Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Muhanga :Umunyamuryango wa FPR inkotanyi si uwo ku izina gusa ahubwo n’ibikorwa ( Amwe mu mafoto)

Mu nteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi yahuje abanyamuryango bayo bo mu karere ka Muhanga barasabwa kwitwa abanyamuryango ariko bakagaragaza ibikorwa.

Ibi ni ibyagarutsweho n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga madamu Uwamaliya Beatrice akaba na chairperson wa FPR inkotanyi.

JPEG - 34.8 kb
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi i Muhanga barasabwa kurangwa n’ibikorwa

Ubwo bateguraga manifesito aribyo bikorwa bagomba kubakiraho ndetse bakanasaba ko hashyirwaho banki yo kuguriza abaturage bakishyura ku musaruro
Mu ijambo rye akaba yabashimiye uko bakomeje kwitwara kandi ababwirako ibikorwa bateguye babigiramo uruhare kandi bakaba abanyamuryango bashyitse batarabo ku izina gusa anongeraho ko bagomba kwirinda amakosa atuma bavanwaho icyizere.

Yagize ati" Mwirinde amakosa atuma muvanwaho icyizere kandi nimubyubahiriza bizagenda neza cyane kuko ibi bikorwa tuba twishyiriyeho nibyo bigaragaza ko turi ikipe ikorera hamwe kandi mukihatira kubera abandi urugero rwiza kuko ibikorwa muzagaragaza nibyo bizerekana abo muribo ku bikorwa muba mwishyiriyeho kandi ibi basabye bizajya muri raporo abazabishobora bazashyireho ikigega cyangwa banki yafasha abaturage gukomeza ubuhinzi bwabo kandi byanafasha gutera imbere kuko bajya bishyura igihe bejeje bagahangana n’ibihe by’amapfa bakabasha no kubona ibikoresho byo kuhira biciye mu kwigira nubwo na leta nayo yabafasha kubona uko buhira babigizemo uruhare".

Mubyo abanyamuryango bifuza ko byashyirwa mu bikorwa barasaba ko imihigo irimo gukorwa yashyirwamo imbaraga ikanarangira vuba bityo bigatuma ibyo akarere kaba kariyemeje kugeraho kabigeraho.

Iyi nteko rusange ikaba yateguraga manifesito ariko bagendeye ku nkingi 4 zirimo ubukungu,ubutabera n’imibereho myiza ya buri munsi y’abaturage hashirwaho uburyo bworoshye bwo kubigiramo uruhare.

Jolie Erneste n’umunyamuryango wa FPR inkotanyi atuye mu murenge wa Mushishiro avugako ibi bikorwa baba bisabiye gushyira mu bikorwa batabitera umugongo igihe bishyirwa mu bikorwa agashima FPR inkotanyi uburyo ibaha umwanya bakishyiriraho bagomba gukorerwa .

Yagize ati "Dushimira umuryango wacu FPR inkotanyi kuko ntacyo utaduha kuko ibi bikorwa nitwe tuba twabyiteguriye tukanabigiramo uruhare kuko ntabwo byapfa tureba bimwe mu bikorwa twazakorerwa mwumviseko twasabye ko twashyirirwaho banki cyangwa ikindi kigega cyadufasha mu kubona inguzanyo zo mu buhinzi tukajya twishyura byeze ,twanasabye ko bimwe mu bikorwaremezo byakwitabwaho aho biri ndetse naho bitari bikubakwa imibereho myiza yacu ikarushaho kuba myiza ".

Dushimirimana Christine na Ingabire Marie Solange bakomoka mu murenge wa Kibangu bavuga ko ari byiza ko ubutabera nabwo bwitabwaho by’umwihariko hagahanwa abakoze amakosa ndetse bakanarushaho kuyakumira kuko asubiza inyuma igihugu mu bikorwa abandi bakirimo gukora ibidafite umumaro bakongeraho ko ihame atari uguhana gusa ahubwo harimo no kwigisha kwirinda.

Bagize bati "usanga bamwe mu baturage batarasobanukirwa nububi bw’icyaha bakavugako guhana bigomba kubaho hagatangwa ubutabera nyabwo bizagabanya abakora ibyaha bitwara ubuzima bw’abantu byo bisubiza igihugu inyuma gusa suguhana gusa kuko hagomba no kubaho kwigisha abaturage kwirinda amakimbirane no kubana neza bityo bigatuma iterambere umuryango FPR inkotanyi uba wateguye rikabasha kugerwahobigizwemo uruhare na buri wese".

Mu isozwa ryiyi nama hafashwe imyanzuro yo gukorera hamwe no kuzafasha kugirango ibyo biyemeje bigerweho ,bakomeza kwibutswa ko bagomba gukorera umuryango bakanawukundisha abandi bakora ibikorwa byiza bizatuma nabandi batari mu mumuryango bawukunda.

Basabwe nanone kwirinda gukora ibikorwa byatuma abaturage batibonamo ubuyobozi bakabubona nkububateza imbere aho kububona nkububasubiza inyuma bakibutswako batangira kwitegura kwikosoza kuri lisiti yitora no kuzitabira amatora y’umukuru wigihugu ateganijwe muri Kanama 2017.

Dore amwe mu mafoto yaranze ibi bikorwa

JPEG - 34.8 kb
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi i Muhanga barasabwa kurangwa n’ibikorwa

AKIMANA Jean de Dieu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bakun - 8/11/2016 saa 14:23

FPR Inkotanyi wigira inkotanyi nk'inyuguti nto ntabwo ari umuryango remezo. ni FPR INKOTANYI ( majuscule) umuryango w'abanyarwanda. kosora imyandikire ibindi ni OK.
Kanda hano umusubize

Soko - 8/11/2016 saa 17:36

Uwo muryango wawe sinyurimo njyewe nshigikiye Me Ntaganda Bernard.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X