Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Muri Uganda na Tanzaniya hagiye kubakwa inganda z’ingufu za kirimbuzi

Igihugu cya Uganda n’icya Tanzaniya byamaze gusinyana na leta y’u Burusiya amasezerano , yo kubaka inganda zibyaza ingufu za kirimbuzi amashanyarazi.

Ni nyuma y’uko iki gihugu gisinyanye ayo masezerano n’ibindi bihugu bya Afurika birimo Kenya, Zambia, Ghana na Nigeria.

Ikigo gishinzwe ingufu za kirimbuzi cy’u Burusiya, Rosatom, kivuga ko gishaka gukora amashanyarazi mu ngufu za kirimbuzi za Uranium icukurwa mu majyepfo ya Tanzania.

JPEG - 123.8 kb
inganda nk’izo z’ubumara nizo zishobora kubakwa muri ibi bihugu byombi

Naho muri Uganda iki kigo kizafasha Leta mu cyerekezo cyo kubaka urwo ruganda bwa mbere mu 2034.

Umuyobozi wungirije wa Rosatom muri Afurika, Viktor Polikarpov, yabwiye Perezida Museveni ko u Burusiya bwemeye kuzatanga amahugurwa mu bikorwa remezo bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi za kirimbuzi no kuzicengeza mu baturage.

Uganda iteganya gushora miliyari 26 z’amadorali mu kubyaza ingufu za kirimbuzi Megawati 4200 mbere ya 2040 nk’uko The East African dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Muri Tanzania ho igice cya mbere cy’uruganda kizatangira mu 2018 ku buryo mu myaka ibiri cyangwa itatu ruzaba rwamaze gutanga amashanyarazi mu igerageza. Tanzania ishaka ko izatunga uruganda rwa mbere mu 2025 ibishoyemo miliyoni enye z’amadorali.

Ku ruhande rwa Kenya ho bashoye miliyoni 20 z’amadorali kugira ngo inganda zayo zitanga Megawati 4 000 zitangire gukora bitarenze mu 2023.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Papiyasi - 6/11/2016 saa 01:38

Twebwe tubikoze ntabwo bakongera kutwakira muri Rwanda day.
Kanda hano umusubize

von ischmenn klaus - 4/11/2016 saa 10:46

BANYAFRICA MWITEGUYE KUBONA AKAGA NKA KIFOKOSHIMA ,CG ILOKREBI MWE NTIMWISHIME KUKO ABARUSIYA BABAZANIYE IKIGIYE KUBAHANAGURAHO BURUNDU MWIBAZA URWO RUGOMERO IYO RUTURITSE!!!!!KANDI NAMWE UBWANYU MUZAZITURIKIRIZA KUBA BWO ZIFITE AKAMARO ZIRAGAFITE ARIKO AFRICA NABANYAGITUGU BAYO MUKWIKUBIRA IZO CENTRARI NTAKAMARO KUBANYAGIHUGU PE DORE AHONDI MUZABIBONA
Kanda hano umusubize

JMV - 4/11/2016 saa 07:49

Sinzi niba Énergie nucléaire iyo tuyise kirimbuzi tuba mwahinduye neza mu kinyarwanda.Iyo uvuze kirimbuzi bumva kurimbura kandi ifite nyinshi byiza nko gutanga amashanyarazi menshi.Ariko ifite n'ibibi iteza iyo idacunze neza.
Kanda hano umusubize

Natacha - 3/11/2016 saa 18:51

Izo ngufu ziri mu bihugu duturanye, natwe zatugeraho zihendutse kandi vuba.
Kanda hano umusubize

MUSERUKA JEAN BAPTISTE - 3/11/2016 saa 12:24

TWISHIMIYE IRYO TERAMBERE RY'INGUFU Z'AMASHANYARAZI MURI AFRICA AHUBWO BIKWIYE KUGERA MU BIHUGU BYOSE. TANZANIE NA UGANDA COUEAGE.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X