga SACCO yiyitiriye umurage w'ubukungu SHYARA/BUGESERA muzahasabe inguzanyo byibuze ya 1000000 ,udafite 200000 rwf ngo bamire biga dossier yawe ni mwirirwe.
Kanda hano umusubize

BENIMANA - 5/08/2016 saa 11:39

ese waba warigeze narimwe usabayo inguzanyo? 200,000 kuri 1000000 warengereye gusa hari ibyo bita ubwizigame ngwate bibarwa bitewe n'incuro ugujije ayo mafaranga bagusaba ko uyashyira kuri konte yawe iyo wishyuye neza urayasubizwa, hose mu masacco ubwizigamengwate burasabwa. aha rero wareka gusebanya aho kuvuga ibyo utazi wabaza ugasobanukirwa. ubu kandi abari bafite ibibazo kubera ubwinshi bw'abashaka seriviise barakemutse kuko guhemba VUP public works byararangiye, kwishyura abahinzi bumuceri byarakozwe, kwishyura mutuelle abaje barakirwa, abashaka ayabo barayabona na bishyura bakabikora,,,, ibihe byo gukorana stress ntabigihari kandi buri wese yahawe ibyo yasabye. salut ntezalo
Kanda hano umusubize

ntezalo - 3/08/2016 saa 21:52

hahahaaaa,abanenga SACCO yiyitiriye umurage w'ubukungu SHYARA/BUGESERA muzahasabe inguzanyo byibuze ya 1000000 ,udafite 200000 rwf ngo bamire higa dossier yawe ni mwirirwe.
Kanda hano umusubize

BWENGE Gasitoni - 3/08/2016 saa 17:35

Ariko uko mbibona muri iyi nkuru ni uko uyu mugenzuzi wa Mutuelle mu kigo nderabuzima cya Gihinga NZABA Vincent, avuga ko bishyuriye ku zindi konti za RSSB ziri mu yandi ma Banki, bazana Bordereau zikemerwa nta kibazo.
Kanda hano umusubize

Siteri - 3/08/2016 saa 17:33

Ubundi ubona Abaturage barabaye nk'ingaruzwamuheto pe, kuko bacishwa hirya no hino, cishwa aha! Ngaho uwakoze imirimo runaka n'iyo yaba afite konti ahandi ngo ntiyakwishyurwa amafaranga adaciye muri SACCO. Leta y'u Rwanda ikwiye kugira icyo ibikoraho.
Kanda hano umusubize

RUTINDUKANINKUBITO - 3/08/2016 saa 17:30

Ariko ubundi kuki bakomeza gutsimbarara kuri iyi SACCO, nta ma Banki yandi ahari, ibi bintu ni amakosa akomeje gukorwa n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze kandi akwiye gukosorwa.
Kanda hano umusubize

ISIBOYINTORE - 3/08/2016 saa 17:27

Ariko se ubundi Abaturage barinda bamara iminsi babuze uko batanga amafaranga gute? Mu gihe harimo gahunda nk'iyi ubuyobozi bwa SACCO bwagiye bushaka abakozi bafasha uyu umwe uhari.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X