Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Leta y’U Rwanda yasubije ikibazo cyibazwaga na benshi ku ifatwa rya Perezida Bashir

Leta y’u Rwanda yateye utwatsi ubusabe bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC rukorera I Hague mu Buhollande bwo guta muri yombi Perezida Omar Ali Bashir wa Sudan.

Ibi ni ibyibazwaga n’abantu batari bake niba koko ICC niramuka isabye ko Perezida Bashir atabwa muri yombi u Rwanda ruzemera kumufata. Gusa u Rwanda rubinyujije kuri Minisitri warwo w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yavuze ibyo urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasabye nta reme bifite kandi ko nta gaciro bikwiye guhabwa.

JPEG - 17.9 kb
Louise Mushikiwabo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda

Louise Mushikiwabo yavuze ko ubusabe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwatanze rubinyujije mu Ibaruwa rwanditse mu minsi ibiri ishize rusaba u Rwanda ko rwata muri yombi Perezida Bashir ntacyo buvuze.

Perezida Bashir ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rumukekaho ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu na Jenoside, byakorewe mu gace ka Darfur kuva mu 2003 nyuma y’uko inyeshyamba zigumuye zivuga ko guverinoma ye yitaye ku barabu ikirengagiza ako gace.

Mu minsi mike ishize urukiko rwa ICC rwareze mu kanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi ibihugu bya Djibouti na Uganda kuba byaranze guta muri yombi Bashir kandi bikubiye mu masezerano y’urwo rukiko.

JPEG - 43.1 kb
Perezida Bashir wa Sudan ashakishwa n’urukiko rwa ICC

Si ubwambere urugendo rwa Perezida Bashir rujemo ibibazo kuko Bashir ubwo yaherukaga mu nama ya AU yabereye muri Afurika y’Epfo muri Kamena 2015, urukiko muri icyo gihugu rwategetse ko abuzwa gusohoka mu gihugu, ariko guverinoma imufasha gusubira muri Sudani, ibintu byabaje bikomeye urwo rukiko.

Nanone kandi mu muhango wo kurahira kwa Perezida Museveni ku wa 12 Gicurasi 2016, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasabye ko Perezida Bashir yatabwa muri yombi ariko Perezida Museveni avuga ko badashobora kumuta muri yombi.

Perezida Bashir azaza mu Rwanda mu nama y’abakuru b’ibihugu by’Afrika mu kiciro cyabo kizaba kigezweho kuri uyu wa gatandatu.

Muri iyi nama biteganyijwe kandi ko hazavugwa ku ruhare rw’urukiko mpuzamahanga ku baperezida b’afrika badahwema kurunenga ko rukurikirana abanayafrika gusa nyamara ngo n’abanyaburayi n’Amerika bakora ibyaha by’intambara ntibakurikiranwe.

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

toto - 15/07/2016 saa 22:40

Ndongera nkibaza nti ese u Rwanda rubona muri Darfur ntabibazo bihari? None ese uwo mu Prezida nta ruhare abifitemo? niba ntabihari ese ingabo z'u rwanda zimara yo iki?
Kanda hano umusubize

toto - 15/07/2016 saa 22:38

Jye birambabaje kubona i gihugu nk"u Rwanda cyabayemo genocide kivuga nko nticyafata umuntu uregwa gukora Genocide kandi mubisobanura batanga ntibahakane ko atayikoze. None se ikibazo ni urukiko cg ikibazo ni ibyo yakoze?
Kanda hano umusubize

NKWIYISHIMWE Daniel - 15/07/2016 saa 11:39

Ndashimira ubuyobozi bw'urwanda kuko rukomeje kwihesha agaciro kubwo kwa agasuzuguro kaba nyamahanga. Gusa mbere yo kugera kunsinzi/ intego y'Africa nukubanza kuba umwe kwacu ntitwubahirize wa mugani uvuga ngo usenya uwe umutiza umuhoro
Kanda hano umusubize

byigero - 15/07/2016 saa 10:13

Ariko kuki urukiko rutamusanga mugihugu cye nukuvugako ho ntabutabera buhari?
Kanda hano umusubize

