Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Muri Guverinoma y’u Rwanda zahinduye imirishyo

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho guverinoma nshya ku wa 4 Ukwakira 2016. Muri iyi guverinoma nshya bamwe mu baminisitiri n’abanyamabanga ba leta bahinduriwe Misiteri naho abandi binjiramo ari bashya.

Iyo guverinoma yatangajwe binyuze mu itangazo ryashyizweho na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, igizwe n’abaminisitiri 19 n’umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB.

Umukuru w’igihugu kandi yahinduye abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru, barimo abaguverineri b’intara.

Mu baminisitiri bahinduriwe imirimo harimo Dr Gashumba Diane wavuye muri Minisiteri y’umuryango agirwa Minisitiri w’ubuzima naho Minisiteri y’umuryango ihabwa Nyirasafari Esperence.

Muri Minisiteri y’Uburezi Rwamukwaya Olivier wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yagizwe umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro asimburwa na Munyakazi Isaac.

Ku baguverineri uwahoze ayobora intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yasimbujwe Musabyimana Claude,uwahoze ari uw’intara y’uburengerazuba Mukandasira Cartas asimbuzwa Mureshyankwano Marie Rose naho Uwamaliya Odette wari Guverineri w’intara y’u Burasirazuba agirwa umunyamabanga uhoraho muri Minaloc asimburwa ku buyobozi bw’intara na Kazayire Judith.

Dore uko iyi guverinoma nshya iteye

1. Minisitiri w’Intebe: Anastase Murekezi

2. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi: Dr Geraldine Mukeshimana

3. Minisitiri w’Umutungo Kamere ( Ubutaka, amashyamba, ibidukije n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro): Dr Vincent Biruta

4. Minisitiri w’Umuco na Siporo: Uwacu Julienne

5. Minisitiri w’Ibikorwa remezo: Musoni James

6. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu: Kaboneka Francis

7. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi: Amb. Gatete Claver

8. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika
y’Iburasirazuba: Kanimba François

9. Minisitiri w’Ubuzima: Dr Gashumba Diane

10. Minisitiri w’Ubutabera/ Intumwa Nkuru ya Leta: Busingye Johnston

11. Minisitiri w’Uburezi: Dr Musafili Papias Malimba

12. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo: Uwizeye Judith

13. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane: Mushikiwabo Louise

14. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango: Nyirasafali Esperance

15. Minisitiri w’Ingabo: Gen Kabarebe James

16. Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika: Tugireyezu Venantia

17. Minisitiri muri Primature ushinzwe Ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri: Mugabo Stella Ford

18. Minisitiri Ushinzwe Imicungire y’Impunzi n’Ibiza: Mukantabana Seraphine

19. Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga: Nsengimana Jean Philbert

20. Umwe mu bagize Guverinoma akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu
gishinzwe Iterambere: Gatare Francis

Abanyamabanga ba Leta

1. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro: Rwamukwaya Olivier

2. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye: Munyakazi Isaac

3. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza no kurengera abaturage: Dr Mukabaramba Alvera

4. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage: Munyeshyaka Vincent

5. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi: Dr Ndagijimana Uzziel

6. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ingufu n’amazi: Kamayirese Germaine

7. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu: Dr Nzahabwanimana Alexis

8. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze: Dr Ndimubanzi Patrick

9. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko: Uwizeyimana Evode

10. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi: Nsengiyumva Fulgence

Perezida Kagame kandi yashyizeho kandi n’abandi bayobozi bakurikira:

Abaguverineri b’Intara

Intara y’Amajyarugu: Musabyimana Claude

Intara y’Iburasirazuba: Kazayire Judith

Intara y’Iburengerazuba: Mureshyankwano Marie Rose

Intara y’Amajyepfo: Munyantwari Alphonse

Abanyamabanga bahoraho

Muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu: Uwamariya Odette

Muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika
n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba: Safari Innocent
Muri Ambasade y’u Rwanda i New York

1. Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye: Ambasaderi Rugwabiza Valentine

2. Umujyanama ku rwego rwa Minisitiri (Minister Counsellor): Bakuramutsa Feza

Mu zindi nzego

1. Umuhuzabikorwa w’ibikorwa byo mu Muhora wa Ruguru: Hategeka Emmanuel

2. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB: Dr Cyubahiro Bagabe Marc

3. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda: Masozera Robert

4. Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe inganda n’ibigo bito n’ibiciriritse: Karenzi Annet.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 11/10/2016 saa 22:56

ibyo uvuze ni ukuri kutagabanije pe.(gusa ujye wandika IMANA utangije inyuguti nkuru kngo isumba byose uyitandukanye nizindi mana)
Kanda hano umusubize

- 11/10/2016 saa 22:54

ibyo uvuze ni ukuri kutagabanije pe.(gusa ujye wandika IMANA utangije inyuguti nkuru kngo isumba byose uyitandukanye nizindi mana)
Kanda hano umusubize

