Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Muhanga: Byari urugamba rutoroshye mu gushyingura Habimana Seleman n’umugore we yishe nawe akiyahura

Nyuma y’aho Habimana Seleman yishe umugore we amutemaguye nawe agahita yiyahura kuwa wa Kane tariki 20 Ukwakira 2016 byari intambara ikomeye mu ishyingurwa ry’aba bombi ryabereye mu karere ka Muhanga aho abari baje gutabara basabaga ko mbere y’ishyingurwa habanza hakagaragazwa intandaro y’amakimbirane yatumye habaho ubu bwicanyi.

Ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2016, umugabo wo mu karere ka Muhanga yishe umugore we amutemaguye, nyuma yo kumwica nawe ariyahura arapfa.

Uyu mugabo witwaga Selemani Habimana, yabanaga n’umugore we Uwimana Christine ariko batarasezeranye imbere y’amategeko, bakaba bari bamaze imyaka 13 yose babana ndetse bafitanye umwana umwe.

Selemani Habimana yari umusaza w’imyaka 67 y’amavuko, naho Christine bashakanye nawe akaba ari umugore ukuze watandukanye n’undi mugabo bafitanye abana bakuru, gusa uwo mugabo we akaba yari yarapfuye.

Ubwo imiryango yombi yajyaga kuzana imirambo mu bitaro bya Kabgayi ngo bajye gushyingura, habaye intambara ikomeye kuko umuryango w’umugore washakaga gutemegura umurambo w’umugabo nk’uko uwo mugore yari yatemaguwe.

Mu nzira kandi barashyamiranye bikomeye kuburyo bashakaga no kugonganisha imodoka ebyiri zari zitwaye iyo mirambo. Gusa Polisi yaje kuhagoboka, imihango yo gushyingura ibaho hitabajwe abashinzwe umutekano

Intandaro y’ubwicanyi, ni ubukwe bw’umukobwa wa Uwimana Christine

Umukobwa mukuru wa Uwimana Christine witeguraga gushyingirwa mu minsi ishize, yasabye nyina ko imihango y’ubukwe bwe yazabera iwabo mu rugo rwa Se undi arabyemera, gusa Selemani ntiyabikozwaga kuko yavugaga ko ari we umaze imyaka 13 arera abo bana, bityo imihango y’ubukwe bw’uwo mukobwa ikaba igomba kubera aho asanzwe arererwa.

Mbere yo kwiyahura, Selemani Habimana yasize yanditse ibaruwa zigenewe abantu barindwi barimo umuryango we, uw’umugore we, Polisi n’abandi batandukanye, ndetse anatanga imirage ku bana be.

Yavuze ko bari barasabye inguzanyo muri banki, akajya aha umugore amafaranga yo kwishyura undi ntayatange ahubwo akayakusanya ngo azayakoreshe mu bukwe bw’umukobwa we, ndetse ubukwe bukaba bwarabaye mu minsi ishize ariko umwenda wa banki ukaba wendaga kumusaza kuko bari baramaze kumumenyesha ko inzu ye igiye gutezwa cyamunara.

Kuba Uwimana Christine yaragiye akamara ukwezi kose mu rugo rw’umugabo we wa mbere n’imihango y’ubukwe ikaberayo, byiyongereye ku kuba yarakoresheje amafaranga yari yarahawe ngo yishyure inguzanyo maze birakaza cyane Selemani Habimana, ajya kumutegera mu nzira aramwica nawe ariyahura.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

dwi john - 27/10/2016 saa 18:59

ibikundanye birajyana umugabo yakoze igikwiye pe! kuko bari kumuteza icyamunara umugore agasubira kumugabo wa1umugabo akangara
Kanda hano umusubize

Natal - 24/10/2016 saa 19:12

Uko bigaragara uyu mugore ni mubi gusa n'umugabo ntiyari kwihorera gutyo. Ariko ni umujinya wabimuteye kuko byari byamurenze n'ukuri.
Kanda hano umusubize

maria - 24/10/2016 saa 12:10

Commentaire zose mushyiraho sinabarenganya.Gusa ntangajwe nabanyamakuru bandika inkuru batahagazeho.Niko ngo umuryango wa Christine washatse gutema umurambo wa Seremani kuri morgue????!!!! Bari kumutemesha iki???ngo mu nzira imodoka zashatse kugongana??? Ndumiwe koko!!! Icyo nsaba Imana nukugirira impuhwe Christine na Seremani kuko mwembi twabakundaga .
Kanda hano umusubize

ed - 24/10/2016 saa 20:56

umugore niwe wagize uruharemubyabaye imana ibakiremubayo
Kanda hano umusubize

Semana Alphonse - 24/10/2016 saa 07:52

Uwo Mugabo Seremani Imana Imubabarire Imwakire Mubayo
Kanda hano umusubize

KAFA - 23/10/2016 saa 15:35

selemani imana ikwakire wishwe numugore wawe rwose mubi .iyo aza kukumvira ntuba waramutemye rwose .none nabaje kukugushyingura baribagye kubabarisha imodoka itwaye umurambo wawe .RIP.
Kanda hano umusubize

mimi - 22/10/2016 saa 23:37

ngaho da! uyu mugore arizize rwose yari ishyano! wenda umugabo yafashe imyanzuro mibi ark nimujinya wabitera rwose sinamurenganya! nikigaragara bene wabo wumugore nabasazi nkiryo shyano ryabo.
Kanda hano umusubize

