Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Mu nteko rusange ya 27 Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo

Kuri uyu wa14 ugushyingo Perezida Paul Kagame yahawe igihembo kubera guharanira iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Afurika, Iki gihembo akaba yagiherewe mu inama y’inteko rusange ya 27 y’Ikigo mpuza mahanga giteza imbere ubumenyi, TWAS iri kubera I Kigali

Iyi nama ikaba yitabiriwe n’impuguke mu bumenyi zaturutse mu bihugu bigera kuri 52 ku isi yose. Ni inama iri kubera hano mu Rwanda i kigali guhera kuri uyu wa 14 kugeza kuwa 17 Ugushyingo 2016.

JPEG - 30.8 kb
Muri iyi nama ya 27 ya TWAS niho Perezida Kagame yashyikirijwemo igihembo yagenewe

Muri iyi nama Perezida Kagame akaba yashimiye abamuhaye iki gihembo, akomeza agira ati “Igihembo duhawe ni icy’Abanyarwanda bose bagize uruhare kugira ngo igihugu kigere aho kigeze ubu.”

Usibye icyo gihembo cyahawe Perezida Kagame, hatanzwe n’ibindi bihembo bitandukanye ku bahanga bagiye bakora ubushakashatsi mu nzego zirimo ibinyabuzima, ubutabire, imibare , ubuzima ndetse n’ibindi.

Mubihembo byatanzwe harimo imidari yahawe abagiye bagira ubushakashatsi mu by’amasiyansi, muri abo bahawe imidari harimo Samira Omar wo mu gihugu cya Kuwait, Prof Frank wo mu gihugu cy’Ubwongereza, hamwe n’umunyarwanda Prof Jean Bosco Gahutu, akaba yarakoze ubushakashatsi ku bishyimbo byongera amaraso mu mubiri, ndetse n’ibindi bijyanye n’ubuzima.

Mu bindi bihembo byatanzwe, mu buhinzi cyasangiwe n’abantu babiri, barimo Prof Lee Feng Min wo mu Bushinwa, wahise utangaza ko amafaranga yahawe aherekeza igihembo cye yakoreshwa mu guteza imbere ubumenyi mu Rwanda.

Igihembo gikuru 2016 TWAS-Lenovo Prize, gihabwa uw’indashyikirwa mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, cyegukanwe na Prof Zano Dong Wang w’Umushinwa, wanegukanye $100 000 yatanzwe na n’ikompanyi ya Lenovo.

TWAS yashinzwe mu 1983 n’itsinda ry’abahanga mu bya siyansi bari barangajwe imbere n’Umunya-Pakistan, Abdus Salam, wegukanye igihembo cy’amahoro.

Abo bahanga bari bahuriye ku gitekerezo cy’uko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, guteza imbere ubumenyi byafasha mu kurenga imbogamizi zihari zirimo inzara, ibyorezo n’ubukene bigiye byugarije isi muri rusange.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X