Kelly - 6/10/2016 saa 17:33

Urakoze nshuti ariko jya wibuka kwandika ijambo imana#Imana
Kanda hano umusubize

Inema - 6/10/2016 saa 11:01

Bamwe bati Intara y'Amajyepfo yarekewe Alphonse, abandi bati Alphonse yimuriwe mu Ntara y'Uburengerazuba. Ukuri ni ukuhe?
Kanda hano umusubize

Gihana - 5/10/2016 saa 13:00

Ministeri ya Fazil yagiye he ko itagaragara?Zahinduye imirishyo kabisa ubundi ntabwo yari ikiri ministeri y'umutekano ahubwo yari ministeri ya Fazil!
Kanda hano umusubize

ndefu - 5/10/2016 saa 12:43

where is the minister of security?Removed or pending?
Kanda hano umusubize

- 5/10/2016 saa 12:27

IRABARIRWA MURI MINISTERE Y'UBUTABERA.NTA KIBAZO HARI NIZINDI NZEGO ZIKORANA NAYO,RSC,INGABO NA POLICE,NA MINALOC.
Kanda hano umusubize

Haridi - 5/10/2016 saa 12:00

Nange binyobere Ministerial yu mumutekano yakuweho ko.mutayivuze?
Kanda hano umusubize

Haridi - 5/10/2016 saa 11:59

Nange binyobere Ministerial yu mumutekano yakuweho ko.mutayivuze?
Kanda hano umusubize

noevia - 5/10/2016 saa 10:47

Ese minister yumutekano yo irabarirwa he
Kanda hano umusubize

GAHATSI GERARD - 5/10/2016 saa 12:07

Ministeri y'umutekano bayikuyeho.Ni byiza ko habayeho Government reshuffle (impinduka).Buriya baba babonye aho bitameze neza.Nagirango ngire icyo mvuga ku byerekeye ubutegetsi bw'iyi si.Imana irareka abayobozi bagategeka kugirango habeho Order muli society (Judges 17:6).Abayobozi batariho twagira ibibazo.Ariko hali ibintu bikomeye Bible ivuga abanyamadini batajya bigisha nyamara biba muli Bible kandi bireba umuntu wese.Nibyo duhora tubabwira kugirango mubimenye namwe.Kera isi yategekwaga n'abami.Ibi by'aba presidents byaje nyuma,aho Monarchies ziviriyeho hafi ku isi hose.Niyo mpamvu Bible ikoresha ijambo UBWAMI,aho gukoresha Governments.Muli Daniel 2:44,havuga ko imana izakuraho ubutegetsi (ubwami) bw'abantu,ikabusimbuza ubutegetsi bwayo buzaba buyobowe na YESU (Ibyahishuwe 11:15).Ibyo bizaba ku Munsi w'Imperuka kandi ntabwo uri kure.Impamvu imana izakuraho ubutegetsi bw'abantu,nuko badashobora gukuraho ibibazo isi ifite (Intambara,ubukene,inzara,indwara,ubushomeri,ubusumbane,urupfu,ubusaza,etc...).Niyo mpamvu abakristu twese dusenga dusaba imana ngo "Ubwami bwawe buze" (Let your kingdom come).Umunsi bwaje,ibyo bibazo byose bizavaho,isi ibe paradizo (2 Petero 3:13;Revelations 21:4).Ni nayo mpamvu YESU yavuze ko abakristu nyakuri,aho kwishakira ibyisi gusa,bagomba "gushaka mbere na mbere ubutegetsi bw'imana" nkuko tubisoma muli Matayo 6:33.Naho abibera mu byisi gusa,Bible ibita "abanzi b'imana" (Yakobo 4:4).Munyumve neza.Ntabwo imana itubuza GUKORA.Ariko idusaba no kuyishaka,tukiga Bible neza ndetse tukanabwiriza kuko muli Yohana 14:12,YESU asaba uwitwa umukristu nyakuri wese,gukora UMURIMO yakoraga wo Kubwiriza.Ubikora,azahembwa ubuzima bw'iteka muli Paradizo,ndetse imana izamuzura ku munsi wa nyuma (Yohana 6:40).Paradizo izaza kandi ntizatinda (Habakuk 2:3).Iri hafi iyo witegereje ibintu bidasanzwe birimo kubera muli iyi si.Ni YESU ubwe wivugiye ko nitubona ibintu bidasanzwe,tuzamenya ko IMPERUKA yegereje.Kuli uwo munsi w'imperuka,imana izarimbura abantu bose batita ku bintu yadusabye (Yeremiya 25:33).
Kanda hano umusubize

Longin - 5/10/2016 saa 21:05

Nukuri ibyo uvuga .Ubwami bw'Imana niwo muti rukumbi w'ibibazo abantu bahura nabyo!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X