Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Mu turere dutatu hangijwe litiro zirenga 4500 z’ibiyobyabwenge

Mu turere twa Huye, Gatsibo na Bugesera, mu mpera z’icyumweru gishize habereye ibikorwa byo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu bice byatwo mu bihe bitandukanye.

Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe na litiro 3340 za Muriture, litiro 1235 za Kanyanga, ibiro 17 by’urumogi, n’amakarito 138 ya Zebra Warage.

Mu kagari ka Sovu, ho mu murenge wa Huye, mu karere ka Huye, ni ho izi litiro 3340 za Muriture na litiro imwe ya Kanyanga byafatiwe, akaba ari na ho habereye igikorwa cyo kubyangiza. Byafatanywe abantu umunani ku itariki 18 Kamena, maze bihita byangizwa. Ababifatanywe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngoma.

Ibiyobyabwenge byangijwe mu turere twa Gatsibo na Bugesera byafatiwe mu mikwabo yadukozwemo mu bihe bitandukanye mu mezi abiri ashize.

Muri Bugesera hangijwe litiro 1144 za Kanyanga n’ibiro birindwi by’urumogi, naho mu ka Gatsibo hangijwe litiro 90 za Kanyanga, ibiro 10 by’urumogi n’amakarito 138 ya Zebra Warage.

Mu karere ka Gatsibo, ibikorwa byo kwangiza ibiyobyabwenge byagafatiwemo byabereye mu mirenge ya Kabarore, Kiramuruzi, Ngarama, Rugarama, na Gatsibo, naho mu karere ka Bugesera cyabereye mu murenge wa Nyamata.

Ibikorwa byo kubyangiza muri utu turere dutatu byitabiriwe n’abaturage basaga 3000 batuye mu bice byabereyemo, bakaba barasabwe kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo.

Aganira n’abo mu murenge ka Kabarore, Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Richard Gasana yababwiye ati:" "Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge. Abantu bamwe babyishoramo bibwira ko bagiye gukira; ariko aho kubakiza birabakenesha kuko iyo babifatanwe barafungwa; ndetse bagacibwa ihazabu, kandi na byo bikangizwa."

Yabwiye urubyiruko rwitabiriye icyo gikorwa ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye kwishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutwara inda zitateganyijwe.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Karegeya yabwiye abatuye mu kagari ka Sovu ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yakomeje ababwira ati,"Ndizera ko mujya mwirebera uko bigenza ababinyoye. Ubwo mumaze gusobanukirwa ububi bwabyo mubyirinde kandi mugire uruhare mu kubirwanya mutanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza."

Yabasabye gucuruza no kunywa ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Ubu butumwa ni na bwo bwatanzwe n’ahandi ibyo bikorwa byo kwangiza ibiyobyabwenge byabereye.

Gufatwa kw’ibiyobyabwenge birimo ibyangijwe muri utu turere twombi biterwa n’imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu kurwanya ibyaha barimo inzego z’ibanze, ba Ambasaderi mu kurwanya ibyaha (Ambassadors in crime prevention) urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing-RYVCP), abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs), abagize amahuriro yo kurwanya ibyaha (Anti-crime Clubs) barimo abanyeshuri, abatwara abagenzi kuri moto, ababatwara ku magare, n’abakaraningufu.

Na none mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe kubirwanya (Anti-narcotics Unit); kakaba mu byo gakora harimo ubukangurambaga bugamije kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo ryigisha abantu b’ingeri zose ubwoko byabyo, ububi bwabyo, no kubasaba kurangwa n’ubufatanye mu kubirwanya.

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

boniface - 23/06/2016 saa 10:54

Twese dufatanije na polisi yacu twarandura ibiyobyabwenge kuko nt ninyungu byamarira abanyarwanda uretse kubangiza,gusa nihabeho gutanga amakuru kugihe kandi natwe tugirwe umuco wo kubireka.
Kanda hano umusubize

m - 20/06/2016 saa 18:21

Ariko iyo muvuga ngo hangijwe ibiyobyabwenge muba mwumva ari ikinyarwanda? Ubusanzwe 'kwangiza' bivuga konona ikintu cyari gisanzwe gifite akamaro, ibiyobyabwenge rero ntimukwiye kujya muvuga ko byangijwe muzashake irindi jambo rikwiye.
Kanda hano umusubize

m - 20/06/2016 saa 18:21

Ariko iyo muvuga ngo hangijwe ibiyobyabwenge muba mwumva ari ikinyarwanda? Ubusanzwe 'kwangiza' bivuga konona ikintu cyari gisanzwe gifite akamaro, ibiyobyabwenge rero ntimukwiye kujya muvuga ko byangijwe muzashake irindi jambo rikwiye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X