Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ingabire Marie-Immaculée hari byinshi atemeranya na Raporo ya Human Rights Watch

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda Transparency International Rwanda Marie Immaculee yavuze ko hari ibintu byinshi Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenanzira bw’ikiremwamuntu ku isi Human Rights watch wavuze muri Raporo wasohoye ejo ku wa 21 Nyakanga.

JPEG - 148.6 kb
Ingabire Marie-Immaculée hari byinshi atemeranya na Raporo ya Human Rights Watch

Ku wa 21 Nyakanga HRW yasohoye raporo ishinja u Rwanda gufunga abakene. Iyi raporo irimo ibintu byinshi Marie Imaculee yavuze ko kuri we Leta y’u Rwanda idashobora gukora.

Marie Immacule agize ati “ muri iri raporo harimo ibintu byinshi bavuga ntemera kuko Leta y’u Rwanda ntishobora kubikora, nka hariya bavuga ngo abahari birirwa bakubita bukira ntago mbyemera kuko nta n’umwanya waboneka nta n’ababoneka bo kwirirwa bakubita abantu”

Iri raporo irimo ko ngo aho baba bafungiwe ntibagira ikibatunga, ntibabona uko boga, kandi ngo bahora bakubitwa buri munsi, bafungirwa mu tuzu duto kandi bakadufungirwamo ari benshi cyane, ibintu iyi raporo ivuga ko babangamiwe cyane n’imibereho babayemo, ndetse HRW yo ivuga ko mubo yabajije nta muntu numwe wigeze asobanura icyo afungiwe cyangwa wigeze ubona umushinjacyaha mu gihe yari ahamaze.

Gusa Marie Immaculee yavuze ko niba koko ibyo abo bantu baba babikorerwa byaba ari ikibazo ndetse asaba ko niba bikorwa bikwiye guhita bihagarikwa.

Na Minisitiri w’Ubutabera yahakanye ibikubiye muri iyo raporo

JPEG - 38.6 kb
Jonhston Busingye Minisitiri w’Ubutabera yavuzeko bajyanwa guhabwa ubuzima bwiza

Si Marie-Immaculée wahakanye ibi kuko na Minisitiri w’ubutabera Jonhston Busingye Minisitiri Busingye yakemanze abantu HRW yabajije, avuga ko bakurikiranye basanga mu Rwanda hari abantu banyujijwe muri ibyo bigo ubu bafashijwe kugaruka mu buzima busanzwe.

Yagize ati “Baje bakanshaka nabereka abantu basaga 3000 bari mu mashuri y’imyuga, IPRC, amakoperative, kaminuza, hari ababonye akazi bari bararangije bajya mu rumogi karabananira, mu mashyirahamwe, abashinzwe umutekano, abapasitoro bavuye Iwawa… Ubu noneho dutangiye gushinga imiryango yo kurwanya ibiyobyabwenge twifashishe abo bantu.”

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Human Rights Watch yakomeje gushinja u Rwanda guhungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda gusa u Rwanda ntirwahwemye guhakana ibyo rwashinjwaga.

JPEG - 59.6 kb
Daniel Bekele umuyobozi wa HRW ku mugabane w’Afrika

Jean Pierre T-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

umucyo - 25/07/2016 saa 11:42

Ingabire ntatinya sumugati ashaka rero jye ndamwemera gusa icyo navuga nuko ntabyera ngo de kandi ntawuneza rubanda ibyo bigo koko birahari ariko se byashyiriweho kwica cg kugirira nabi ababifungiwemo ko byashyiriweho kubakosora ngo basubire mumurongo nyarwanda. ubu se koko mwese mwandika ntimuzi abana benshi bahakiriye bakareka ibiyobyabwenge? jye muzaze mbabere barenze icumi bari kwiteza imbere bakoze itsinda bagafashwa na leta n'ababyeyi babo. Jye simpakana ko hari abahohoterwa biturutse wenda kubabacunga uko baramutse ariko ibyo ntiwabishinja leta. none se mwalimu naramuka nabi akagukubitira umwana akamubabaza uzavuga ngo leta yajujubije abana kwishuri iri niri? mu kazi umukozi n'umukoresha nibagirana ibibazo uzavuga ngo ni leta mujye mugerageza kuba realiste
Kanda hano umusubize

K - 24/07/2016 saa 07:21

NYAMARA UMENYA ABAZUNGU BAFITE IMBARAGA; UZIKO NTA MUNSI NUMWE NDUMVA REPORT IKOREWE MU GIHUGU CYO MURI AFRICA IVUGA KU BY'UBURENGANZIRA BWA MUNTU MURI USA, EUROPE,....???? HARABURA IKI????
Kanda hano umusubize

