Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Leta yakuriye inzira ku murima abahombejwe n’ibigo by’imari

Guverineri mukuru wa Banki Nkuru y’u Rwanda aratangaza ko nta mafaranga azongera kuva ku ngengo y’imari ya Leta yo kwishyura abahombejwe n’ibigo by’imari baba babitsemo nyuma bigahomba, bigafunga.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko ku nshuro ya nyuma hagiye kwishyurwa abahombejwe n’ibigo by’imari bari barabikijemo amafaranga yabo, ariko ko nyuma yaho nta mafaranga azongera kuva mu ngengo y’imari ya leta yo kwishyura abazahombywa n’ibigo bazajya baba babikijemo.

Rwangombwa asobanura ko hashyizweho Ikigega cy’Ubwishingizi kizajya kishingira abahombye.

JPEG - 34.3 kb
John Rwangombwa Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda

Gusa Rwangombwa avuga ko iki kigega kizajya gitanga amafaranga 500 000 gusa, agasaba ababitsa amafaranga yabo kujya bashishoza ku kigo bagiye kuyabitsamo. Ibi binashimangirwa na Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda Dr. Monique Nsanzabaganwa.

Nk’uko bikubiye mu Gazeti ya Leta No 35 yo ku wa 31 Kanama 2015, Itegeko No 31/2015 ryo ku wa 05/06/2015 rigena imiterere n’imikorere by’Ikigega cy’Ubwishingizi bw’amafaranga yabikijwe mu mabanki no mu bigo by’imari iciriritse.

Iri tegeko rivuga ko umutungo w’icyo kigega uzakomoka ku misanzu itangwa n’amabanki n’ibigo by’imari iciriritse bikorana nacyo.

Inyungu ku mafaranga y’ikigega yashowe mu buryo bwemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda (ari nayo izajya igicunga), inyungu z’ubukererwe zikomoka ku musanzu wishyurwa na banki n’ibigo by’imari iciriritse bikorana n’Ikigega, inkunga n’impano byemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda; n’amafaranga y’ubukererwe yo kudatangira igihe amakuru yishyurwa na banki n’ibigo by’imari iciriritse bikorana n’Ikigega.

Banki Nkuru y’u Rwanda izajya igena umubare ntarengwa wishingirwa w’amafaranga y’uwabikije muri Banki cyangwa ikigo cy’imari iciriritse bikorana n’Ikigega.

Ikigega ariko ntikizishingira amafaranga abikijwe n’amabanki n’ibigo by’imari iciriritse; n’ibigo by’ubwishingizi, iby’ubwiteganyirize bwa pansiyo n’ay’ibigega by’ishoramari by’abishyizehamwe; na Leta cyangwa Ikigo cya Leta; n’abantu bafite imigabane ihwanye no hejuru ya gatanu ku ijana by’amajwi atora muri banki cyangwa ikigo cy’imari bikorana n’Ikigega.

Mu gihe bigaragaye ko amafaranga y’Ikigega adahagije mu kwishyura abantu babikije bishingiwe, BNR igenera Ikigega ingoboka ingana n’ikinyuranyo cy’agomba kwishyurwa n’ayo Ikigega gifite. Ingoboka y’amafaranga yahawe Ikigega, isubizwa BNR n’inyungu zayo zibarwa ku gipimo cy’inyungu ngenderwaho.

Ikigega gikorerwa igenzura buri mwaka n’umugenzuzi wigenga. Igenzura kandi rishobora gukorwa n’igihe cyose bibaye ngombwa bisabwe na Komite Ngishwanama.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gagali - 3/09/2016 saa 00:14

Aha harimo amahugu ya hatari.Umuturage wagiye kubitsa ifaranga rye muri coperative kandi leta yarabakanguliraga kubikora iyo koperative igahomba se nawe bamuvaniye inzira kumulima? Ese uwo muturage azongera kwizera progaramu za leta mutamushoreye nimbunda?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X