Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Minisitiri w’iterambere mu Bwongereza agiye kuza kwirebera iterambere ry’u Rwanda

Minisitiri mu Ishami ry’Iterambere Mpuzamahanga mu Bwongereza (DFID), James Wharton arateganya gusura u Rwanda muri iki cyumweru, aho azareba ibikorwa n’imishinga itandukanye iki gihugu gitera inkunga.

Ruzaba ari uruzinduko rwa gatatu Wharton agiye kugirira muri Afurika kuva yahabwa uwo mwanya muri Nyakanga uyu mwaka.

Wharton ugenzura iterambere ry’inkunga zigenerwa Afurika, biteganyijwe ko azahura n’abayobozi bakuru muri Leta bakaganira ku nyungu z’ibihugu byombi, zirimo gahunda zo kugabanya ubukene, uburezi, ubucuruzi n’ishoramari.

JPEG - 25.7 kb
James Wharton Minisitiri w’iterambere ry’u Bwongereza

Azasura kandi imishinga iterwa inkunga n’u Bwongereza igamije gufasha kugabanya ubukene, ndetse no kuzamura ubukungu bw’igihugu ku buryo burambye.

Wharton yatangaje ko mu ruzinduko rwe azirebera iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 20 ishize, ndetse n’ibikorwa icyo gihugu cyateyemo inkunga, mu mubano w’ibihugu byombi watangiye kuva kera.

Ati “Niteguye kubona iterambere rigaragarira bose u Rwanda rwagezegeho mu myaka 20 ishize. Ntewe ishema n’uko u Bwongereza rwashoboye gutera u Rwanda inkunga muri urwo rugendo, rwafashije abaturage basaga miliyoni 1.5 kwivana mu bukene muri iki gihe. Ni iby’agaciro kubona ubwo bufatanye twubatse.”

Wharton yavuze ko u Bwongereza butazahwema gufasha u Rwanda kwivana mu bukene, kuzamura ubukungu n’ishoramari ndetse no guhanga imirimo mishya bikomeza kuzamura imibereho n’iterambere by’Abanyarwanda.

Muri urwo rugendo biteganyijwe ko azasura Akarere ka Musanze, aho azabonana n’umuyobozi wabo bakazaganira kuri gahunda ya VUP icyo gihugu cyateyemo inkunga u Rwanda, gahunda yahaye abaturage benshi akazi.

Azihera amaso kandi uruhare Ikigega cya Leta y’u Bwongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga gifatanyije n’ishoramari ry’abikorera bagize mu kuzamura iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda biciye mu bucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi.

Mu bindi azakora mu ruzinduko rwe ni ukugenzura uko icyo kigega gikorana na Guverinoma y’u Rwanda n’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba cya (Trade Mark East Africa) mu guteza imbere ikoranabuhanga rifasha mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse no kongera imisoro y’ibikomoka imbere mu gihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RWAKANA Edison - 26/09/2016 saa 16:26

Ni byiza rwose ko igihugu gitera imbere.Bituma hali igihinduka mu mibereho y'abaturage.Ariko ibi ntibikatwibagize ko twebwe abantu tudashobora gukuraho ibibazo isi ifite.Jeremiah 10:23 havuga ko it doesn't belong to man to direct his steps,bivuga ngo ntabwo MUNTU ashobora kwitegeka neza ngo bishoboke.Ingero ni nyinshi.Nubwo AMERIKA yateye imbere,ntibibuza ko bafite ibibazo byinshi cyane (terrorism,abakene,ubushomeri,uburwayi,urupfu,imiyaga ikomeye cyane yitwa Hurricanes ibasenyera amazu,etc...).Niyo mpamvu YESU yasabye abakristu nyakuri "gushaka mbere na mbere UBUTEGETSI BW'IMANA' (Matayo 6:33).Ubwo bwami cyangwa ubutegetsi bw'imana nibuza,buzamenagura ubutegetsi bw'abantu ku isi yose (Daniel 2:44).Noneho imana ihe YESU ubutegetsi bw'isi yose,ibe igihugu kimwe (Ibyahishuwe 11:15).Abanze yice abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibashake imana (2 Abatesaloniki 1:7-9;Yeremiya 25:33).Abazarokoka bazaba mu isi nshya izahinduka Paradizo.Ntibazongera gupfa cyangwa kurwana.Ubukene,intambara,ubushomeri,ubusaza,etc...bizavaho burundu.Aho kurakazwa n'ibingibi Bible ivuga,mujye mwiga Bible muhinduke,kugirango namwe muzabe muli ubwo bwami bw'imana dutegereje kandi buri hafi.Ese ntabwo mubona ukuntu isi yacu yuzuye ibibazo bitabagaho mbere?Ni ibyerekana ko IMPERUKA yegereje.Bible ivuga ko ubutunzi n'amafranga ntacyo bizaba bikimaze kuli uwo munsi (Zefaniya 1:18).Ntabwo Bible itubuza gukora ngo tubeho.Ariko idusaba gushaka imana binyuze mu kwiga neza Bible.Hanyuma tugakora ibyo imana idusaba,birimo n'uyu murimo wo KUBWIRIZA abantu.Byisomere muli Yohana 14:12.Nicyo gushaka ubwami bw'imana bivuga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X