Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ishuri rikuru rishya ry’imyuga

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro (WDA) cyasinyanye amasezerano n’umushoramari wo mu muri Mauritius uje gutangiza ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro.

Umuyobozi mukuru wa WDA Gasana Jerome, avuga ko uyu mushoramari ugiye gutangiza ishuri rizwi ku izina rya Rushmore Busness School.

Yamaze guhabwa uburenganzira n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), agiye gufatanya na WDA ari nayo ifite inshingano zo guteza imbere amashuri y’ubumenyi ngiro.

JPEG - 147.7 kb
Gasana Jerome, Umuyobozi mukuru wa WDA na Dr Priya Ramluggun- Esso, umuyobozi w’ishuri ry’ubucuruzi rya Rushmore mu muhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye

Ati “ Nyuma yo kwemererwa na RDB gushora imari mu Rwanda, natwe nk’ubuyobozi bwa WDA bidatinze tugiye kuganira n’uyu mushoramari ku mirongo migari twifuza ko bakoreramo ijyanye na gahunda Leta yifuza gushyira mu bikorwa.”

Gasana avuga ko mu gihe cy’umwaka umwe bazaba batangiye gukora, bakazatangirana no gukodesha aho bakorera, ariko nyuma y’imyaka 3 bazakaba bamaze kwibonera inyubako zabo bwite bakoreramo.

Basabwe kandi gukoresha abarimu bafite ubumenyi n’ubushobozi mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, kugira ngo batange ubumenyi bufite ireme, abanyeshuri barangiza bazajye ku isoko ry’umurimo baryisangamo.

Umuyobozi mukuru w’ishuri ry’ubucuruzi rya Rushmore, Dr Priya Ramluggun-Essoo, avuga ko iri shuri rizatangiza amashami y’ubwubatsi no kubungabunga ibidukikije, ishami ry’ubukerarugendo no kwakira abashyitsi, ishami ry’imari n’amabanki, naho nyuma y’ imyaka 2 hatangizwe ishami ry’imideli, gutunganya amakuru n’ubugeni.

Iri shuri rizatangira rikoresha abakozi basanzwe bamenyereye akazi, ariko buhoro buhoro bashyiremo n’Abanyarwanda bafite ubumenyi muri ayo mashami.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

umvaye - 11/09/2016 saa 05:08

Amashuri nimuyareke tubanze dushyire ubutegetsi I burundi nkurunziza ntambuto yavukanye.
Kanda hano umusubize

Kamanzi Piyo - 10/09/2016 saa 08:21

Harya icyahoze cyitwa ETO Kicukiro ubu cyahindutse iki?
Kanda hano umusubize

eva - 9/09/2016 saa 17:41

Harya imali n'amabanki (Finance and Banking) buriya ni ubumenyingiro?mudusobanurire
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X