Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Muhanga: Ibutsa Umuturanyi wawe ko agomba kwandikisha abana be “minisitiri Kaboneka”

Bamwe mu baturage iyo barengeje igihe cyo kwandikisha abana babo bacibwa amande bityo rimwe na rimwe bakabireka abana bajya gufata indangamuntu bikabagora kuko ntaho baba banditswe mu bitabo by’irangamirere.

Ibi bituma havuka amakimbirane mu miryango hagati yabashakanye bitana ba mwana ndetse abagabo bakabyuririraho banga bana babita ko Atari ababo.

Atangiza ukwezi kwahariwe irangamimere mu karere ka Muhanga mu murenge wa Mushishiro, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis yasabye ko buri muturage yagakwiye kugira uruhare mu kwandikisha abana be ndetse no kwandukuza abapfuye mu bitabo by’irangamimerere no gufasha igenda neza ryiki gikorwa kuko hari ababyeyi batabyitaho akaba yanacibwa amande yagenwe mu gihe igihe cyarangiye .

Yagize ati "twaje hano ngo tubegere tubaganirize tunatangize ukwezi kw’irangamimerere doreko uyu murenge uri muyahuye n’ibibazo byo kubura ibyangombwa by’abaturage bitewe n’intambara y’abacengezi ,turanabashimira uko mwitabire gahunda za leta nizi nizanyu mushyiriweho ndagirango mbasabe rero mutangire mwandikishe abana banyu kandi mu nandukuze abitabye Imana ,no kumenyesha ibyemezo by’inkiko kubatandukanye barashakanye byemewe n’amategeko.”

Yakomeje agira ati “ubusanzwe itegeko ryo mu 1988 ryavugaga ko umwana uvutse yandikwa mu gihe cy’iminsi 15 none ubu ryaravuguruwe ryongera iki gihe kigera ku minsi 30 ,ndetse nubu muzandikwa nta kibazo kuko inzitizi zose zavanweho kuko uzandikwa wese bizakorerwa ubuntu ndetse bizakorwa kugera ku kagali.

Guverineri w’Intara y’amajyepfo MURESHYANKWANO Marie Rose yabwiye ababyeyi bo mu murenge wa Mushishiro bari bitabiriye uyu muhango ko bagomba kumenya ko ari inshingano zabo kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere bikagira ingaruka ku itegurwa ry’ingengo y’Imari.

Yagize ati"usanga hari ababyeyi bahunga inshingano zabo zo kwandikisha abo bayaye ariko ubu muhawe rugari ngo mwandikishe abana banyu kandi munandukuze abitabye Imana bigatuma itegurwa ry’ingengo y’Imari ugasanga hategurwa idahwanye n’imibare nyayo igihugu gifite kuko hari ababa baravutse abandi bagapfa ntibabe bamenyekana ngo ibikorwa byose bikorwe hagendewe ku mibare fatizo nyayo".

Mureramfura Alphonse numuturage wo muri uyu murenge akaba atuye mu kagali ka Munazi avugako ashimishijwe niki gikorwa kigiye kwemeza ko agiye kubana n’umufasha we byemewe n’amategeko kuko mu gihe cy’intambara y’abacengezi mu mwaka 1998 batwitse icyari komini yabo Buringa byose bigashya.

Yagize ati"ni byiza kuko tugiye kongera kuba abagabo byemewe n’amategeko yu Rwanda nyuma yigihe kirekire,ndetse nabana bacu bagiye kongera guhabwa uburengenzira bwabo bw’uko tugiye kubabera ababyeyi biciye mu mategeko akongeraho ko umutekano ariwo wa mbere kugirango bitazongera gushya nkuko byahiye bwa mbere bijya gutwikwa agashimira leta yu Rwanda uko ifata abaturage bayo".

Ubusanzwe umubyeyi ubyaye agomba guhita yandikisha umwana mu gihe kitarenga iminsi 30 iyo irenze acibwa amafaranga ibihumbi bitanu (5000) ariko uku kwezi buri wese ashobora kwandikwa kuva ku munsi umwe umwana avutse kugera ku myaka 18 nabandi bafite ibibazo byihariye nabo bazitabwaho kuko nta mpamvu yo kuba uba mu gihugu ariko umeze nk’umunyamahanga kandi uri umunyarwanda.

Umuntu wese uzandikwa muri uku kwezi azajya ahabwa n’icyemezo cy’uko yamaze kwandikwa yahawe uburenganzira nk’umuturage w’umunyagihugu cy’u Rwanda afite ibyo amategeko amwemerera.

AKIMANA Jean de Dieu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X