Mujyanama - 23/07/2016 saa 17:51

Ese buriya ntimwakwibaza impamvu HRW isohoye iriya report muri iki gihe? iteka iyo u Rwanda rushimwa ku rwego mpuzamahanga, Human Right Watch ihita itangaza raporo z'ibinyoma ku Rwanda! babonye inama ya AU irangiye abaturutse impande zose z'isi batangarira u Rwanda n'ubuyobozi bwiza twishyiriyeho, batangira gukwiza ibuhuha! icyakubwira ko muri kiriya kigo cya Gikondo hari abantu benshi bamaze kuhakirira bakareka ingeso mbi zirimo uburaya, kunywa ibiyobyabwenge no kwiba!!! ubuse muri za Amerika niho hataba ibigo nka biriya! ababicumbikiwemo barasurwa, bararya, bavurirwa Ubuntu bagahabwa imiti Ku buntu na za centre de santé zitagira!!! urembye ajyanwa kuvurizwa Ku bitaro bya Kibagabaga, facture ikishyurwa n'ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali, bareba T.V bakumva amakuru, bakina imikino itandukanye, bakora sport, bakanywa igikoma mu gitondo, bigishwa ijambo ry'Imana buri munsi bagasenga!! ntabwo ari hotel birumvikana, ni ikigo ngororamuco!!! Hari n'abantu babaye abayobozi mu nzego zitandukanye bagiye muri kiriya kigo cya Gikondo.
Kanda hano umusubize

alias - 25/07/2016 saa 13:03

URI UMGABO KBS ESE ABANYAMAHANGA NIBOBUMFAKO TURI ABA NYAMAKOSA ESE KUKI BATAREBA IBIBAZO BATERA ABAVANDIMWE BABO
Kanda hano umusubize

Mujyanama - 23/07/2016 saa 17:50

Ese buriya ntimwakwibaza impamvu HRW isohoye iriya report muri iki gihe? iteka iyo u Rwanda rushimwa ku rwego mpuzamahanga, Human Right Watch ihita itangaza raporo z'ibinyoma ku Rwanda! babonye inama ya AU irangiye abaturutse impande zose z'isi batangarira u Rwanda n'ubuyobozi bwiza twishyiriyeho, batangira gukwiza ibuhuha! icyakubwira ko muri kiriya kigo cya Gikondo hari abantu benshi bamaze kuhakirira bakareka ingeso mbi zirimo uburaya, kunywa ibiyobyabwenge no kwiba!!! ubuse muri za Amerika niho hataba ibigo nka biriya! ababicumbikiwemo barasurwa, bararya, bavurirwa Ubuntu bagahabwa imiti Ku buntu na za centre de santé zitagira!!! urembye ajyanwa kuvurizwa Ku bitaro bya Kibagabaga, facture ikishyurwa n'ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali, bareba T.V bakumva amakuru, bakina imikino itandukanye, bakora sport, bakanywa igikoma mu gitondo, bigishwa ijambo ry'Imana buri munsi bagasenga!! ntabwo ari hotel birumvikana, ni ikigo ngororamuco!!! Hari n'abantu babaye abayobozi mu nzego zitandukanye bagiye muri kiriya kigo cya Gikondo.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 23/07/2016 saa 10:41

let me ask u one thing, have u ever heard or hear umuyobozi numwe w'u Rwanda yemera ibikubiye mubyegeranyo bitandukanye? ONU ati "dufite gihamya ko u Rwanda arirwo ruri guteza umutekano muke muburundi" ministri w'umutekano ati ibyo nibinyoma byambaye ubusa! BBC ati "dufite gihamyako FPR Inkotanyi zinjiye muri Congo" munistri cg umuvugizi wingabo ati " BBC baba bayitumye gutangaza ibinyoma muyifunge. nibindi bunshi! so to me I see nothing new to immacule
Kanda hano umusubize

kamanayo - 23/07/2016 saa 10:39

kamana - 23/07/2016 saa 09:03

None se Immaculée kuki uhakana ibyo iyi rapport ivuga kandi ukongera kuvuga ko utazi niba bikorwa!none urasaba guhagarika ibitabaho!! buriya rero ntushobora kubeshyera abantu bose icyarimwe kdi igihe cyose! HRW baba bakoze ubushakashatsi, baba bafite gihamya. kujyaho rero ugahakana gusa ibyo sibyo bikugira umwere!
Kanda hano umusubize

joma - 23/07/2016 saa 06:04

Ngo ntawabona umwanya wo kwirirwa abakubita? Uyu mugore nawe rwose! Ubundi se wajyenda mu modoka ya fume ukabona iki? Dasso se zirirwa zibirukankana, zibakubita ndetse zibica bitagaragarira amaso y'amahanga?
Kanda hano umusubize

bitwenge - 23/07/2016 saa 04:44

ARIKO. HARIKINYAMAKURU KIGEZE KWANDIKA YUKO NGO BAHAFUNGIYE UMWANA WUMUTEGETSI (GIKONDO) UWO MUMAMA NTIYIGEZE AMENYA AYO MAKURU CG NTAZI GUSOMA IKINYARWND NAWE??????
Kanda hano umusubize

bitwenge - 23/07/2016 saa 04:43

ARIKO. HARIKINYAMAKURU KIGEZE KWANDIKA YUKO NGO BAHAFUNGIYE UMWANA WUMUTEGETSI (GIKONDO) UWO MUMAMA NTIYIGEZE AMENYA AYO MAKURU CG NTAZI GUSOMA IKINYARWND NAWE??????
Kanda hano umusubize