Iranzi sam - 15/07/2016 saa 09:04

Ndumvantacyobitumariyetwe abanyarwanda nonesubundi kukibita kubanyafuricagusa nibagendebareke kudushyiramubibazo
Kanda hano umusubize

kamana - 14/07/2016 saa 22:43

Urwandarushizemugaciro rwogonbye kumufata kugirango abaturage ba darifuru babone ubutabera arikose aribashili nabirenzwa amaso uwisasiyebenshininde?
Kanda hano umusubize

saf Lam - 14/07/2016 saa 22:07

ariko kuba uru rukiko rudakurikirana abanyaburayi nirwo rwitwazo!!? ubwo abicamyi babihorere kubera iyo mpamvu? ESE reka twibaze nkabantu bakorewe buriya bwicamye bakaba barabuze ubutabera !? ubu murumva bo bameze bate? birababaje, umuntu wese akwiye kubazwa ibyo yakoze tutitaye NGO Aba c cg bariya bo ko batabajijwe ibyo bakoze, nimucika nurwaha Ku isi harurwo mutazacika tu.
Kanda hano umusubize

saf Lam - 14/07/2016 saa 22:06

ariko kuba uru rukiko rudakurikirana abanyaburayi nirwo rwitwazo!!? ubwo abicamyi babihorere kubera iyo mpamvu? ESE reka twibaze nkabantu bakorewe buriya bwicamye bakaba barabuze ubutabera !? ubu murumva bo bameze bate? birababaje, umuntu wese akwiye kubazwa ibyo yakoze tutitaye NGO Aba c cg bariya bo ko batabajijwe ibyo bakoze, nimucika nurwaha Ku isi harurwo mutazacika tu.
Kanda hano umusubize

kuku - 14/07/2016 saa 21:37

Nonese kuki bategeka kumufatira my binding bihugu, ICC yamusanE my gihugu cue akaba ariho bamufatira? Baramutinya?
Kanda hano umusubize

kuku - 14/07/2016 saa 21:37

Nonese kuki bategeka kumufatira my binding bihugu, ICC yamusanE my gihugu cue akaba ariho bamufatira? Baramutinya?
Kanda hano umusubize

alfa - 14/07/2016 saa 21:22

Ahubwo bamutegurire red carpet ba rugigana nibashaka biyahure.
Kanda hano umusubize

kuku - 14/07/2016 saa 21:02

Nonese kuki bategeka kumufatira my binding bihugu, ICC yamusanE my gihugu cue akaba ariho bamufatira? Baramutinya?
Kanda hano umusubize

karagwa - 14/07/2016 saa 20:54

Nonese niba urwanda rurwanya aba genocidaire,kuki rutamufata?kandi nawe ariyo ashinjwa.
Kanda hano umusubize

FIDG - 14/07/2016 saa 19:13

ariko abanyafrica twagorwa peee koko ese ubundi abanyaburayi namerica nuko ari ba miseke igoroye ubuse kabuga ntiyidegebya kandi hari imbaga yabatutse yoretse hakoreshejwe imihoro yaguze igihe kirageze ko abanyafrica duharanira uburenganzira bwacu ako bitavuze ko tugomba gukora ibyaha ahubwo haharanirwe guteza imbere ubuzima bwabatrurage harenganurwa abarengana hahanwa abanyamakosa nabanyabyaha
Kanda hano umusubize

FIDG - 14/07/2016 saa 19:12

ariko abanyafrica twagorwa peee koko ese ubundi abanyaburayi namerica nuko ari ba miseke igoroye ubuse kabuga ntiyidegebya kandi hari imbaga yabatutse yoretse hakoreshejwe imihoro yaguze igihe kirageze ko abanyafrica duharanira uburenganzira bwacu ako bitavuze ko tugomba gukora ibyaha ahubwo haharanirwe guteza imbere ubuzima bwabatrurage harenganurwa abarengana hahanwa abanyamakosa nabanyabyaha
Kanda hano umusubize

ikuza - 14/07/2016 saa 18:21

Ese Ghadaffi hari icyaha yari afite? Saddam Hussein yazize iki? Bazabanze bafate ababishe. Nshigikiye icyemezo cy'ubuyobozi bwacu.
Kanda hano umusubize

Patrick - 14/07/2016 saa 18:09

Kanzinga ateyekibozoki ko mwamumvaje hamwe nabandi banyarwanda none ngo Kagame nabashiri bose nikimwe ariko ubamba isi ntakwega horarero
Kanda hano umusubize

nzabonariba felicien - 14/07/2016 saa 17:29

Ariko yarabananiye cyangwa
Kanda hano umusubize

Kamaliza - 14/07/2016 saa 16:37

Uru rukiko kuki rudafata kabuga,kanziga,n'inzindi nkoramaraso zatsembye Abatutsi mu Rwanda 94????
Kanda hano umusubize

karangwa - 15/07/2016 saa 07:03

kamaliza inkoranaraso yambere ni mzee kijana waraaiye abantu kuri stade akica impunzi etx,kanziga yishe ibde
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X