Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Muhima: Abaturage ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bushaka guhindura izina ry’agace ka De Bandit

Aka gace kamenyerewe nka de bandits , gaherereye mu murenge wa Muhima, kamenyekamo ubujura igihe kirekire,ndetse n’ubugizi bwa nabi, gusa nubwo kamenyekanyeho iyi sura; ubuyobozi bw’uyu murenge wa Muhima buvuga ko iri zina ritacyitwa iyi Quartier.

Nubwo ariko ubu buyobozi bushimangira ko nta bugizi bwa nabi bukirangwa muri aka gace bijyanye no gukurwaho iri zina.

JPEG - 67.3 kb
Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhima buravuga ko agace kahoze kitwa de Bandits ubu irizina ryakuweho nyuma yaho yasigaye hari umutekano usesuye.

Ubwo abanyamakuru bageraga muri aka gace basanze umusore wahohotewe bivugwa ko yakubiswe akaza no gusukwa petrole mu matwi, ahari hahururiwe n’imbaga y’abantu barimo n’abayobozi b’inzego z’ibanze zirimo n’izumutekano ariko abanyamakuru mu isaha bahamaze bahavuye ahari habereye ubwo bugizi bwa ntakirakorwa.

Izina rya De Gentil, ubuyobozi buvuga ko ryasimbuye de bandit rizwi gusa n’ubuyobozi kuko abaturage baryamaganiye kure hashingiwe kubikorwa bibi bikiharangwa.

Kwinubira amazina yahawe uduce runaka bikunze kwinubirwa n’abaturage ubwabo bavuga ko ayo mazina abatesha agaciro ariko kuba ubuyobozi bw’aka gace butemera irizina rya de bandit byakwibazwaho kuko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byashingiweho aka gace gahabwa irizina nubu bikikagaragaramo

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X