Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Muhanga: Pro-Femme irasaba ubufatanye inzego bireba

Impuzamiryango pro -femme twese hamwe irakangurira abayobozi b’inzego bwite za leta ndetse n’abaturage guhagurukira rimwe bagahangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigacika burundu biciye mu mushinga wayo wa every voice counts ugiye gukorera mu ntara y’amajyepfo bakaba bazakorana n’abaturage mu gihe cy’imyaka itanu.

Dusenge Angelique umuyobozi uhagarariye iyi mpuzamiryango biciye mu mushinga wa every voice counts avugako uyu mushinga ugomba gukorerwa mu ntara y’amajyepfo bawitezeho byinshi kandi bizafasha abaturage ari nabo bagenerwa bikorwa babo mu kubahugurira ibijyanye no kubakangurira ibijyanye nihohoterwa nuko ryakwirindwa.

JPEG - 39.1 kb
Abitabiriye bose ibiganiro

Yagize ati "Nibyo umuntu ashobora gukorera uwo babana ihohoterwa ritandukanye ndetse tuzabakangurira tubazanire abantu bazajya babafasha kubigisha icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina icyo aricyo nuko ryakwirindwa hatagize uhutaza undi mu miryango babamo ndetse tukaba tuzajya dusanga abaturage mu migoroba y’ababyeyi kuko ariryo shingiro ry’umuryango tubakangurira kukwamagana iri hohoterwa ".

Umwe mu bakurikiranye iki kiganiro bakaba bavuze ko ari byiza kuba iyi mpuzamiryango izanye uyu mushinga wo gusobanura ibijyanye n’ihohoterwa bakaba bazanegera abaturage ariko bagahuriza kukuba mu mihigo hajya hashyirwamo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Akongeraho ho kandi ko mu gihe umugore n’umugabo batarasobanukirwa nicyo uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango yabo ntacyo uyu mushinga wazageraho akavugako niba bazahera mu miryango bizagenda neza abantu bagasobanukirwa kuko hari nabakorera abandi ibikorwa by’ihohoterwa batabizi bakabimenya bashyikirijwe inzego z’ubutabera.

JPEG - 37.5 kb
Madame Dusenge Angelique uhagarariye umushinga wa Every Voice counts

Uwamahoro Beatha waruhagarariye ubuyobozi bw’akarere akaba ubuyobozi ashinzwe uburinganire mu karere ka Muhanga avugako ari byiza kuba babonye uyu mufatanyabikorwa uzabafasha gusobanurira abaturage byimbitse ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati"Ndabashimira kuba mwitabiriye kumva neza iby’uyu mushinga ndetse no gufasha kuzamura imyumvire yabo tuyobora kuko ahari ihohoterwa rishingiye ku gitsina riri mu muryango nta terambere rihabarizwa dufatanye turandure icyi cyago cyugarije imiryango yacu ,ahubwo dukangurire abo tuyobora gushaka icyabateza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi".

Abari bitabiriye bose bakaba biyemeje kugira uruhare muri iyi gahunda ndetse no gukangurira abaturage kwitabira akagoroba k’ababyeyi bigatuma ihohoterwa ricike burundu.

Uyu mushinga ukaba ugomba gukorera mu turere twose tw’intara y’amajyepfo ariko ikaba kugeza ubu uyu mushinga waratangirijwe mu turere twa Muhanga na Kamonyi ukaba uzahakorera mu myaka itanu ,ukazava muri 2016 kugeza 2020.

AKIMANA Jean de Dieu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Hurwa - 13/10/2016 saa 10:09

Pro-Femmes Mukora ibikorwa byiza! Mukomereze aho.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X