Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Mu minsi itarenze 3 abarundi bagera hafi kuri 600 birukanywe mu Rwanda


Kuva kuwa gatanua tariki ya 10 Kamena kugeza kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kamena 2016 abarundi 588 birukanywe mu Rwanda bazira kuba nta byangomba bibemerera kuba mu Rwanda batunze.

Umubare w’Abarundi birukanwa mu Rwanda ukomeje kwiyongera, mu gihe Leta y’u Rwanda ivuga ko abirukanwa ari abamaze igihe kirekire baba mu gihugu nta byangombwa kandi atari impunzi, ariko uruhande rw’u Burundi rwo ruvuga ko birukanwa kubera impamvu za politiki.

Nyuma ya benshi birukanywe mu minsi yashize, Radio Ijwi rya Amerika ivuga ko ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 10 Kamena 2016, abarundi 201 birukanywe mu Rwanda bakiriwe muri Komine ya Bugabira yo mu Ntara ya Kirundo.

Muri iki cyumweru kandi, Leta y’u Rwanda yirukanye abarundi 387, kandi gahunda yo kubirukana ikaba ikomeje nk’uko byakomeje gushimangirwa n’abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda kandi ivuga ko abirukanwa kubera kutagira ibyangombwa batazira ko ari Abarundi, ahubwo ngo ni icyemezo cyo kwirukana abanyamahanga badafite ibyangombwa bose, bakaba baba mu Rwanda kandi batitwa impunzi.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

yaya - 14/06/2016 saa 09:57

Kuberako nta byangombwa bafite, bagomba gusubira iwabo ntabwo u Rda ari ahantu hajya abanyamahanga binzererezi.
Kanda hano umusubize

kaguru - 13/06/2016 saa 13:25

hoya ikibazo ni abatagira ibyangombwa ntabwo ari abahutu batata igihugu
Kanda hano umusubize

sajou - 13/06/2016 saa 10:06

nibatahe twigirire amahoro
Kanda hano umusubize

kare - 13/06/2016 saa 08:52

Nimubirukane nje navukiye iburundi nkurira iburundi niga iburundi ntakibazo twagiriye iburundi ayo namahano miyibagiza ko ntagihugu kisi utasangamo umunyarwanda
Kanda hano umusubize

Buzima - 12/06/2016 saa 19:32

Abo bahutu batunekera igihugu basubire iwabo.
Kanda hano umusubize

uwikunda jams - 13/06/2016 saa 12:39

none kobirukanwa kandi nabo ubwabo iburundi batabirukana nibareke twibanire bose nibene data ntamurundi nta munyarwanda nabavandimwe
Kanda hano umusubize

kaguru - 13/06/2016 saa 13:22

hoya wakwiyama abarundi ntiwakwiyama abahutu kuko No murwanda murabana nabo bahutu
Kanda hano umusubize

kaguru - 13/06/2016 saa 13:22

hoya wakwiyama abarundi ntiwakwiyama abahutu kuko No murwanda murabana nabo bahutu
Kanda hano umusubize

kaguru - 13/06/2016 saa 13:22

hoya wakwiyama abarundi ntiwakwiyama abahutu kuko No murwanda murabana nabo bahutu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X