Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Muhanga: Urwego rw’abunzi na MAJ ntibyifashe neza

Abunzi bo mu murenge wa Shyogwe na Nyamabuye kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 ukwakira 2016, urwego rushinzwe abunzi mu karere ka Muhanga rufatanyije na Minisiteri y’ubutabera (MINIJUST) bateguye amahugurwa ariko abunzi bazindukiye ku murenge wa Nyamabuye babura uwagombaga kubakoresha amahugurwa n’igihe aje ababwira imvugo yatumye bamwe bavugako ahora akoresha imvugo zo kubihenuraho abereka ko ntacyo bavuze ,aho benshi bemezako kuva yatangira akazi imikoranire itagenda neza nkuko byari bimeze mu myaka yatambutse.

Bamwe mu bunzi baganiriye na Imirasire.com ariko batifuje ko amazina yabo yagaragara mu itangazamakuru bavugako umukozi wo mu rwego rwa MAJ mu karere ka Muhanga ushinzwe abunzi waje kubahugura atakagombye kubafata uko yabafashe ubwo yarakiza mu masaha ya saa yine nigice aho yaje bakamubaza impamvu amahugurwa yatinze nawe akabasubiza ko utanyuzwe na serivisi abahaye yagana izindi nzego.

JPEG - 45.3 kb
Abitabiriye amahugurwa ndetse numunyabanga nshingwabikorwa wa nyamabuye

Yagize ati"Akimara kuhagera yasanze bamwe mu bunzi batangiye gutaha kuko twabonaga amahugurwa twatumiwemo na Minijust atakibaye bituma nabahasigaye batangira kwibaza uburyo batabwiwe niba yimuriwe ikindi gihe nyuma haje umukozi ushinzwe abunzi mu rwego rwa MAJ y’akarere ka Muhanga tumubaza impamvu aya mahugugurwa yatinze gutangira adusubiza atubwirako utanyuzwe na servisi yahawe yagana izindi nzego akazigezaho ikibazo cye bo bahise babonamo agasuzuguro".

Umwe mu bari aho ibi byabereye ku cyumba cy’inama cy’umurenge wa Nyamabuye Umulisa Lydie yavuze ko uyu mukozi w’uru rwego yaje koko bamubaza akabishongora bikomeye byanatumye barakana cyane bagatangira kuvugako n’ubusanzwe ababwira nabi iyo bamuhamagaye kuri telefoni bafite ibyo kumubaza ngo abunganire.

JPEG - 53.6 kb
Abunz bitabiriye inama bateze amatwi

Yagize ati"sibyiza ko umuntu yakubaza icyatumye amahugurwa atinda ukamusubiza umwishongoraho usa numwereka ko nta gaciro afite aho kumubwira imvo n’imvano yo kuba icyari giteganyijwe kitabereye igihe byatumye abantu barakara batangira kuvuga ko ubusanzwe atajya abavugisha neza ko ari ibintu bye".

JPEG - 53.4 kb
Abunzi hanze yicyumba cyinama i Nyamabuye

Bwana MUGUNGA Jean Baptiste umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye yagerageje kwegera aba bunzi bemera gukomeza amahugurwa ariko bamaze kumubwira ko kugeza ubu imikoranire itameze neza kuko uyu mukozi witwa KAYITESI Marthe atabafata nk’abakozi bunganira urwego rw’ubutabera kandi bakorera ubushake yagerageje kubumvisha ko bakorera abaturage badakorera umuntu ku giti cye bamusaba ko yabasaba imbabazi arabikora bemera gukomeza amahugurwa ariko abatashye bo bari bamaze gutaha.

Kayitesi Martha akaba yabasabye imbabazi avugako atariwe watumye bibaho ko hari ibikoresho byagombaga guturuka I Kigali byatumye amahugurwa atinda gutangira, yongeraho ko nta ruhare yabigizemo ngo atinde.

JPEG - 35.6 kb
Kayitesi Marthe umuyobozi ushinzwe abunzi muri MAJ Muhanga

Aba bunzi bavuga ko bafite ibibazo byinshi bisaba kwicara kuko kugeza ubu bamwe bativuza ngo banavuze imiryango yabo kuko batarahabwa amakarita y’ubwisungane mu kwivuza ndetse ko minisitiri yabemereye amazi batigeze bayabona bagasabako bafashwa kubona ibi bibafasha gutunganya izi nshingano,aka karere kakaba kabarura abunzi 525 bakora akazi kabo ariko bakagafatanya no kunga ababa bagiranye ibibazo mu buzima bwa buri munsi.

AKIMANA Jean de Dieu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Matabishi - 20/10/2016 saa 09:10

Ahaaaa!!!! Biratangaje kubona Umuntu uza guhugura abantu akaza ababwira nabi, ubwose yashakaga kubereka ko yize cyane, Bakurikirane Imikorere yiwe kbsa.
Kanda hano umusubize

keve - 20/10/2016 saa 07:33

Nkumuntu nkuwo usuzugura abamufasha kuzuza inshingano ze we nta bashaka kwiyirukanisha gusa abamuri hafi bamugire inama kuko abayobozi nkabo badatanga service zinogeye umuturage ntibakwiye guhabwa akazi.Thx
Kanda hano umusubize

jacky - 19/10/2016 saa 17:44

Ndababaye cyane .uwo mudamu (kobwa) yahaze Ngo ubwo ntimwakanyihera kdi nagakora neza.koko n abashomeri bari hanze aha! B abahanga ?bubahana! Ndumiwe koko! Ngo imboga zibona abana.
Kanda hano umusubize

- 19/10/2016 saa 15:48

yavuyeho c ubwo amaze kurengwa injiji gusa abo nibo duhura nabo amanywa nijoro baratsinda kabadusuzugure
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X