Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Muhanga: Abacukuzi b’amabuye y’agaciro barasabwa gucunga ibirombe byabo no guca abanyogosi

Abayobozi b’ibigo bicukura amabuye y’agaciro mu karere ka Muhanga barasabwa kuzuza ibikenewe byose kugira ngo ingaruka zikururwa n’icukurwa ry’amabuye y’agaciro zirindwe ndetse bakanahashya abanyose.

Ibi ni ibyagarutsweho mu nama yabahuje basabwe kuzuza ibisabwa ngo bakomeze gucukura amabuye y’agaciro bitaba ibyo bakaba bafunga ibirombe byabo hirindwa ingaruka zatuma ubuzima bwababikoramo nababituriye bahura n’ibibazo byo kuhaburira ubuzima.

JPEG - 56.2 kb
Bamwe mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro mu karere ka Muhanga

Iyi nama yasabye bamwe mu batagira ibikoresho byabugenewe bibarinda mu kazi bagakora bareka ubu bucukuzi bagakora ibindi bikorwa bitandukanye biteza imbere umuturage bagahashya abanyosi.

Muri aka karere hakunze kuba ikibazo cy’imfu z’abaturage bagwa mu birombe by’amabuye y’agaciro baba bagiye kwicukurira ubwabo cyangwa bagiye kwiba mu birombe byababyemerewe bamwe bakahapfira bigatuma abayobora ibi bigo babibazwa.

Bamwe mu bahagarariye ibi birombe bitandukanye bavugako hari bamwe mu babyihisha inyuma bikarushaho kudogera bitwaje ko baharanira inyungu zabo ariko abandi bakavugako naba nyiri ibi bigo bagomba kuganira bakajya bakorana umunsi ku munsi mu guhashya ibi byose byo kwibana amabuye y’agaciro.

JPEG - 43 kb
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro

Bati "Nibyo koko duhura nibibazo aho dukorera mu mirenge ariko hagomba kubaho ubufatanye hagati yacu ba nyiri kampani kugirango duhashye abanyogosi bityo rero ningombwa ko tugomba gukorera hamwe tukagerageza gufashanya hagati yacu bityo tugarwanya aba banyogosi".

Kayiranga Innocent umuyobozi ushinzwe imari n’ubukungu avugako babasaba kuba abanyamwuga bagafatanya mu kazi kabo bakagira icyo bigezaho bakanafashanya mu kurinda ubuzima bw’abaturage bagakurikiza amabwiriza basabwa n’ababishinzwe bakanirinda gukora badafite ibikoresho byose nk’uko baba barabyiyemeje".

Yagize ati" twemeranyije ko bakarushaho gukora neza akazi kabo ariko batangiza ibidukikije kuko nabyo babisabwa bagafata amazi baba bayunguruje kuko aho agiye yangiza imigenzi nibirimo byose bityo utabyubahirije afatwa nk’utubahirije ibyo yasabwaga ajya kwaka ibyangombwa agafatwa nkutarubahirije ibyo yari yiyemeje akaba yanabihanirwa".

JPEG - 92.2 kb
Uhereye ibumoso ni General Nyemazi, Kayiranga Innocent Vice Mayor ushinzwe ubukungu na Simon umuyobozi w’abacukuzi

Sindambiwe Simon umuyobozi w’abacukuzi b’amabuye y’agaciro avugako hari bamwe batubahiriza ibyo basabwa ariko bagiye kubegera bakabakangurira kuzuza ibyo baba basabwe kugirango babashe kubyuzuza birinde no kuba bashyira ubuzima bwabaturage mu bibazo byo kugwirwa n’imisozi biturutse kuburangare bw’abacukura bo bagomba kurinda ubutaka bakoreraho.

Yagizeati"ubusanzwe iyo twaka ibyangombwa byo kugirango duhabwe uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro baduha n’amabwiriza bityo rero utayubahirije agomba kubiryozwa bityo dukangurirwa gucunga umutekano waho dukorera nabakozi bacu dufite kuko impanuka ntiteguza imisozi iba inyerera buri kanya ikaba ishobora gufatiramo abantu ariko ni byiza kubahiriza amabwiriza agenga ubu bucukuzi dukora kuko iyo ubukoze neza bwinjiza amadovize kandi ntabwo wayinjiza utitiza ubuzima bwabo".

Inzego z’umutekano nazo zemeje ko zizafatanya nabo kurandura abanyogosi bo ntandaro yibibazo byose ubucukuzi buhura nabyo. Nanoe hagiye gutangizwa igenzura kuri ibi basabwa gukurikiza .

akarere ka Muhanga niko kabaye akambere mu kwinjiza amadovize akomoka k’ubucukuzi bwamabuye y’agaciro ndetse aka karere kakaba gafite imirenge 12 ariko 11 niyo icukurwamo amabuye yo mu bwoko bwa wolfram,gasegereti na coltan akaba ariyo yiganje cyane muri iyi mirenge usibye umurenge wa shyogwe.

AKIMANA Jean de Dieu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X