Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Mugimba na Iyamuremye ngo ibyaha byabo byaratekinitswe

Abanywarwanda babiri bari barahungiye mu gihugu cy’ubuholandi nyuma bakaza koherezwa mu Rwanda bagejejwe imbere y’ubutabera i Kigali mu Rwanda. Bakaba bavuga ko ibyo baregwa babihimbiwe.

Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye, bararegwa ibyaha bya Jenoside. Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa iminsi 30, mu gihe bugikomeje iperereza.

JPEG - 12.4 kb
ean Baptiste Mugimba (iburyo) na Jean Claude Iyamuremye

Abaregwa bose bahakanye ibyaha baregwa bavuga ko babihimbiwe.

Mugimba wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka CDR, akanakora no muri Banki nkuru y’igihugu BNR, ubushinjacyaha buvuga ko aho yari atuye mu cyahoze ari Segiteri Nyakabanda mu mugi wa Kigali, yatumije inama mu gihe cya Jenoside, inama igafatirwamo imyanzuro yo kwica abatutsi.

Ubushinjacyaha buvuga ko Mugimba yakwirakwije intwaro zarimbuye abatutsi mu cyahoze ari Segiteri Nyakabanda, ubushinjacyaha bukavuga ko bwifashishije abatangabuhamya bemeza ko Mugimba yajyaga mu bitero byicaga abatutsi ndetse ngo yajyaga kuri bariyeri zicirwagaho abatutsi, ari kumwe n’interahamwe ndetse n’abayoboke ba CDR.

UBushinjacyaha bunavuga ko Mugimba yari umunyamigabane muri Radio RTLM.
Mugimba we yabwiye urukiko ko atumwa impamvu aregwa icyaha cyo kuba mu ishyaka rya CDR ndetse no kuba yaraguze imigabanye mu kigo cy’ubucuruzi cya RTLM.

Ku ruhande rwe yumva nta hantu na hamwe ku isi bahana icyaha cyo kujya mu ishyaka ndetse no kujya mu makompanyi y’ubucuruzi.

Yasabye urukiko ko rwamurekura akabasha gushaka abatangabuhamya bamushinjura.

Jean Claude Iyamuremye w’imyaka 41, nawe ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside, ubushinjacyaha we buvuga ko yakoreye Jenoside ku ishuri rya ETO riri ku kicukiro ndetse akica abatutsi bari barokotse ubwicanyi bwa Kicukiro bagahungira ku musozi wa Nyanza.

Ubushinjacyaha bumurega no kujya mu bitero byahigaga abatutsi, ndetse no gupakira abatutsi mu modoka bakajyanwa kuri ETO Kicukiro aho baje kwicirwa.

Abo bagabo babiri bagaragaye mu rukiko bari kumwe n’abunganizi babo mu by’amategeko n’indorerezi mu rubanza zoherejwe n’u Buholandi.Urukiko rurafata umwanzuro warwo kuruyu wa gatatu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

true - 24/11/2016 saa 07:57

ariko mwagiue mushyi no mugaciro nkuwo wakoraga muri BNR kko mwumv yajya kwijandika kuri za bariere nizo ngegera koko wapi twamaganye iteknika
Kanda hano umusubize

- 23/11/2016 saa 18:58

Mugimba azabazwe urupfu rwa Mupenzi Felix yishe azanywe n'indi nterahamwe yitwa Kivuta Regero ifungiye muri 1930 kubera kwicisha abatutsi benshi bo muri Nyakabanda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X