Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Muhanga: Agera kuri miliyoni 173 niyo azakoreshwa mu kubungabunga igishanga cya Rugeramigozi

Mu muganda w’uku kwezi wahariwe gutera ibiti harwanywa isuri, umuryango DUHAMIC ADRI wafatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Shyogwe mu tugali twa Ruli na Mbare duturiye igishanga gihingwamo umuceri cya Rugeramigozi haterwa ibiti ibihumbi cumi n’umunani(18000) bivangwa n’imyaka ndetse bakaba bafite umushinga wo gukoresha asaga miliyoni 173 bafata neza iki gishanga.

BENINEZA Innocent umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango Duhamic Adri (Duharanira amajyambere y’icyaro) avugako bafite umushinga wo kwita ku nkombe ziki gishanga cya Rugeramigozi bagamije kubungabunga ibidukikije no gufasha abahatuye kwiteza imbere mu buhinzi buhakorerwa.

JPEG - 266.6 kb
Madame Uwamariya Beatrice Umuyobozi w’akarere ka Muhanga mu muganda wo gutera ibiti muri Rugeramigozi

Yagize ati"dufite umushinga wo kubungabunga inkombe z’igishanga cya Rugeramigozi kuko umushinga w’abadage Welthungerhilfe wadufashije kubaka ingomero 2 zatwaye asaga miliyoni 25 zikaba zifasha mu kuvomerera umuceri uhinze kuri hegitari 112 kandi twakomeje gutekereza icyateza imbere abahakorera ubuhinzi tukaba tugiye kububakira ubwanikiro bw’umusaruro w’umuceri n’ibigori bahinga bukazatwara asaga miliyoni 25,kugeza ubu uyu mushinga umaze gutwara hafi miliyoni 100 mu gihe cyumwaka umwe hakaba hasigaye undi ".

UWAMALIYA Beatrice umuyobozi w’akarere ka Muhanga avuga ko bitakabaye ngombwa ko abantu baza bagakora ibikorwa muri metero zagenwe z’igishanga ko bitari byo ndetse nabafite imirima myinshi badashobora kubyaza umusaruro.

Yagize ati" umuntu wese wihaye gukora ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi ubwaribwo bwose ko bidashoboka doreko ari abashoramari kandi hagakwiye kuba ahagenewe ubuhinzi hatari muri za metero zagenwe kuko hahingwa n’abaturage bo hasi bakennye bakiteza imbere ,ikindi abafite imirima myinshi mu gishanga nabo tuzaganira nabo kuko usanga ahinga ariko bimwe bikera ibindi abagara sibyo kuko n’akajagari uwariwe wese ubifitemo uruhare tuzamuganiriza".

Abakorera muri iki gishanga bavugako cyabafashije kuva mu bwigunge ubu bamaze kugera kuri byinshi.

Kanani Patrice atuye mu kagali ka mbare avugako yarafite imirima ariko ntacyo ayikuramo ariko ubu amaze kugera kuri byinshi.

Yagize ati" Kera bataradutunganyiriza iki gishanga twari dukennye cyane ntaho dukura ifaranga ariko umuceri urera n’ibigori tukabona uko twizigamira tukiteza imbere ,tukanafasha abana bacu kwiga neza kandi duhamic adri iduha byinshi bidufasha kwiteza imbere".

Uyu mushinga wa Duhamic Adri urategenya mu mwaka wawo wa kabiri ko ugomba kwita ku bahinzi no kongera umusaruro no gukora ibikorwa biteza imbere abahinzi bo mu gishanga cya Rugeramigozi ku mafaranga asigaye kuri uyu mushinga bakaba bafite ingemwe ibihumbi 120 bagomba gutera ngo uyu mushinga urangire.

AKIMANA Jean de Dieu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X