Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Mu Rwanda hari ahakigaragara bimwe mu bibazo bishingiye ku ihohoterwa

Bamwe mu bana b’abakobwa baravuga ko mu Rwanda hari ahakigaragara bimwe mu bibazo bishingiye ku ihohoterwa ririmo gucuruzwa ndetse no gushyingirwa bakiri bato.

Guhohoterwa, Gucuruzwa, gukoreshwa imirimo ivunanye n’ ibindi bikorwa bidahesha agaciro ikiremwamuntu bikigaragara hirya no hino ku isi; bifatwa nk’ibyibasiye ejo h’umwana w’umukobwa.

royal fm ivuga ko n’ubwo ibi bikorwa bitagaragara mu Rwanda ku rugero rwo hejuru; hari bamwe mu bana b’abakobwa bayibwiye ko bagenda bahura n’ibibazo bifitanye isano n’ibi; birimo gushaka bakiri bato no kuba hari ababizeza ko bagiye kubaha akazi ariko bakabashora mu bikorwa byo kubacuruza.

Mu gihe aba bana b’abakobwa bavuga ibi, hari bamwe mu babyeyi bemeza ko bimwe mu bibazo abana b’abakobwa bahura nabyo ahanini hari ababyeyi baba babigizemo uruhare kuko ngo usanga hari bamwe mu bana bafite imico mibi itandukanye kandi ngo babibabonamo ntibanabakebure ibi ngo bigakomeza kugeza ubwo bibagizeho ingaruka mbi.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, komisiyo y’igihugu ishinzwe abana ivuga ko ari uruhare rwa buri wese mu gucunga umutekano w’abana cyane cyane bigahera mu miryango bakomokamo .

Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, ubusanzwe wizihizwa ku wa 11 Ukwakira buri mwaka washyiriweho kugira ngo hakemurwe imbogamizi n’ibibazo bitandukanye abana b’abakobwa bahuraga nabyo; ndetse no kugira ngo bubakirwe ubushobozi bityo hubahirizwe n’ihame ry’uburenganzira bwa muntu ritaragera ku rwego rwifuzwa hirya no hino ku isi .

Uyu munsi kandi ukaba utuma abantu bongera gusubiza amaso inyuma bakareba uburyo barwanya ihohoterwa, ndetse n’akarengane k’uburyo butandukanye.

Abana bo ku isi yose n’u Rwanda rurimo bahura nabyo, mu buzima bwabo bwa buri munsi; nta mibare igaragara y’abana baba bagihohoterwa mu Rwanda, ariko uko biri kose barahari kuko inzego z’umutekano zidasiba guta muri yombi abakekwaho ubu bugizi bwa nabi.

Imiryango itandukanye yita kubana b’abakobwa ivuga ko imyumvire ikiri hasi ishingiye ku myemerere ifatwa nk’ibifitemo uruhare runini.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X