Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Minisitiri yafatiye ingamba Murekezi ukekwaho kwica Abatutsi

Grace Chiumia Minisitiri w’umutekano muri Malawi yifatiye icyemezo cyo guhaguruka ubwe akikurikiranira Vincent Murekezi ukekwaho kugira uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Grace afashe icyemezo cyo gukurikirana uyu munyemari nyuma yo kumenya ko afite ibyangombwa mpimbano, yitwaza ayobya uburari ngo yemeze ko ari umunyamalawi.

JPEG - 16.3 kb
Ibyangombwa by’ibihimbano Murekezi yagenderagaho

Binyuze kuri televiziyo Nyasa, Minisitiri yavuze ko Murekezi afite ibyangombwa bya baringa bikaba bikekwa ko yaba yarahishiriwe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zo muri icyo gihugu.

Minisitiri Chiumia yagize ati “Ni umwe mu bacuruzi bakomeye muri Malawi. Afite pasiporo ya Malawi aho yiyita Banda.

Yakomeje agira ati”Muzi nk’umuntu wahiriwe n’ubucuruzi muri Malawi ariko nta makuru dufite ku ruhare yaba yaragize muri Jenoside mu Rwanda mu 1994.”

Pasiporo ye y’Inyarwanda (PC939663) igaragaza ko yavukiye i Ngoma muri Huye, bikaba bihura n’amakuru ari ku rutonde u Rwanda rwasohoye rw’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyasa TV igaragaza ko muri pasiporo ya Malawi (MA07817), Murekezi yiyita Umunyamalawi ufite inkomoka i Mbeya muri Tanzaniya, ariko ngo akaba afite indi pasiporo yigaragazamo nka Vincent Murekezi ukomoka i Kigali.

Mu rwego rwo kugenzura neza ayo makuru, inzego bireba zirasaba leta y’icyo gihugu gukorana bya Hafi n’u Rwanda bityo amakuru yose akusanywe.

Ibi bikaba byongeye kugarukwaho na Minisitiri, aho muri icyo kiganiro yagize kuri TV yasabye inzego z’abinjira n’abasohoka kumuha amakuru yose yifuza yerekeye ubuzima bwa Vincent Murekezi bityo dosiye ye isuzumanwe ubushishozi.

Vincent Murekezi wabaye muri Malawi kuva 2003, inzego z’abinjira n’abasohoka zikaba zemeje ko akekwaho kugira ibyangombwa by’ibihimbano.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rugwe - 26/11/2016 saa 01:53

Dukeneye ubutabere ku batumariye imiryango Mariya n'umuhungu we babe bumva dushaka ko ubutabera buboneke banyarwanda bino minsi nimwebwe mubwirwa mwitandukanye nabatumariye imiryango nibwo ubumwe nyabwo buzagerwaho naho bitabaye ibyo imana ubwayo izimanukira yo ubwayo ntakindi kiyizanye keretse gusubizaza ubuzima ababwatse kumaherere no guhora hakubiyemo gutanga ubutabera nyabwo.
Kanda hano umusubize

Rugwe - 26/11/2016 saa 01:53

Dukeneye ubutabere ku batumariye imiryango Mariya n'umuhungu we babe bumva dushaka ko ubutabera buboneke banyarwanda bino minsi nimwebwe mubwirwa mwitandukanye nabatumariye imiryango nibwo ubumwe nyabwo buzagerwaho naho bitabaye ibyo imana ubwayo izimanukira yo ubwayo ntakindi kiyizanye keretse gusubizaza ubuzima ababwatse kumaherere no guhora hakubiyemo gutanga ubutabera nyabwo.
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 25/11/2016 saa 13:51

Aba Bantu bakoze genocide mu Rwanda bitinde bitebuke bazafatwa babiryozwe,aho bari hose ku isi bazishyura,ibyiza nuko baza bagasaba imbabazi nta bundi buryo buhali,nta yindi nzira ihali,n'uzapfa adasabye imbabazi ntazacika ubutabera bw'Imana,kuko ibyo bababeshya kurwana ntacyo mwageraho mwatsindwa,muzi inshuro byageragejwe,ndetse n'ibihugu bikabafasha cyane,kuva 1990 kugeza uyu munsi za 96 mwarakubiswe 97 ,98 ,99.2000 kugeza n'uyu munsi,kandi igituma batsindwa nuko nta impamvu barwanira ntacyo barwanira kuko Leta iravuga ngo abantu nibatahe,ikindi kandi abantu,bose barareshya imbere y'amategeko mu Rwanda,Imirasire Plz mucisheho iyi coment's kuko yubaka.
Kanda hano umusubize

pombe - 26/11/2016 saa 08:42

Erega nubundi uvuma yanga avuma ibiroshwa! Abasize bahemukiye urwanda;bitinde ariko bazabiryozwa kuko bahemukiye abanyarwanda bityo nibaze kubacire imanza hakirikare bareke guhora bihishashisha. Icyaha cya jenocide ntibakibagirwe ko kidasaza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X