Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Leta yahamagariye abahoze ku rugerero gufasha inganda bakenewemo

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yasabye abasirikari bavuye ku rugerero bafite ubumenyi bwihariye mu mirimo inyuranye gufasha guteza imbere inganda ubu bumenyi bukenewemo.

MINICOM itangaza ko guteza imbere urwego rw’inganda z’imbere mu gihugu ari gahunda Leta y’u Rwanda itezeho amakiriro muri iki gihe igihugu gishaka kongera ingano y’ibyo cyohereza mu mahanga ikiri hasi ugererannije n’ibyo gitumizayo.

JPEG - 253.4 kb
Ingabo zavuye ku rugerero zirasabwa gutanga ubufasha bw’ubumenyi bafite mu nganda zo mu Rwanda

Cyakora ubuyobozi bwa MINICOM buvuga ko kubigeraho bikeneye ko inganda zibona abakozi bafite ubumenyi bwihariye bazikoramo, kandi abasirikari bavuye ku rugerero ari bamwe mu babufite bashobora gufasha muri uyu mugambi, cyane cyane mu nganda nto n’iziciriritse.

Impamvu ni uko ngo hari bamwe muri bo babonye ubumenyi n’amahugurwa mu bumenyi mu bijyanye n’ubwubatsi, gukora imirimo y’ubudozi mu nganda n’ibindi.

Mu kiganiro cyahuje abavuye ku rugerero na MINICOM kuri uyu wa gatatu, umuyobozi mukuru ushinzwe inganda nto n’ibigo by’imari iciriritse muri MINICOM Alex Ruzibukira, yahamagariye aba bose gufasha mu mirimo bakenewemo mu nganda igihugu gifite.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ngunga - 1/07/2016 saa 18:24

Izonganda se zirihe muhora mutubwira?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X