Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Muri Jenoside ingabo zarateshutse- Gen. Kennedy

Umugaba mukuru w’ingabo za Lesotho Lt Gen. Kennedy Tlali Kamoli, avuga ko mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda , ingabo z’icyo gihe zateshutse ku nshigano zazo zo kurinda umutekano w’abaturage .

Ibyo bikubiye mu butumwa Gen. Kennedy yatangiye ku rwibutso rwa Gisozi rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi isaga 259,000, ubwo we n’itsinda yari ayoboye ry’abantu 8 basuraga urwo rwibutso.

Aba basuye n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cy’u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere umubano w’igisirikare cy’ibihugu byombi, no kwigira ku ntambwe igisirikire cy’u Rwanda kimaze gutera.

JPEG - 174.2 kb
Lt.Gen Kennedy yasuye urwibutso rwa Gisozi

Nyuma yo gusura igisirikare, Lt. Gen Kennedy yagize ati “ biteye isoni kubona abasirikare baragize uruhare muri Jenoside , kandi inshingano z’ibanze zabo ari ukurinda umutekano w’abaturage, rero ntibizongere ukundi.”

Nyuma yo kubonana na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda James Kabarebe na mugenzi we Gen. Patrick Nyamvumba, Lt Gen. Kennedy yabwiye itangazamakuru ko bari mu ruzinduko rwo kwigira ku ntambwe igisirikare cy’u Rwanda cyagezeho.

Mu gihe bazamara mu Rwanda, biteganyijwe ko iri tsinda rizasura imwe mu mishinga iteza imbere RDF, nka Koperative yo kuguriza no kuzigama (Zigama CSS), Ikigo cya gisirikare cy’ubwisungane mu kwivuza (MMI), Ikigo cya gisirikare gishinzwe iby’ubwubatsi (Horizon Group), Ibitaro bya Gisirikare (Rwanda Military Hospital) hamwe n’ishuri rikuru rya gisirikare.

Lt.Gen. Kennedy yanenze imyitwariye y’igisirikare cyariho mu gihe cya Jenoside mu gihe bamwe mu bari bakirimo bahungiye muri Congo, bashinjwa gusiga bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

JPEG - 54.8 kb
Lt Gen Kennedy Tlali Kamoli, umugaba mukuru w’ingabo za Lesotho


Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X