Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Minisiteri ikomeje gutangaza ko ari ngombwa gukora ibizamini ku baforomo n’ababyaza bagiye kwinjira mu kazi

Minisiteri y’ubuzima isanga kuba abaforomo n’ababyaza basabwa gukora ibizami mbere yo kwinjira mu rugaga ngo ari ngombwa, ngo kuko bibafasha kwerekana ko ibyo bagiye gukora babizi neza.

Gusa iyi minisiteri iravuga ko hari kurebwa uburyo aba banyeshuri barangije mu by’ubuforomo bakoroherezwa mu bijyanye no kwishyura amafaranga basabwa n’urugaga, dore ko akenshi bakunze kumvikana binubira aya mafaranga bakwa.

Hashize igihe kitari gito mu Rwanda humvikana ikibazo cy’abaforomo n’ababyaza, ahanini binubira ku kuba basabwa gukora ibizami bibemerera kwinjira mu rugaga rwabo nyuma y’amasomo,ari nabyo bibaha uburenganzira bwo kwinjira mu kazi.

Bitewe nuko ibyo bizami byishyuzwa kandi aba baforomo bakavuga ko bigoye kubona ayo mafaranga mu gihe baba batabanje kwemererwa kwinjira mu kazi.

Ku bijyanye n’ubwinshi bw’amafaranga y’ikizami bakwa kugira ngo binjire mu rugaga, inama y’igihugu y’abaforomo iherutse gutangaza ko aba baforomo bakagombye kubanza kumva agaciro k’ibi bizamini, ubundi bagafata n’igihe cyo kubyitegura, cyane ko baba babizi ko bagomba kubikora.

Ku ruhande rwa minisiteri y’ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi avuga ko ku kijyanye n’igiciro kirenga ibihumbi mirongo irindwi basanzwe bakwa n’urugaga kugira ngo babashe kwinjira mu mwuga, ngo kugeza ubu inzego bireba ziri kukiganiraho kugira ngo harebwe uburyo bakoroherezwa.

Inama y’igihugu y’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda yashyizweho mu mwaka wa 2008.Mu nshingano zayo hakaba harimo gusuzuma ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyeshuri bize ububyaza ndetse n’abamaze kugera muri uyu mwuga.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

amahoro - 22/11/2016 saa 10:17

ibizami bitegurwa na UR gusa then privates universities bagatsindwa.
Kanda hano umusubize

amahoro - 22/11/2016 saa 10:12

uru rugaga ruvugurure byinshi kuko ubona ko ruhanganye nabo rwakarengeye muri byinshi. Rugaragara nk'urwishakira amafrw kurusha guteza imbere umwuga. Erega izi ngaga kubwanjye numva zagakwiye gukorana na universiities na mineduc to improve and standardize programs zidahuye ziri mu mashuri. Abanyeshuri baraharenganira cyaneeee...
Kanda hano umusubize

amahoro - 22/11/2016 saa 10:03

Kuva HE yaravuze ibizami ko bigumaho,bizagumaho ntawamuvuguruza. Ariko ikidasobanutse cyane nukuntu urugaga rushaka amafrw nk'urwayataye. Akantu kose ni cashiiii, mbese no gukora printing y'agapapuro ka licence gasanzwe bishyuza akayabo,
Kanda hano umusubize

hategekimana - 21/11/2016 saa 14:41

noneho nibareke kujya hatangwa ikizamini nibigo byigishije abobanyeshuri maze bitangwe nayo mashyirahamwe kuberako ndabona ariyo arihejuru kuruta ministeri y'uburezi biragaragarako mwaciye amazi ibyateguwe n nabigisha kandi namwe aribo babigishije
Kanda hano umusubize

jo - 21/11/2016 saa 17:27

Kiriya kigo gifite ibibazo ,kandi kirusha ingufu Mineduc Umuntu utarakwigishije aguha ikizamini gute?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X