Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Muhanga: Depite Mukanyabyenda Emmanuelie arasaba ababyeyi gutanga uburere nyabwo ku bana babo

Mu gihe isi yugarijwe nibibazo byurusobe bishingiye ku muryango harabavugako ibyinshi muri ibi bibazo biterwa nuko ababyeyi baba batabanye neza mu miryango yabo bigatuma abana batagira ubitaho bityo bakava mu ngo z’ababayeyi babo bakajya mu mijyi bagata amashuli bakajya kwirirwa basaba abahisi n’abagenzi.

Honorable Mukanyabyenda Emmanuelie avuga ko umubyeyi yagakwiye gufata neza umwana we akamwigisha imico myiza agakunda gukora ndetse akagana ishuli ejo akiteza imbere nawe akaba umuntu igihugu kizaba gishingiyeho ejo hazaza.

JPEG - 65.2 kb
Abaturage bo mu murenge wa Kiyumba bitabireiye iyizihizwa ryu’uyu munsi w’umugore wo mu cyaro

Ibi akaba yarabigarutseho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro ndetse numunsi w’umwana w’umukobwa mu murenge wa Kiyumba aho yavuze ko isi yacu yugarijwe n’ibibazo byinshi ariko bikaba byugarije umuryango wo shingiro ry’iterambere ryakagombye kuturanga nk’abanyagihugu.

Yagize ati "Bigaragara ko dukomeje kwiteza imbere muri byose cyane cyane mu nzego zakazi niho bigaragara ko abagore turi hejuru, ariko ntitwakomeza gutera imbere tutabanje gutekereza ko ibibazo biri aha hanze biterwa nuko imiryango yacu itabanye neza. Umugore numugabo barara barwana bigatuma abana bacu tutabegera ngo tubatoze imico myiza bakure bazi icyo bategerejweho nababibarutse aribo babyeyi babo.”

Avuga ko aba bana bari mu mijyi bajyanwayo no kubura urukundo rwa kibyeyi bigatuma bacika imiryango bakajya mu mijyi kuko baba babona ko ariho bazabonera ibyo bataboneraga mu ngo babagamo kuko hahora induru.
Yongeyeho kandi ko ababyeyi bakorera abana babo ibyiza bazahora bibuka bakazabitoza nabo bazabyara".

JPEG - 55.6 kb
Abayobozi bari bitabiriye iyizihizwa ryumunsi w’umugore wo mu cyaro

Kamanzi Gerard n’umuturage utuye mu murenge wa Kiyumba avugako we abona ababyeyi b’ubu barangaye cyane no kuba abenshi batubahiriza ireme ry’ubwuzuzanye ugasanga abana bibagirana ukagirango ntibaziko abana babo bacyeneye impanuro zo kubaherekeza mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati"Tukiva mu bugimbi n’ubwangavu twatozwaga kuba abana beza bazi gukora ndetse bakunda Imana maze bakagutoza kwanga umugayo ariko abana bubu ntiwamenya icyo wabitegaho kuko ubona aba bana bahugijwe nutwateye ubu ngo ni za fesiboku naza wasapu zateye ubu no kureba amafirimi ariko twe twakuraga dutozwa gukoresha amaboko yacu no kwiteza imbere ariko abubu sinzi nzaba mbarirwa".

Mu ntangiriro z’uku kwezi turimo mu kiganiro n’abanyamakuru umuyobozi w’akarere ka Muhanga madamu UWAMARIYA Beatrice yavuze ko bazaganiriza ababyeyi babana bata ingo bakaza mu mujyi cyane cyane wa muhanga hakabaho no gukorana amasezerano nabo babyeyi bizatuma abana baguma mu miryango yabo bagasubizwa mu mashuli umwana ugarutse bikabazwa umubyeyi wuwo mwana.

Mujawumukiza Leonilla atuye mu mudugudu wa Kabeza ho mu murenge wa Shyogwe avugako ikibazo cyabana giteye inkeke kuko ari benshi bata amashuli bakajya mu mijyi mu buzima bugoranye ariko buri mubyeyi acyigize icye cyarandurwa burundu ubifatiwemo akabihanirwa.

JPEG - 51.7 kb
Depite Emmanuelie yerekwa ibyo abagore bo mu cyaro bakora bakifasha gucyemura ibibazo

Yagize ati" buri mubyeyi afashe umwanya akumva ko icyi kibazo ari icyacu twese ariko duhagurukiye rimwe twagihashya abana bagasubira ku ishuli ndetse umubyeyi ubifatiwemo akaba yabihanirwa kuko nitwe tubakoresha mu ngo zacu bityo tugize icyo dukora byagenda neza cyane kuko abana bataye imiryango yabo baba mu buzima bubi bwo gusabiriza no kuvamo ibisambo bimena amazu".

Muri rusange abenshi bavugako ikibazo cy’abana bita inzererezi gihangayikishije ababyeyi bose n’imiryango yita kubana isaba ababyeyi bose kuba urugero rwiza no gukora ibisabwa byose ngo abana bitabweho ,haba umuto cyangwa umukuru buri wese akabigira ibye.

AKIMANA Jean de Dieu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

joma - 18/10/2016 saa 20:28

Hera kuri murumuna wawe watesheje urugo rwe, urumugaruremo! Ni wowe wabikoze!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X