Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Louise Mushikiwabo avuga ko aramutse ashatse gutera u Burundi ngo atakoresha impunzi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yahinyuye amakuru yakomeje gutangazwa n’impuguke za Loni zivuga ko u Rwanda rukoresha impunzi z’abarundi ngo zijye gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

PNG - 673.9 kb
Louise Mushikiwabo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko u Rwanda ruramutse rushatse gutera uburundi ngo ntirushobora gukoresha impunzi kandi hari igisirikare.

Mu kiganiro yagiraye na Kimwe mu bitangazamakuru byo hanze, Louise Mushikiwabo yatangaje ko ibirego byose u Rwanda rushinjwa byakomotse ku mahitamo mabi ya Perezida Nkurunziza, none akaba yarongeye guhitamo nabi aharabika u Rwanda kandi rucumbikiye abaturage be.

Ati” Iyo abantu bahisemo nabi bagomba kwirengera ingaruka.”

Kuva Perezida Nkurunziza w’u Burundi yatangaza ko agiye kwiyamamariza kuyobora u Burundi kuri manda ye ya gatatu we yita iya kabiri, umutekano wahise utangira kubura, abarundi batari bake batangiye guhunga, ndetse abandi bahasiga ubuzima.

Kuva icyo gihe u Burundi bwatangiye gushinja u Rwanda kwihisha inyuma y’umutekano muke wakomeje kuranga igihugu cy’u Burundi ariko u Rwanda rwakomeje kubihakana. Ruvuga ko nta nyungu na nkeya rwakura mu guhungabanya umutekano w’igihugu cy’abaturanyi.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Minisitiri yavuze ko ibyo abashinja u Rwanda batekereza ngo ntaho bihuriye n’ukuri. yagize Ati” Njye ndamutse nshaka guhirika ubutegetsi nakoresha ingabo zanjye. Sinajya gutoranya abana mu nkambi z’impunzi.”

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kanyarwanda - 13/06/2016 saa 18:15

Kuruhande Rw'umutura Uyoborwa Yaba Arumundi Cg Umunyarwanda Ndabona Ntanumwe Ukwiye Kugira Icyavuga Kwiyinkuru Kuko Umuntu Utarumupolitisiye Ntiyamenya Ibiyiberamo Igitekerezo Cyanjye Niki: Dutuze Twizere Abayobozi Bacu Ukobatuyora Hanyuma Iminsi Yo Ntabanga Igira Buhoro Buhoro Tuzagenda Tumenya Ukuri Nyako Nanyirabayazana
Kanda hano umusubize

SALOMON BARANSHAKA - 13/06/2016 saa 03:50

NYAKUBAHWA MINISTRIE WUBUBANYI NAMAHANGA MWARAKOZEKUTWAKIRIRA IMPUNZI MUGABO MURAKWIYE KUGENDA KUZIBAZA IZIKENEYE GUTAHUKA IBURUNDI MUKAZICURA HAGASIGARA ABAKINA POLITIKE BOBAZICOBARIKOBARARONDERA !!! MURAKOZE KUBISUBIZO MUZONDOSA
Kanda hano umusubize

ndabemeye - 15/06/2016 saa 09:58

Salomon! Abarundi baze bazibaze izishaka gutaha babanje kuzihumuriza. U Rwanda rwo rwakiriye abahunze ubwicanyi, runacunga umutekano wazo. Ibisigaye ni mwene Karundi ugomba kuvanaho impamvu y'ubwo buhunzi.
Kanda hano umusubize

Kamonyo - 12/06/2016 saa 21:36

Uburundi se bufitiki cyatsinda abanyarwanda ko arubukene gusa
Kanda hano umusubize

innocent - 12/06/2016 saa 18:55

kuva isi yaremwa abarundi bazabaze abakuru muribo ntagihe abarundi batatinye abanyarwanda bahorana ubwoba bwogutinya
Kanda hano umusubize

Mitwe - 12/06/2016 saa 14:01

Barundi mwabeshye byinshi iki cyo kiranyagisha! U Rwanda rwatoza rute se Imbonerakure, FDLR, Maneko (SNR) n' igice kimwe cya Polisi ko ari bo bamaze abatutsi mu Burundi (Urubyiruko, Ex-FAB)?
Kanda hano umusubize

SALOMON BARANSHAKA - 13/06/2016 saa 03:39

LE12/06/2016 URTPFU NIMPFANE BIRAGENDANA NGJE MBONATABUHAMYA BUHARI BUBYEMEZA
Kanda hano umusubize

Menya - 12/06/2016 saa 12:54

Yavuzeko yakoresha ingabo ze.Ese uyu mudamu azi amategeko mpuzamahanga n'ubusugire bw'imipaka icyo bivuze? Gusa kuva muri 1990 benshi ntacyo bibabwiye abataragize amahirwe yo kwiga birumvikana, abayagize se kuki bitwara nkabo? Nagahinda gusa kutereka urumuli abandi.Salus populis
Kanda hano umusubize

walas - 12/06/2016 saa 07:57

Uyu mungore aracoma urumongi???? aho arabona koyotera u Burundi? ?????? arapima
Kanda hano umusubize

- 13/06/2016 saa 18:59

ngo uyu mugore?uziko nta kinyabupfura ugira?gusa mu bigaragara uyu ntumuzi ushobora kuba umwitiranya.
Kanda hano umusubize

niyonkomezi vesa - 11/06/2016 saa 22:48

sivyo nibarek kubesherugwanda
Kanda hano umusubize

Charles - 11/06/2016 saa 20:26

Ko ikibazo cyu Burundi gisubirwamo kenshi ni amahoro buriya da? Nkurunziza baraguhitana niba utarubizi. Kuki u-rwanda ruvuga cyane ku kibazo cyi Burundi? Abarundi nibagende bakemure ibibazo byabo natwe dukomeze kwicungira umutekano Abanyamakuru namwe murabaza pe!!! Hagowe abaturage muvuga ko murwanirira... Akarere kibiyaga bigari karugarijwe ndabarahiye Africa ntamahoro izigera ibona
Kanda hano umusubize

BIZO - 11/06/2016 saa 19:21

EGO,MAMA KOMEZA UTEZE UGWANDA IMBERE .PITER REKA AVUGE IBISIGAYE NIVYIWE.NABANDANYE ATOZE AMAKORI ABANTU ATACO BAFISE.UBUKENE BWO BUZAKUBICA
Kanda hano umusubize

- 13/06/2016 saa 11:30

URIBESHE KUKO NTAMURUND ARARUBUSA IMISORO YOYO NDAZI KO MUDUSUMVA ABATURAGE BANYU BAGOWE
Kanda hano umusubize

karangwa - 11/06/2016 saa 18:30

Nonese nyakubahwa mnst;ko uburundi bwerekana,ibimenyetso birimo n'abasirikare bivugwa ko arabanyarwanda,ndetse n'abasiviri bakoreshwa n'urwanda.uherahe wowe ubihakana udatanga ibimenyetso bibivuguruza?kubihakana gusa ntibihagije.
Kanda hano umusubize

ALEX - 14/06/2016 saa 12:20

IBYO MUVUGA NIMUBIZI KO MWIKOMA IJAMBO RYA MINISTRE ICYO ABESHYE NIKI UBUNDISE NINDE UCYENEYE GUTERA UBURUNDI ESE BUFITE IKI?KANDI WAMUGANI NUWABIKORA NIYAKORESHA IMUNZI ZABARUNDI.NDACYEKA NEZA KO MUBYAKOREHERA URWANDA ARIBYO UMURABYO URATINDA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X