Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Mu Rwanda hagiye gutagwa ubuvuzi ku bantu bavuga badidimanga

Kaminuza ya Florida Atlantic yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku bufatanye n’ikigo Nyafurika cy’ubushakashatsi ku bijyanye n’imbogamizi zo kudidimanga (African stuttering Research Center) bagiye kongera gutanga ubuvuzi bwo kudidimanga (Speech Therapy) mu Rwanda.

ubwo buvuzi bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mw’ itumanaho, kandi butagwe nta kiguzi.

Kudidimanga n’imbogamize ibaho iyo umuntu avuga ategwa, cyangwa asubiramo amagambo amwe n’amwe ku buryo hari igihe usanga gusobanura icyo ashaka kuvuga bimugora.

Ubushakashatsi bwerekanye ko umuntu umwe ku bantu ijana avuga adidimanga, ubu kw’Isi yose hakaba habarurwa abantu bagera kuri Miliyoni 70 bavuga badidimanga; dukurikije iyo mpuzandengo y’umuntu umwe ku bantu ijana, mu Rwanda hashobora kuba hari abantu barenga ibihumbi 100 bavuga badidimanga.

Iyi gahunda yo guha ubuvuzi abantu bavuga badidimanga mu Rwanda igiye kongera gukorwa ku nshuro yayo ya kabiri . Ni ubuvuzi bukorwa hifashishijwe mudasobwa, zifasha guhuza umuganga w’inzobere mu bijyanye no kudidimanga, n’umuntu uvuga adidimanga, hanyuma umuganga akamenya ikimutera kudidimanga, ndetse n’uburyo yakikura muri izo mbogamizi.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kitwa “ASHA” kigenzura ibijyanye n’ ibikorwa by’’ubuvuzi bwemeje ko uburyo bwo kuvura kudidimanga hakoreshejwe ikoranabuhanga butanga ikizere gikomeye n’umusaruro ushimishije.

Ikigo Nyafurika cy’Ubushakashatsi, ku bijyanye n’ikibazo cyo kudidimanga kikaba gikangurira abantu bavuga badidimanga, kwitabira iyi gahunda kugira ngo ntibacikwe n’aya mahirwe bahawe.

Ababyifuza bakaba bashobora kubaza kuri email: africanstutteringcenter@gmail.com bitarenze tariki, 25 / 9 / 2016. kugira ngo babahuze n’izo mpuguke z’abaganga. kandi byose bikorwa nta kiguzi.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 19/09/2016 saa 20:30

nimutubwire neza dufite abana barwaye
Kanda hano umusubize

muragijemariya honorata - 19/09/2016 saa 14:33

Mutubwire aho mukorera nuko gahunda zimeze.
Kanda hano umusubize

kalisa - 19/09/2016 saa 16:21

bakubwiye aho ushobora kubariza ibindi wifuza " Ababyifuza bakaba bashobora kubaza kuri email: africanstutteringcenter@gmail.com bitarenze tariki, 25 / 9 / 2016.
Kanda hano umusubize

honorata muragijemariya - 19/09/2016 saa 14:29

Abo baganga bakorera he? Mutubwire neza dufite abana bafite icyo jib azo. Murakoze
Kanda hano umusubize

honorata muragijemariya - 19/09/2016 saa 14:29

Abo baganga bakorera he? Mutubwire neza dufite abana bafite icyo jib azo. Murakoze
Kanda hano umusubize

honorata muragijemariya - 19/09/2016 saa 14:29

Abo baganga bakorera he? Mutubwire neza dufite abana bafite icyo jib azo. Murakoze
Kanda hano umusubize

Mangope - 19/09/2016 saa 20:02

Mumumumumurararararakokokokoze...ze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X