Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Muhanga: Baratabaza akarere ngo kubake ruhurura yabaye uburyamo bw’abasinzi no kuhamena imyanda.


Abagendererera umujyi wa Muhanga baturutse aho bita mu Rugarama mu mudugudu wa Rutenga ahazwi ku izina ryo mu Byondo bakomeje kwibaza uburyo tumwe mu duce tugize uyu mujyi wa Muhanga turimo kugenda dutera imbere ariko aka gace kakaba kataratera imbere.

Ibi babihera kukuba hari ruhurura itubakwa ikaba yarabaye ikimoteri aho abayituriye bamenamo imyanda abandi bakavugako abasinzi bayigwamo ndetse hakiyongeraho ko iyo ari mugihe cy’imvura hari abarekura imisarane yabo ikahamanukira bakavugako hazabatera indwara mu gihe hazaba hatubatswe bagasaba akarere ko kabafasha kakahubaka.

JPEG - 63.3 kb
Ngo iyi ruhurura igwamo abantu benshi cyane cyane abasinzi

Ku ruhande rw’aka karere bavuga ko aha hatari mu hihutirwa ariko bazareba uko bahakora abaturage bakagira ubuzima bwiza bakongeraho ko batakwemerako abaturage babo babura ubuzima kandi ntacyabuze ngo hirindwe icyatuma ubuzima bwabo bujya mu mazi abira.

Kayiranga innocent umuyobozi wungirije mu karere ka Muhanga avugako nubwo hatari muho bategenyije gukora mu ngengo y’Imari y’uyu mwaka ariko bazagerageza kureba icyo bakora ngo hubakwe hirindwa impanuka za hato na hato zatwara ubuzima bw’abahatuye n’abahanyura.

Yagize ati"Ntaho tuzirengagiza kuko umujyi wose tuzawukora neza gusa iyi ngengo y’Imari ntago iyo ruhurura ariko tugomba kuganira n’abahatuye kugirango birinde kumenamo imyanda maze amafaranga naboneka tuzahakore neza ,hirindwako hagira uhaburira ubuzima kandi tubereyeho kurinda abaturage icyabahungabanya".
Umuturage Kanani Polikaripo avugako we atiyumvisha uburyo abahaturiye batitabwaho kandi ari igice kinatuye mu mujyi.

Yagize ati"Aha hantu harirengajijwe cyane ntihakagombye kuba hameze gutya harabaye aho bamena imyanda, akongereho ko abahanyura bigengesera ndetse abajura bahamburira abantu, rimwe na rimwe umuntu yanahaburira ubuzima no kuba ubuzima bwabahatuye buri mu mazi abira".

Mukamusana Margaritha numwe mu banyura aha basabira kubaka ruhurura avugako gutaha arugutaha hakiri kare kuko abambuzi baba mu Byondo kuko haba ibibi byinshi bishobora gutuma umuntu ahaburira ubuzima.

Aka gace ni kamwe mu duce tugendererwa nabantu benshi rimwe na rimwe amwe mu mazu acuruza amafunguro agira uruhare mu kurekura imyanda maze hakamera nabi ndetse bakemeza ko iyo imvura iguye isuku yaha irushaho gusubira inyuma bitewe n’abarekura imyanda ikaza igasiba bityo ubuzima bugatangira kubangamirwa bitewe n’umunuko ukabije uharangwa.

Dore amwe mu mafoto agaragaza ububi bw’iyi ruhurura

JPEG - 63.3 kb
Ngo iyi ruhurura igwamo abantu benshi cyane cyane abasinzi

Akimana Jean de Dieu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X