- 22/10/2016 saa 21:44

ARIKO ABAGORE KUKI BAKOMEJE GUSUZUGURA ABAGABO?NTIBIKWIYE KWICA SINAWE MUTI.ARIKO UREZE UMWANA ARAKUZE UGUJIJE AMAFARANGA UBUKWE BURAGEZE UNYAMBUYE AGACIRO UTWAYE NIBYA JYE KUBUKORESHA?NTIBIKWIYE
Kanda hano umusubize

- 22/10/2016 saa 20:02

nonese ikigaragara uriya mugore n'umunyamafuti ariko umugabo kuki yamuhaga amafaranga yokwishyura kandi ataramwizeye ibyago biragwira abasigaye bagire kwihangana kandi uwomugabo nintwari
Kanda hano umusubize

ema - 22/10/2016 saa 19:46

Ariko ye ngo gutema umurambo?bari kuwutema se umuntu wabo akazuka?usurana umujinya ukinera aho ntabwenge burimo mbega abantu!!!!
Kanda hano umusubize

HATEGEKA Emmanuel - 22/10/2016 saa 16:01

Nemera cyane Yohana 6:40 havuga ko abantu bizera YESU,nukuvuga abakora ibyo yadusabye,bazazuka ku munsi wa nyuma,imana ikabaha ubuzima bw'iteka.Abantu bicana,abarwana,abasambana,etc...muli make abantu bibera mu byisi gusa ntibashake imana,ntabwo bazaba muli Paradizo dutegereje.Abashaka kuzaba mu isi nshya cyangwa mu ijuru dusoma muli 2 Petero 3:13,nimuhinduke vuba.Nkuko mubibona,IMPERUKA iregereje.Niba mutanemera ibyo Bible ivuga,nimurebe ukuntu Russia na Amerika barimo gutegura intambara ya 3 y'isi.Niramuka ibaye,bizaba ari imperuka kuko bazakoresha intwaro za kirimbuzi (Atomic Bombs).Mushake imana ibintu birakomeye.Amafranga n'ubutunzi ntacyo bizaba bimaze ku munsi w'imperuka (Zefaniya 1:18).
Kanda hano umusubize

- 27/10/2016 saa 19:55

ibyo ugiramo abantu inama babikurikize kuko birakomeye bagendeye ku gitekerezo watanze.si ihame Imana niyo igena
Kanda hano umusubize

- 22/10/2016 saa 15:35

Imana imwakire uko amakosa ameze ntugomba kwambura undi ubuzima
Kanda hano umusubize

miko - 22/10/2016 saa 12:36

Ariko abantu barasetsa! ubu se umuryango wuyu mugore uri mubiki? ngewe ndumva bashyigikiye umunyafuti! nkurikije urwandiko rwanditswe numugabo we ndumva christine ariwe nyirabayazana! kurera biravuna ndetse no kwishyur ideni biravuna! nyumvira ukuntu yari umugore mubi, umugabo umwizere amuhe amafranga yo kwishyura ideni aho kwishyura agende ayakoreshe ubukwe bwumukobwa we! Seleima urarenganye! washatse mubasazi! benewbo wumugore nabantu babi!
Kanda hano umusubize

kayiranga - 22/10/2016 saa 15:05

Wibabwirwa niki ubaze abazi cyinya
Kanda hano umusubize

kayiranga - 22/10/2016 saa 15:12

Kunyaga murutobwe baramuzi nubahungiye kabgayi ariko se limana yarakosheje cyane ntiyagombaga kwiyahura
Kanda hano umusubize

Emmay Uganda Mbarara - 22/10/2016 saa 21:36

Imana Ibakire Mubayo Ariko Uwo Mugabo Yarikwihangana Yarazatsinda Bigeragezo Uwiyishe Ntaririrwa
Kanda hano umusubize

kibe - 23/10/2016 saa 06:10

Mwabanyamakuru mwe mujye mwandika inkuru mwabanje gushishoza no kumenya ukuru
Kanda hano umusubize

kibe - 23/10/2016 saa 06:10

Mwabanyamakuru mwe mujye mwandika inkuru mwabanje gushishoza no kumenya ukuru
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X