John Baptiste - 22/07/2016 saa 23:00

Birababaje. Nonese uyu mugore yogiza nkana. Nyabugogo hamaze kugwa abazunguzayi bangahe bazize gukubitwa? Ahubwo HRW yibagiwe kuvugako bakubitwa kugeza no gupfa. Nimwivugire ntakundi. Muvugiki? Ejo nimwe harigihe namwe mwagerwaho. Natwe tugahakana tuvugako ari ukubeshya. Bayobozi mumenyeko Isi idasakaye buriwese yanyagirwa!
Kanda hano umusubize

Abayisenga - 22/07/2016 saa 17:28

Uwo uhakana ibyo HRW ivuga azabanze aze i mudende aho bakunze kwita inyabushongo abantu barashize inkoni zara bishe umuntu uhavuye ntashobora nokugenda ndi I Rubavu
Kanda hano umusubize

BOBO - 22/07/2016 saa 17:09

Yewe Marie Immacule niyicecekere kuko ntazi ibikorerwa kwa Kabuga no kwa Gacinya
Kanda hano umusubize

BOBO - 22/07/2016 saa 17:09

Yewe Marie Immacule niyicecekere kuko ntazi ibikorerwa kwa Kabuga no kwa Gacinya
Kanda hano umusubize

- 22/07/2016 saa 16:34

Mukecuruwe.Ayo namaco yindayawe! Ureke gushinyagura kuko ntunazi ahobibera! Ubwose uheruka kwicwa yari kwishakira imibereho nyabugogo.Ntumuzi!!!!
Kanda hano umusubize

- 22/07/2016 saa 16:33

Mukecuruwe.Ayo namaco yindayawe! Ureke gushinyagura kuko ntunazi ahobibera! Ubwose uheruka kwicwa yari kwishakira imibereho nyabugogo.Ntumuzi!!!!
Kanda hano umusubize

- 22/07/2016 saa 16:30

Mukecuruwe.Ayo namaco yindayawe! Ureke gushinyagura kuko ntunazi ahobibera! Ubwose uheruka kwicwa yari kwishakira imibereho nyabugogo.Ntumuzi!!!!
Kanda hano umusubize

koko - 22/07/2016 saa 14:29

ibi HRW yatangaje nibyo 100% kuko natwe abo tuganira bahavuye batubwira ubuhamya bwabo Ku byababayeho,kandi HRW ibyo itangaza iba yabanje kubikorera ubushakashatsi.ahubwo minister nareke kubihakana ahubwo babishakire umuti
Kanda hano umusubize

koko - 22/07/2016 saa 14:25

ibi HRW yatangaje nibyo 100% kuko natwe abo tuganira bahavuye batubwira ubuhamya bwabo Ku byababayeho,kandi HRW ibyo itangaza iba yabanje kubikorera ubushakashatsi.ahubwo minister nareke kubihakana ahubwo babishakire umuti
Kanda hano umusubize

Von Eichmann Klaus - 22/07/2016 saa 14:18

Birababaje kumva iyo miryango yohiryiyo imenya ibibera mugihugu uwo mukecuru ntabimenye nashaka guhinyuza azgendagende muyu mugi azasanga ahubwo we ataba mugihugu guhakana buricyose nabwo biratinda bikitwa kwigiza nkana makurata uwo ntanubwo azi cases zabazunguzayi?!! Ndiwe nari kwicecekera nkareka kwiha amanyo yabakene
Kanda hano umusubize

Kamana - 22/07/2016 saa 18:42

Ubundi iyo miryango imenya ibiba mu Rwanda, abanyarwanda tutabibona iba ishaka kurusha impuhwe ba nyirabyo. Nibamenye ibyabo natwe tumenye ibyacu. Impuhwe zabo ni iza Bihehe!!!!!
Kanda hano umusubize

MISIGARO Agathon - 22/07/2016 saa 13:22

Ali INGABIRE,ali Human Rights Watch,bose ntawe uvugisha ukuri kuzuye.Bose ni umugati bakorera.Bazi ko bavugishije ukuri babizira cyangwa bagatakaza akazi kabo.Kandi barata igihe kuko muli bose ntawe ushobora gukuraho AKARENGANE.Nukuvuga gusa.Abantu banga gushaka umuti w'ibibazo dufite muli Bible,bagatega amatwi izi za organizations na Leta. Mujye mukurikiza inama babandikira hano kuli IMIRASIRE.COM.Hali amasomo ya Bible babaha mwagombye gukurikiza.Cyane cyane isomo rya Daniel 2:44.Iryo somo ryerekana ko ku munsi w'imperuka,imana izashyiraho ubutegetsi bwayo.Nibuza buzabanza bumenagure ubutegetsi bwose bw'abantu ku isi,bukureho n'izi za organizations,bwice n'abantu bose bibera mu byisi gusa,hasigare gusa abantu bashaka imana,noneho isi ihinduke Paradizo..
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X