Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Minisitiri w’Intebe wa Israel uzasura u Rwanda yageze muri Uganda

Benjamin Netanyahu atangiriye urugendo rwe muri Uganda, aho ruhuriranye no kwibuka imyaka 40 irangiye habaye igitero cyo kubohoza indege yaririmo abanya Israel bari washimuswe ikagwishwa ku kibuga cya Entebbe.


Iyo ndege yari ivuye muri Israel ijya mu Bufaransa.

Nta minisitiri w’intebe wa Israel wari aherutse muri Afrika, niyo mpamvu urugendo rwa Netanyahu rwiswe Israel gusubira ku mugabane wa Afrika.

Uyu mutegetsi araza kubonana n’abategetsi b’ibihugu bya Uganda, Kenya, Rwanda, Ethiopia, Zambia, Sudani y’epfo hamwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania Augustin Mahiga bamaze guhabwa Ikaze na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.

Israel ifata urwo rugendo nko "gusubira ku mugabane wa Afrika".

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X