Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Mu matora ya Perezida ya 2017, amafaranga 95% azakoreshwa azaturuka mu Rwanda

Komisiyo y’amatora ivuga ko mu kwezi kwamunani 2017, abanyarwanda hafi miliyoni zirindwi bazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika azaba aba ku nshuro ya gatatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imyiteguro y’icyo gikorwa irarimbanyije nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru ry’igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Munyaneza ati “Ku wa Mbere turatangira kuvugura lisiti y’itora, buri mwaka iyo dufite amatora iba igomba kuvugurwa ngo ijyanye n’ibihe.”

Iryo vugururwa rirabanziriza irindi rizakorwa mu gihe gito amatora yegereje. Iyi komisiyo kandi irateganya ko ayo matora azitabirwa n’Abanyarwanda basaga 6,900,000, abazatora bwa mbere nabo buri mwaka bagera ku bihumbi 250.

Abagize icyo cyiciro baba bagomba gushyirwa kuri lisiti y’itora ndetse no kwigishwa uko amatora akorwa ndetse no kubakangurira kuyitabira. Amatora ya 2003 yitabiriwe n’Abanyarwanda basaga 3,900,000.

Muri aya matora Leta y’u Rwanda izakoreshamo ingengo ingana na 95% by’amafaranga yishatsemo aturuka imbere mu gihugu; ni ukuvuga ko inkunga iturutse hanze iba ingana na 5%.

Iyo ngengo yariyongereye kuko mu 2003, u Rwanda rwishatsemo 63% by’amafaranga yakoreshejwe. Kuba ubu bigeze kuri 95% ngo ni intambwe yatewe igora ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Amafaranga azifashishwa muri iki gikorwa asaga miliyari 5.5 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga ko ugereranyijwe y’ayifashishijwe muri 2010, ay’a 2017 azaba yagabanutseho miliyoni zigera kuri 500.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fkaaa - 14/11/2016 saa 12:24

abaturajye ko bashonje kd twarahisemo utuyobora mwayakoresheje mutugaburira mukareka kwiyemera ra
Kanda hano umusubize

jmv - 14/11/2016 saa 11:47

Ni byiza ubwo turj kugenda tugera ku ntego yo kwigira. Uku niko kwibohora no kwigenga nyakuri.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X