Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Muhanga:Bamaze imyaka itatu bategereje ingurane amaso yaheze mu kirere

Abaturage 85 bo mu murenge wa shyogwe mu kagali ka Ruli barasaba ko akarere ka muhanga kabishyura imitungo yabo yangijwe mu myaka itatu ishize ahanyujijwe imihanda bakinubira imyaka ishize batarahabwa ingurane ahubwo hakaba hatangiye irindi barura kugirango bahabwe amafaranga nyuma yo gusinya gatatu batarahabwa ibyo bagombwa bakaba bari mu midugudu ya Gakombe ,Karama na Kavumu bakanavugako batabona impamvu yo kongera kubarura imitungo kandi yarabaruwe.

Ahagana mu mpera z’umwaka wa 2013 niho aba baturage babaruriwe imitungo yabo ariko kugeza ubu ntibarahabwa ingurane bakaba banavugako bamaze gusinya gatatu harimo na lisiti z’amafaranga bagombaga guhabwa ariko amaso akaba yaraheze mu kirere ndetse bakavuga ko batibaza impamvu urwego rushinzwe ubutaka bwohereza abandi bantu baza kubarura imitungo yangijwe mu myaka itatu ishize kandi ibyangijwe utamenya aho byari biri.

JPEG - 210.9 kb
Abaturage bafite ibibazo ku ngurane y’amasambu bazindukiye ku murenge wa Shyogwe babaza ibibazo byabo

Munyangabe stanislas avugako iki kibazo kitakagombye kuba kigejeje iki gihe kandi leta yakagombye kudufasha gucyemura iki kibazo akanavugako imiryango yabo yarenganye cyane akanasaba ko iri genzura rije rije gusubiza ibintu urudubi.

Yagize ati" biratubabaza cyane iyo leta yacu idukangurira kugira ubuzima bwiza tukaba tubona ahubwo uwakaturenganuye ariwe uturenganya kandi ubona abenshi batabikoraho ngo bigende neza duhabwe iyi ngurane tubashe kubona uko twiteza imbere ,ubu tumaze gisinya gatatu tutarabona aya mafaranga yacu abana bacu baragowe ubuzima bw’imiryango yacu buri mu marembera batwangirize intoki,amashyamba n’ibindi bitandukanye byari bidutunze ariko ngo babisubije urudubi ngo hakorwe irindi barura kandi ibikorwa byacu byarangijwe mu bihe byashize".

Undi utashatse ko amazina ye yandikwa avuga ko atibaza impamvu leta iha akazi abantu yarangiza ikazana abandi kugirango bongere babarure imitungo yacu yangijwe kandi ugasanga bavugako twabeshye uwakoze ibarura mbere kandi n’ubundi baje kubarura ibyo batabona kuko byangije cyera cyane.

JPEG - 207.4 kb
Bamwe mu baturage bamaze imyaka 3 bategereje ingurane z’ibyabo

Yagize ati" ni gute ushobora kuvugako babaruye imitungo y’abantu mu myaka myinshi ishize barabarura iki ko ibimenyetso byamaze gusibangana kandi bakavuga ko twabeshye uwambere we yararebaga ibi bikorwa none aba baje kubarura barabwirwa niki ko tubabwije ukuri ugasanga nabo turi bubabwire bo bakemera kuko ntacyo baba babona ubuse ntago babonako n’abaturage babeshya bitewe nuko ibyakozwe na mbere ntacyo byagezeho".

Twashatse kumenya impamvu aba baturage batahawe iyi ngurane twegera ushinzwe ibi bikorwa atubwirako ntamakuru yabitangaho asa nubihunga kuko biri mu nshingano ze ari nawe wariuzanye abari baje gukora iri barura rya kabili abaturage bibaza impamvu zaryo.

AKIMANA Jean de Dieu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

hodari - 5/11/2016 saa 13:07

nikibazo nyamara ibaze ko bamara iminsi biruka kubarura batikorera,nibyo babaruye ntibabibahe.none nabonye bongeye bafashe indi mirima niyambere utishyuye!nikibazo gikomeye rwose ubuyobozi bwagombye kwitaho.kuki bategereza ko bijya mubinyamakuru koko.
Kanda hano umusubize

joer - 5/11/2016 saa 09:40

yewe abobantu bararenganye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X