Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Musanze: Batatu bo mu rugo rumwe bapfiriye rimwe bazize imyumbati

Umuryango umwe ugizwe n’abana batatu batuye mu murenge wa Muko bitabye Imana bazize imyumbati bariye abo bana harimo uwitwa Uwamariya Jeanne d’Arc w’imyaka 10, Maniragaba Théoneste w’imyaka irindwi na Nyiramategeko Joseline w’imyaka itanu.

Umubyeyi wabo bana witwa Bazibukaryari Phocas, na we akaba arwariye mu Bitaro bya Ruhengeri nawe akaba azira iyi myumbati yamuhekuriye abana be.

Ibi bikaba byarabaye kuri uyu wa k 20 Ugushyingo 2016.

Uwo mubyeyi wabuze abana be batatu nawe akaba arwariye mu bitaro, yavuzeko yagiye mu isoko agahaha imyumbati nk’uko bisanzwe maze arayiteka kuko umugore we atari mu rugo.

Yakomeje avuga ko bamaze kurya kuri iyo myumbati bahise batangira kuribwa mu nda ku buryo byabaviriyemo kuremba cyane.

Ati”byageze nimugoroba bahita batujyana ku kigo nderabuzima cya Kabare, nabo bahise batwohereza hano ku bitaro ariko ntacyo byatanze kuko twahageze abana bamaze kwitaba Imana.

Amakuru aturuka mu bitaro yemejwe n’abaganga nuko mu bizamini byasuzumwe byagaragaje ko abo bana bapfuye bazize iyo myumbati, uyu mugabo yari afite abana batatu bose bakaba bapfiriye rimwe.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

safari alex - 23/11/2016 saa 08:59

nibihangane pe
Kanda hano umusubize

johnny aride - 22/11/2016 saa 12:58

bihangane kandi bapfuye ahubwo hihangane imiryango yabo
Kanda hano umusubize

samantha lindsay - 22/11/2016 saa 10:49

Ngaho umvako ntanzara da.ubukungu bwazamutse7.3%!!!!umuntu afata umwanzuro wo kurya gitamisi agaze ahoguhwera nubundi uwo muryango wahuhutse wariwapfuye kera wiyahuza gitamisi bariye gitamisiha hari ikindi bafite nyagasani yakire izo roho zabo baziranenge
Kanda hano umusubize

chantal - 22/11/2016 saa 06:09

Eee!! imyumbati kwar'igihingwa kibi? igeze naho yica umuryango wose. abobacuruzi ni bajyerajyeze gucuruza ibintubizima pe! kuberako twashira. uwo muryango nukome ze kwihangana.
Kanda hano umusubize

- 21/11/2016 saa 19:10

oya muri mwiterabere ntimwopfa uko
Kanda hano umusubize

- 21/11/2016 saa 19:10

oya muri mwiterabere ntimwopfa uko
Kanda hano umusubize

Mwiseneza - 21/11/2016 saa 19:02

Birababaje cyanee ariko koko ubwo bazize imyumbati?
Kanda hano umusubize

JK - 21/11/2016 saa 17:00

Birababaje cyane. Imana Ibakire Iyo myumbati se ahubwo nta bandi bayiguze ngo ubuyobozi butangatange hakiri kare abo bose batarayiteka ngo nabo ibahitane. Ibyo byumbati byadutse n'ubundi bizatworeka! Nta suzuma ry'ubuziranenge bw'ibyo turya. Iyo myumbati se uwayijyanye ku isoko ntabwo aziko itaribwa? Ahari iyo myumbati yari ubwoko bwo kwinika, ikazavamo ifu y'ubugari, maze abaturage baritekera kuko batari babizi. Twari tuzi gutandukanya Gacyacyari na Gitamisi.. ubwo bariye bya Gitamisi. Iki ni ikibazo gikomeye cyane, ubuyobozi bugomba kumenya umurima wavuyemo iyo myumbati, nta nyiri ukuyigurisha, bagafata ingamba ngo hatazagira abandi bahitanwa n'iyo mibura-gasani.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X