Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Musanze: Bahawe inkunga yo kubaka imisarane 120 bayimira bunguri

Imyaka irenga ibiri irashize abaturage bo mu murenge wa Shingiro mu karere ka Musanze bategereje ubwiherero bugera ku 120 bagombaga kubakirwa ku nkunga y’ Umushinga wo gukwirakwiza amazi meza n’isukura (PNEAR) Kugeza magingo batazi ayo bwanyururijwe.

Aba baturage bavuga bumvaga bivugwa ko uyu mushinga wari gutwara miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ngo byarangiye ubu bwiherero bataburonye ndetse ngo ntibanazi irengero ry’aya mafaranga.

JPEG - 75.9 kb
Uyu musarane umaze imyaka 2 utegereje kuzura

Bamwe muri bo bavuga ko babyiniye ku rukoma ubwo babwirwaga ko bagiye kubakirwa imisarani bagacika ku kwituma ku gasozi, ariko kuri ubu ngo icyizere cyaragabanutse.

Mudende ni hamwe Imirasire.com yasuye. Umunyamakuru yavuganye n’abaturage bavuga ko nabo byabayobeye aho imisarane yajya mu mishinga imyaka irenze ibiri cyane ko ngo umushinga wahagaze haramaze gucukurwa ibyobo ndetse hari n’aho byatangiye gusakarwa.

Nsengiyumva Jean D’amour yagize ati “Birababaje kwituma ku gasozi mu gihe ubuyobozi bwaje bugacukura imisarane mu mirima yacu nyuma yo kutwizeza inkunga, ariko ukabona hashize igihe kirekire ikagera ubwo imeramo ibyatsi, njye n’aho bacukuye iriya misarane narahihingiraga.”

Aba baturage batekereza ko inkunga bahawe ishobora kuba yaranyerejwe kuko bumvise ko yaje ariko bagategereza ko ibikorwa bisubukurwa bikanga bikananirana.

Barasaba ko ubuyobozi bw’umurenge busubukura iki gikorwa haba hari rwiyemezamirimo wabaririye inkunga agakurikiranwa nta gukingirwa ikibaba kuko yabiciye amahirwe babonaga nk’iterambere.

JPEG - 72.8 kb
Babonye imisarane bategereje ibuze bahitamo kwigondera imeze nk’iyi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro Iyakaremye Aimable, ntiyemeranya n’ibyo abaturage ayoboye bavuga ariko ashimangira ko iki kibazo kirengeje imyaka ibiri.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagize ati “Ikibazo cy’ubwiherero muri Shingiro ntabwo kimaze imyaka ibiri gusa ahubwo irarenga. Gusa ntabwo navuga ko habaye uburangare bw’ubuyobozi ahubwo twagiye duhura n’ibibazo binyuranye.”

Uyu muyobozi yongeraho ko akurikije intera iki kibazo kigezeho n’uburyo abaturage bahagurutse bakakibariza, na we ngo agiye kukiganiraho n’inzego zimukuriye nk’Akarere ka Musanze, hashakwe umuti wa buriya bwiherero mu minsi mike.

Umurenge wa Shingiro ni umwe mirenge ihereye mu gace k’amakoro aho gucukura ubwiherero bigoranye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mushumba - 23/09/2016 saa 13:30

Bariye imisarane ubwo barayariye nyine
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X