Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Madamu Jeannette Kagame arasaba ababyeyi kwibuka inshingano zabo

Madamu wa perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatandatu yifatanije n’abaturage b’umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika ku rwego rw’igihugu. Madamu Kagame, yasabye ababyeyi kudatezuka ku nshingano yo kurera, kuko benshi mu bana bashorwa mu mirimo ivunanye aho kugana ishuri.

JPEG - 131.3 kb
Jeannette Kagame yibukije ababyeyi ko bakwiye kuzirikana inshingano zabo ku bana.

Mu kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika ku rwego rw’igihugu, ku nsanganyamatsiko igira iti “Uburere bwiza nk’umusingi w’ejo heza h’umwana”, byitabiriwe n’inzego zitandukanye, zirimo ababyeyi n’abarezi, hagaragajwe uruhare rukomeye rw’ababyeyi mu burezi bw’umwana. By’umwihariko mu ntara y’iburasirazuba, 85% by’abana bakurwa ku mihanda, ngo usanga bafite ababyeyi bombi.

Kuba muri iyi ntara, abasaga ibihumbi 24 bari baravuye mu ishuri, abagera kuri 693, bagakurwa mu mihanda, byatumye mu butumwa bwa Madamu Kagame,yibaza ku ruhare rw’ababyeyi ugereranyije n’imibare y’abana bacikisha ishuri biyongera.

“Iyo urebye ukuntu iyo mibare ari minini, wibaza aho abo bana bari bari, nicyo bakoraga, ese ababyeyi ababo bo bari bahugiye kuki? natwe twese twari he? kuki twatumye ibyo byose biba. Twishimiye ko hari ingamba zafashwe ari ko twahangana no kugira umubare munini w’abana mu mashuri aho kugira abatiga.” Madamu Kagame

Madamu Jeannette Kagame, yongeye gukebura buri wese ku nshingano z’ibanze zo guha abana ibisabwa mu mikurire yabo, bituma baba urubyiruko rubereye u Rwanda.

Mu ijambo rye yagize ati: “Twebwe ababyeyi tugomba kumva inshingano z’ibanze dufite, yo guha abana tubyara ibisabwa kugirango bazabe abana banatubereye. ibi bisaba ko ababyeyi bagomba kubyara babanje kubiganiraho no guteganyiriza abo bana babyara. Ntawe uba mukuru atarabanje kuba umwana, uburere umwana abutozwa n’abantu bakuru, yaba abayeyi be bwite n’umuryango mugari muri rusange n’igihugu, kugirango rero urwo ruhererekane rugende neza no kugirango abana bazatange icyo bafite tugomba kubibatoza.”

Ikindi mu byaranze ibirori byo kwizihiza uyu munsi w’umwana w’umunyafurika, harimo kuvura no gusuzuma abana indwara zitandukanye no kubaha ibinini by’inzoka, kuremera imiryango 10 yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, yahawe inka, no guhemba utugoroba tw’ababyeyi twabaye indashyikirwa.

Kurinda imirima y’imiceri, kubumba amatafari no kuragira, n’imwe mu mirimo ivunanye ituma bamwe mu bana bacikisha amashuri mu murenge wa Tabagwe, nk’uko bikubiye mu buhamya bwa bamwe mu bana bo muri uyu murenge.

JPEG - 131.3 kb
Jeannette Kagame yibukije ababyeyi ko bakwiye kuzirikana inshingano zabo ku bana.

Rugano Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X