Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

LIGUE ITEKA : Abantu 13 barishwe abandi 10 barakomereka mu cyumweru kimwe

Icyegeranyo gisohoka buri cyumweru cy’ishyirahamwe LIGUE ITEKA riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi kivuga ko mu cyumweru gishize , abantu cumi na batatu aribo bishwe, cumi na bane barakomereka, abandi icumi nabo barashimutwa.

Iryo shyirahamwe ritangaza kandi ko abagera ku ijana na mirongo itatu na barindwi bashimuswe . Ico cyegeranyo gishinja urubyiruko rw’imbonerakure za CNDD FDD ko rufite uruhare muri ibyo bikorwa.

Nk’uko icyo cyegeranyo kibivuga, benshi muri abo bapfuye hamwe n’abakomeretse bahitanwe n’ibitero bitandukanye byakozwe n’abantu bitwaje ibirwanisho, abandi bakaba barahitanywe no gushinjwa uburozi.

Muri iryo shyirahamwe baramagana ibikorwa bibi byo kwambura abaturage uburenganzira bwo gushyikirizaibitekerezo byayo, aho baravuga cyane cyane abantu bafite itsinda ryo kuganiriramo kuri Whatsapp ryitwa RPA-Amakuru baheruka gutabwa muri yompi, umunani muribo bakaba bari mu gihome.

Abo bafashwe bashinjwa guhungabanya umutekano w’U Burundi, ariko muri LIGUE ITEKA bakavuga ko icyo cyemezo cyo kubata muri yombi kibangamira uburenganzira bwo gutangaza amakuru, ibyo bikaba bibaye mu gihe n’amaradiyo yatwitswe, nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi bw’umukuru w’igihugu Petero NKURUNZIZA, ku itariki ya 13 Gicurasi 2015.

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Eruce ndikumana - 1/09/2016 saa 13:39

Amahoro turakeye amakuru. yomuburundi agenzoho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X