Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Mu mezi 14 ashize abantu 91 nibo bamaze guhitanwa n’impanuka zo mu muhanda

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, CP George Rumanzi, yagaragaje uko imibare y’impanuka zo mu muhanda yifashe mu mezi 14 ashize ku modoka zitwara abagenzi aho zahitanye abantu 91.

Yavuze ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2015 kugera muri Kanama 2016, habayeho impanuka 245 z’imodoka zitwara abagenzi, aho zaguyemo abantu 91 mu gihe abandi 408 bakomeretse ku buryo bukomeye.

Imodoka zitwara abagenzi zirimo Bisi nini 11, izo mu bwoko bwa Coaster 128 ndetse n’izindi za minibisi 106 nizo zakoze izo mpanuka.

Ibi byagaragajwe mu nama yahuje ejo polisi n’abahagarariye amasosiyete atwara abagenzi ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ikaba yari yanitabiriwe na bamwe muri ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yibukije abahagarariye amasosiyete atwara abagenzi guhora buri gihe bagenzura imikorere y’imodoka zabo nka bumwe mu buryo bwo gukumira impanuka.

Umuyobozi wa RFTC, Ludoviko Twahirwa, yavuze ko bagiye guhagurukira ikibazo cy’impanuka kigakemuka burundu.

Muri iyi nama hemejwe ko mu kwezi kumwe mu modoka zitwara abagenzi hazakomeza gushyirwamo utwuma dupima umuvuduko w’imodoka; abatwara abagenzi bagahabwa amakarita y’akazi ndetse bakanamenyekana imyirondoro yabo ishyirwa ahabugenewe.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mamiq - 28/08/2016 saa 13:47

muratubeshye kabisa none iriya ya kicukiro centre mwavuzeko yaguyemo 60 umunsi umwe none se ubwo 30 basigaye nibo baphuye murayo mezi? ???!!!!!
Kanda hano umusubize

mamiq - 28/08/2016 saa 13:47

muratubeshye kabisa none iriya ya kicukiro centre mwavuzeko yaguyemo 60 umunsi umwe none se ubwo 30 basigaye nibo baphuye murayo mezi? ???!!!!!
Kanda hano umusubize

cyane - 26/08/2016 saa 17:29

Nibabanze bumvishe Abanyarwanda ko umuntu adapfa umunsi wageze, kandi ko kwirinda bigabanya impanuka n'impfu. Ibindi bizikora! Indimi ebyiri ntaho zizatugeza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X