Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

MIGEPROF igiye guhagurukira ababyeyi birengagiza inshingano bafite ku bana babo

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, iravuga ko igiye guhagurukira ababyeyi birengagiza inshingano bafite ku bana babo, aho ngo bagomba gufatirwa ibihano.

Ikibazo cy’abana bo ku muhanda bigaragara ko kugeza ubu kitarabonerwa umuti urambye cyane ko nubwo hari ingamba zitandukanye zagiye zifatwa mu kugikemura byagiye bigaragara ko bitakemuye burundu iki kibazo kuko nubu hari abana bakigaragara bazerera ku mihanda hirya no hino mu Rwanda.

Gusa aho bigeze ubu byumvikana mu majwi ya bamwe mu bayobozi b’inzego zitandukanye zifite mu nshingano gukemura iki kibazo, batunga agatoki bamwe mu babyeyi bagaragaza ubushake buke mu gufasha leta gukemura iki kibazo, aho ngo usanga birengagiza inshingano zabo ku bana.

Nubwo iyi minisiteri ivuga ko ari ukutita ku nshingano kw’ababyeyi ku bana., Bamwe mu babyeyi bagaragaza ikibazo cy’ubukene nk’impamvu ishobora gutuma abana bajya kuzerera.

Iki kibazo cy’ubukene Minisiteri y’uburinganire ivuga ko kitagomba kuba urwitwazo, cyane ko ngo abakene bose bari mu Rwanda atari ko abana babo babaye inzererezi ku mihanda.

Aha niho minisiteri ihera ivuga ko uzirengagiza inshingano ze mu kurinda umwana kujya mu buzererezi azafatirwa ibihano uko byamera kose.

Uretse kuba hafatirwa ibihano abatuzuza inshingano zabo ku burere bw’abana, hariho gahunda yo gushyiraho amarerero y’abana muri buri kagari ndetse bikaba umuhigo w’uturere twose.

Ibi ngo bikaba byafasha na ba babyeyi baba bagiye gushaka imibereho kubona aho basiga abana babo bakaba ariho barerwa ku manywa hanyuma ku mugoroba bakabasubiza mu rugo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RIBAKARE Joseph - 25/10/2016 saa 18:30

Ibi ni kimwe na bya bindi by'abazunguzayi.Za mayibobo n'abazunguzayi baba ku isi hose,cyane cyane muli Afrika.Ntabwo bashobora gucika mu mihanda,byarananiranye.Hali ibintu byinshi abantu tudashobora gukuraho.Bizakurwaho gusa n'ubwami bw'imana umunsi bwaje.Niyo mpamvu dusenga dusaba imana ngo ubwami bwawe buze.Ni nayo mpamvu YESU yadusabye gushaka ubwo bwami,aho gushaka ibyisi gusa (Matayo 6:33).Nibuza,buzakuraho ibibazo byose dufite:Urupfu,ubukene,indwara,ubusaza,intambara,etc...Isi izahinduka PARADIZO iturweho n'abazarokoka ku munsi w'imperuka wegereje.Uwo munsi niho imana izarimbura abantu bose batita ku byo imana idusaba,ahubwo bibera mu byisi gusa (Yeremiya 25:33).Niba ushaka kuzaba muli Paradizo,iga Bible neza hanyuma ujye mu materaniro,ndetse nawe ubwirize abantu nkuko YESU abisaba abakristu nyakuri bose muli Yohana 14:12.Naho ibyisi,turabisiga tugasubira mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20).Ariko abantu bashaka imana bashyizeho umwete,bazazuka ku munsi wa nyuma wegereje (Yohana 6:40).Nabo bashaka ibyisi,ariko aho batandukaniye n'abandi,nuko bakora umurimo YESU yadusabye wo kubwiriza kandi ku buntu,badasaba icyacumi kuko YESU yabitubujije muli Matayo 10:8.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X